Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amashyaka PL, PSD na FPR yishongoye kuri Dr Frank Habineza na Green Party


Amashyaka PL, PSD na FPR yongeye kugaragaza ko ntawagereranya Perezida Kagame na Dr Frank Habineza wa Green Party ndetse ubwo bazajya mu matora Dr Frank Habineza n’ishyaka rye batazagira ijwi na rimwe.

Ibi ni ibyagaragaye mu kiganiro InFocus cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru ndetse no mu masa tatu yo kuri uyu wa mbere.

JPEG - 125.2 kb
Uhereye ibumoso ni umunyamakuru Anangwe, Dr Odette Nyiramirimo, Abdulkalim Harelimana, Dr Frank Habineza na Dr Ngabitsinze

Sheikh Abdul Karim Harelimana usanzwe ari komiseri muri FPR Inkotanyi; Umunyamabaganga Mukuru wa PL, Dr Odette Nyiramirimo; Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome na Dr Frank Habineza wamaze kuvuga ko azahagararira Green Party mu matora, bagaragaje icyo batekereza ku mwanzuro wafashwe na PL na PSD.

Dr Nyiramirimo yavuze ko bahisemo gutanga Paul Kagame nk’umukandida bitari ukuba gusa batekereza ko ariwe wenyine muri iki gihe ubereye kuyobora iki gihugu, ahubwo n’Abanyarwanda bose bamutoranyije bemeza ko itegeko nshinga rivugururwa.

Dr Ngabitsinze we yavuze ko ari icyemezo bafashe binyuze mu guhanahana ibitekerezo ku rwego rw’ishyaka, kuva mu nzego z’ibanze kugera mu rwego rw’igihugu.

Yakomeje agira ati “Mu 2015 mbere ya referendumu twagize inteko rusange, twemeza ko tuzatanga umukandida. Ntabwo twavuze ngo azaba Kagame cyangwa undi muntu, muri icyo gihe cyose twaraganiriye mu turere, mu midugudu, kugeza ku nteko rusange ku rwego rw’igihugu. Hari icyo twabonye muri Kagame gitandukanye n’icyo abandi bashobora kuvuga.”

Yakomeje avuga ko gutanga Kagame nk’umukandida ariyo “mahitamo meza cyane umuntu yashoboraga gukora.”

Eugene Anangwe wari uyoboye ikiganiro yabajije Dr Ngabitsinze impamvu wenda batatekereje nko gushyigikira Dr Habineza. Mu bwishongozi bwinshi Ngabitsinze yagize ati “Unyihanganire Anangwe, sinshobora kugereranya Kagame na Dr Frank. Ndamwubaha, ariko sinshobora.”

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, Dr Frank Habineza, yavuze ko icyemezo PL na PSD akibona mu buryo bubiri.

Yagize ati “Icya mbere ni uko bitadushimishije kuko twumvaga ko kuba u Rwanda rushyigikiye amashyaka menshi, byaba byiza bose bagaragaje ibitekerezo byabo, ibintu byaza bigafasha igihugu mu iterambere. Ku rundi ruhande ni ikintu cyiza kubera ko bamwe mu bayoboke babo bumvaga ko bakwiye kugira umukandida ariko ntibamubone, bakaba bumva batazatora umukandida wa FPR, ubwo bazadutora.”

Undi wongeye kwishongora kuri Frank Habineza ni Sheikh Abdul Karim Harelimana, yavuze ko ibyo Habineza atekereza abiha amahirwe ya “zeru ku ijana”.

Yagize ati “Icya mbere, icyo PL na PSD bakoze ni ubwisanzure bwo kugaragaza icyo utekereza kandi ni ibintu biteganywa mu Itegeko Nshinga ryacu, kandi ni uburenganzira bwa buri munyarwanda wese.”

Yavuze ko nk’uko PL ibivuga, abaturage benshi bakeneye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, kandi babigaragaje muri referendumu ku buryo umubare muto wabuzeho ngo byuzure 100% “wenda bari barwaye, batari mu gihugu cyangwa bakagira ibindi bibazo byatumye bataboneka.”

Dr Ngabitsinze yakuriye inzira ku murima Dr Habineza uvuga ko hari abanyamuryango ba PSD yizeye ko bazamutora, yifashisha imibare yagaragaye mu matora yo mu 2010.

Ati “ Niba Kagame mu 2010 yarabonye 93%, PSD ikabona 5%, PL ikabona 2%, none ubu uravuga ko bamwe muri twe bashobora kuzagutora, ariko ntabwo mpamya ko wabona 1%. Ni byiza kwitabira, kuri wowe ni ikintu cyiza nk’umunyapolitiki ukiri muto, ufite ishyaka rishya, twe dufite imyaka 25 muri iyi politiki mu Rwanda, tuzi byinshi kubarusha. Ndahamya ko amahirwe yawe abarurwa ku ntoki.”

