Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Batatu bahatanira umwanya wa Perezida bagejeje kuri Komisiyo y’amatora ubusabe bwabo


Dr Frank Habineza, Mwenedata Gilbert na Sekikubo Fred batanze ubusabe bwabo kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora bavuga ko bifuza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba mu ntangiriro za Kanama 2017

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2017 Komisiyo y’Amatora yakiriye ibyangombwa byemerera Dr Frank Habineza kuba Umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ahagarariye ishyaka rya Green Party.

JPEG - 53.3 kb
Uhereye ibumoso ni Mwedata Gilbert, Dr Frank Habineza na Sekikubo Fred

Ibyangombwa Dr Frank Habineza yashyikirije Komisiyo y’Amatora, birimo icyemezo cy’amavuko, icy’ubwenegihugu, ikigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite, icyangombwa cyo gutura n’ibindi biteganywa n’itegeko uretse ikarita y’itora atari yitwaje.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko Dr Frank Habineza agifite iminsi kugeza ku wa 23 Kamena 2017 akaba yayitanze.

Aganira n’abanyamakuru, Dr Frank Habineza yavuze ko ari intambwe ya mbere itewe izatuma kandidatire ye yemerwa ariko ategereje umwanzuro uzatangazwa nyuma yo gusuzuma ibyangombwa yatanze.

Nyuma ya Dr Frank Habineza Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yakiriye umukandida wigenga Bwana Gilbert Mwenedata ageza kuri iyi Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) kandidature ye.

Bwana Gilbert Mwenedata si ubwa mbere yiyamamaje kuko mu matora ashize y’abadepite Bwana Mwenedata yiyamamarije kuba umudepite ariko agira amajwi 0,4%, ibi akaba yarabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika aho akemanga amajwi yagize mu mvugo yatumye benshi bibaza niba atarashatse kuvuga ko yibwe amajwi.

Mu gihe hakirwaga Mwenedata Gilbert, kuri Komisiyo y’Amatora, hatungutse undi mugabo wambaye ikote n’ipantalo by’ikijuju n’ishati y’umutuku ; afite n’ivarisi irimo umurundo w’impapuro.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yamwakiriye kimwe n’abandi batanze kandidatire asabwa ibyangombwa bye biherekeza kandidatire ye.

Yatanze kandidatire nk’umukandida wigenga gusa mu byangombwa bye nta mikono magana atandatu isabwa abakandida bigenga yazanye, nta n’icyemezo cy’ubwenegihugu. Yasabwe kugenda akazana n’ibindi bisabwa atitwaje.

Akandi gashya ni uko ubwo yakirwaga, yahise atangira kwivuga ibigwi, Komisiyo y’Amatora imubwira ko iri kwakira ibyangombwa biherekeza kandidatire, umwanya wo kwivuga ibigwi utaragera.

Yumvikanye avuga mu ijwi riranguruye ati ‘ndi umunyapolitiki w’i Kanombe’.
Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire - 14/06/2017 saa 13:33

Bahamagara inyange hakaza ibyiyoni mbere. Ibi byose ni ibyiyoni byahageze mbere.
Kanda hano umusubize

umumararungu solange - 13/06/2017 saa 10:17

ntabwobaryumwanyumusaza
Kanda hano umusubize

Ikibatsi - 13/06/2017 saa 08:20

Aba bandi ntitubazi Habineza we ashibora kubona 4% naho abandi wapi Ahubwo was mukobwa witwa Diane niwe ushobora kugamika akatunohora cg akatuboha
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 13/06/2017 saa 04:59

NTIBAHEBA ni mwene NTAMWEMEZI wa RUBANDA naho nzabambarizwa ni mwene nzabandora aba ni ba petits joueurs baace mokonzi ya terrain aendeleshe inshi yetu PAUL KAGAME oyeeeeeeeee 100 pour cent
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 13/06/2017 saa 04:58

NTIBAHEBA ni mwene NTAMWEMEZI wa RUBANDA naho nzabambarizwa ni mwene nzabandora aba ni ba petits joueurs baace mokonzi ya terrain aendeleshe inshi yetu PAUL KAGAME oyeeeeeeeee 100 pour cent
Kanda hano umusubize

YES - 13/06/2017 saa 01:15

AHAA! NGAHO NIBAPIGANWE.
Kanda hano umusubize

alias - 12/06/2017 saa 16:48

Ahubwo bazajye batanga na CV yabo kugira ngo tumenye amashuri bafite
Kanda hano umusubize

pap - 12/06/2017 saa 15:46

na vitus nshimiyimana yatangaje ko agiye kwiyamamaza azatorwa tu
Kanda hano umusubize

SIBOMANA - 12/06/2017 saa 12:21

Abobenedata nababwirago nibanshiremo kuraje gusanabanshimira ubutwari bagize bakoze
Kanda hano umusubize

- 12/06/2017 saa 12:11

Uk benedata mbifurije amahirweyogutsinda amatora gusabiragoye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X