Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Christopher yabajijwe umuhanzi umuteye ubwoba muri Guma Guma arya indimi

Umuhanzi Muneza Christopher ubu uri kwiyita “Topher” muri iri rushanwa rya Pggss7 akaba ari no mubahabwa mahairwe yo kuryegukana yabajijwe umuhanzi umuteye ubwoba muri iri rushanwa arya indimi araruca ararumira.


Christopher kuri uyu wa 12/06/2017 ubwo yari umutumirwa mu kiganiro waramutse Rwanda kuri Tereviziyo y’igihugu yabajijwe byinshi bijyanye n’irushanwa rya PGGSS7 yitabiriye ndetse rikaba rigeze ku musozo aho buri muhanzi wese ategereje ibizatangazwa n’akanama nkemurampaka ubwo bazaba basoza iri rushanwa kuwa 24/06/2017, Christopher yabajijwe umuhanzi umuteye ubwoba cyangwa se uwo abona ko bahanganye abura icyo asubiza ariko yemeza ko bose bagifite amahirwe.

Yagize ati: “ Bon iri rushanwa yego rigeze ku musozo buri wese afite amatsiko yo kumenya ninde uzaryegukana, ariko icyo nababwira n’uko buri wese kugeza ubu afite amahirwe kandi hari byinshi bikurikizwa muri iri rushanwa bityo ushobora kwishimirwa n’abafana byagera ku miririmbire amanota ukayatakaza hari n’ibindi byinshi byatuma utakaza amanota.”

Uyu muhanzi umwaka ushize yari yagarukiye kuri Finali (Final) aho yabaye uwa kabiri ubwo igikombe cyegukanaga itsinda rya Urban Boyz.

Ariko nanone uyu musore akaba ari umwe mubahabwa mahirwe bitewe n’uko bigaragara ko afite abafana benshi nkuko byagaragaye mu bitaramo bine (4) bimaze kubera I Huye, Gicumbi, Ngoma na Rubavu, hakaba hategerejwe igitaramo kizaba kuwa 24/06/2017 ubwo uzegukana iri rushanwa azamenyekana mu gitaramo bazakorera I Kigali.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X