Yakomeje agira ati “Ubwo twiyemezaga gushyigikira Paul Kagame, ntibyari bivuze ngo tuzigumira imuhira, tuzamwamamaza.”

Mu 2003 ishyaka PL ryashyigikiye Kagame nk’umukandida, mu 2010 ritanga umukandida waryo Prosper Higiro, mu 2017 rikaba ryariyemeje kongera gushyigikira Perezida Kagame.

Nyiramirimo yavuze ko mu matora ataha bashobora kuzatanga umukandida wabo kuko na Perezida Kagame yagaragaje ko atifuza kuba umuyobozi rukumbi w’iki gihugu.

Abajijwe niba bashobora kuzashyigikira nka Dr Habineza umunsi umwe, ati “kereka abanje kujya muri PL nabwo tukabanza kubona ko ari umuntu ubikwiye.”

Sheikh Harelimana yahise yungamo ati “Umuvandimwe wanjye (Ngabitsinze) ntiyigeze ashaka kugereranya Perezida wacu Paul Kagame n’abandi bantu, atandukanye nabo cyane. Njye mbwira abantu ku mbuga nkoranyambaga nti ntukagereranye Isi n’izuba, ni ibintu bidashoboka. Ni umuntu watweretse ibyo ashoboye mu myaka 23 ishize, yakoze impinduka zose muri iki gihugu, uretse ibyo tubona no mu mutima turabyumva.”

Habineza yavuze ko ashimira Guverinoma y’u Rwanda kuba umuntu ashobora kuvuga icyo atekereza, ndetse yizeye ko amatora “azaba mu mucyo no mu bwisanzure… ubundi tukagaragariza abaturage ibitekerezo byacu bagahitamo.”

Dr Ngabitsinze yavuze ko kuba bari gushyigikira Perezida Kagame nk’umukandida ntaho bihuriye n’icyifuzo cyo kugira ngo bazahabwe imyanya myinshi muri guverinoma.

Yagize ati “Turi muri guverinoma mu myaka 25 hamwe na RPF, kandi Itegeko Nshinga rirabihamya. Nubwo Kagame yagira 100% asaranganya n’abandi bantu.”

“Iyo ufite Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wo muri PL, Minisitiri w’Intebe wo muri PSD n’abandi, na Dr Frank igihe kizagera, niyereke Abanyarwanda icyo ashoboye gukora… Nabigaragaza azaba kumwe natwe muri guverinoma. Ariko ubu asa n’uri kunenga urugendo ruri gukorwa.”

Abanyarwanda bemerewe gutora bari mu gihugu bazitabira itora kuwa 4 Kanama, naho abari mu mahanga batore ku wa 3 Kanama 2017.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kigo - 13/06/2017 saa 10:11

nkamwe muba mwandika coment zingana gutya mubamushakiki eeee murimburamukoro mwebwe ufatumwanya ukandika ibigambo nibigambo murakaryimbeba
Kanda hano umusubize

Michel - 13/06/2017 saa 06:44

debate ni nziza ariko cyaNE CYNE IYO IGAMIJE KUYOBORA UMUTURAGE IMWEREKA UFITE IMIGABO N`IMIGAMBI NYAYO. NONE SE MUMBWIRE IRIYA DEBAT ITAGARAGARAMO ABIYAMAMAJE CYANGWA AMSHYAKA YATANZE ABAKANDIDA, YARI IFITE IYIHE NTUMBERO? PSD, PL,... Nta mukandida zatanze, ahubwo ziri muri RPF, nta migabo n`imigambi rero zifitiye abanyarwanda, kuko zigendera ku ntego za RPF, nizicecekere kuko ubwo ubwazo zagaragaje ko ZITABO MU BYUKURI (they are all ""Balinga political parties"!). Ibyiz arero mbona ni uko RPF, GREEN PARTY, ari yo mashyaka nyayo agaragaza ko afite ibitekerezo bishaka kuyobora abanyarwanda. Birumviukana kandi ko abagabo batanganya amaboko cyangwa amaso yo kureba ibintu kimwe. Gusa icyo abanyarwanda twakwishimira ni uko turi kugenda tugana kuri DEMOS CRATUS nyayo, niba bikomeje bitya. Ariko, icyifuzo ni uko aya mashyaka yombi yazahurira kuri TV1 akagaragaza icyo anengana, n`icyo buri rimwe rizarusha irindi mu miyoborere. PL, PSD, n`utundi dushyaka tube tugiye k`uruhande kuko twagaragaje ko dutinya terrain, nta n`icyo bavugira imbere y`abanyarwanda kuko nta cyo bigeze bageraho mu myaka bavuga bamaze muri politiki> NTIBAKIYITITIRE UBYAGEZWEHO NA RPF ifatanije na twe rubanda ruseseka, si ba Dr XY babigezeho rero.
Kanda hano umusubize

Godfroid - 13/06/2017 saa 04:19

Paulo KAGAME oyeeeee! oye oye oyeeee!!!! urasobanutse urashoboye ntituzagutererana muguteza u Rwanda rwacu imbereeeee! Ahoooo! nihohoo; Ahoooo! nihohoo; Ahoooo; nihohoo!!! Erega hari ibitagereranywa Frank na 0,0% ntabyo yabona ntabwo yagereranywa na nyakubahwa Paulo KAGAME yadukuye mu icuraburindi adushira mumuco yaduhaye amata ntitwamwima amatwi LE.04/08/2017. Zitinze kugera ngo tumwiture 100% naho Frank we arimo gukina comedi
Kanda hano umusubize

- 12/06/2017 saa 16:05

KAGAMENIWE.USHOBOYE
Kanda hano umusubize

MAKENGA Gedeon - 12/06/2017 saa 13:19

Ibi byo guhangana kw'abanyepolitike (debate) ni byiza.No mu bindi bihugu birahaba. Ni byiza ko Kagame ayobora neza,ugereranyije n'abandi ba Presidents bo muli Africa birira gusa ntibakore.Ndetse abenshi basahura igihugu,bo na Families zabo,bakaba Billionaires.Cyokora mujye mwibuka ko Bible ivuga ko abantu tudashobora kwiyobora neza.It doesn't belong to man to direct his steps (Jeremiah 10:23).Niyo mpamvu muli Daniel 2:44 havuga ko imana izamenagura ubutegetsi bw'abantu ku isi yose,noneho ishyireho ubutegetsi bwayo.Ni YESU uzayobora ubwo butegetsi nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.Ibyo bizaba ku Munsi w'imperuka.Kuli uwo Munsi ukomeye,imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana (Yeremiya 25:33).Abazarokoka,bazatura mu isi izahinduka Paradizo,abandi bake bajye mu ijuru (2 Petero 3:13).Birababaje kubona abantu batazi ibi bintu,nyamara batunze Bible kandi bitwa abakristu.Abiyita "abakozi b'imana" (pastors na padiri),aho kubyigisha,bakigisha ICYACUMI gusa,no kubeshya abantu ko twaremewe kuzajya mu ijuru.Ngo iyi si izatwikwa.Ibi mbabwiye,mujye mubyisomera muli Bible zanyu,kandi namwe mushake imana,muyikorere,kuko YESU yasize asabye uwitwa UMUKRISTU NYAKURI wese,gukora uyu murimo wo KUBWIRIZA.Bisome muli Yohana 14:12.Kandi tukawukora ku buntu nkuko yatubwiye muli Matayo 10:8,nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA Thomas - 12/06/2017 saa 13:01

Naraye ndebye INTERVIEW yabo kuli TV1.Byali bishimishije cyane.Ariko dushyize mu kuri,ntabwo andi mashyaka (PL,PSD,PDI,...),yali akwiye kubaho.Kubera ko niba yose yemera KAGAME,nta mpamvu n'imwe yavuga ngo nayo ni Political Parties.Niba se KAGAME akora ibyo ayo mashyaka aharanira,kuki yakomeza kubaho??? What is their "Raison d'etre"?? Ariko rero ikibabaje,nuko abagize Political Bureau,usanga badatuma abayoboke babo bavuga,kandi ugasanga aribo bikubira imyanya muli Parliament.Baliya ba NKUSI wa PSD,KALISA wa PL,etc...ni abadepite hashize imyaka irenga 10.Mu byukuri,impamvu bavuga ko nabo bashaka KAGAME,nuko abaha UMUGATI nta kindi.Aramutse awubimye,basakuza. Dr HABINEZA Frank impamvu asakuza,nuko nta MUGATI wa LETA afite nka ba Dr BIRUTA n'abandi.Icyo bose baba bashaka ni National Bread nta kindi.Ntibakatubeshye ngo ni Amashyaka.Ni nkuko INTARE iyo imaze kwica indi nyamaswa,utundi tunyamaswa tuza kuyisaba inyama.Intare ni FPR,naho PL,PSD,PDI,etc...ni utunyamaswa tuba turekereje ngo FPR iduhe ku mugati w'igihugu.Niyo mpamvu bicecekera ngo batabura UMUGATI wa FPR,the Great Lion.Ba Nyakubahwa mwe,ntimukatubeshye natwe twarize.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X