Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuriro watse hagati ya Zari na Diamond Platumz

Diamond Platnumz n’umugore we Zari biravugwa ko urugo rwabo rwatsemo umuriro bitewe n’ifoto ya Zari yagaragaye kuri Instagram ari mu mazi yishimana n’undi mugabo.


Ibi rero ni kimwe mu byo Diamond yashingiyeho avuga ko Zari arimo kumuca inyuma, ibintu byashimangiwe n’amagambo yahereje iyo foto aho yanditse azimiza ugenekereje avuga ko yakwishimira kuba umukinnyi aho kuba umugabo w’i Bwami.

Zari akimara gukubita amaso iyi foto n’ayo magambo, yahise asubiza ko uwo mugabo bari kumwe mu mazi avukana na Ivan Ssemwanga.

Yagize ati”Uwo mu gabo ni murumuna w’uwahoze ari umugabo wanjye twahuriye muri spa,gusa iyo uri umukobwa mwiza buri wese aba agushakaho ikosa.” ibi byasaga no gucyurira Diamond

Yaboneye kuvuga ko impamvu Diamond yitanguranwa akamugerekaho amakosa,ari uko ashaka kumubindikiranya ngo atavuga ko ariwe umuca inyuma.

Icyakora yemera ko yari kumwe n’uyu mugabo mu mazi ariko akanavuga ko yari kumwe n’umuryango we wose ahita anagaragaza ifoto uyu mugabo ari kumwe n’umugore we iccyo gihe.

Gucana inyuma bikomeje kuvugwa kuri ibi byamamare byanashinzweho agati na mbere y’uko uwahoze ari umugabo we ssemwanga yitabye Imana mu minsi ishize.

Icyakora nyuma y’urupfu rwe na nyuma y’uko Zari yemererwa gucunga umutungo yasize, byakomeje kuvugwa cyane ko ari bumwe mu buryo bwiza buzahesha Zari kwigenga kuko agiye kwigarurira umutungo we maze agakora ibyo ashaka maze Diamond akaviramo aho.

Mu bigaragara abantu benshi bashingiraho bavuga ko igihe runaka hashobora gusakara amakuru ko aba bombi bacanye amubano , ngo ni uko no muri 2015, Zari yari yavuze kuri Ssemwanga amugereranya n’umuntu udasanzwe mu buzima bwe ndetse avuga ko adateze kumwikuramo nyamara bidateye kabiri yahise ahurira na Diamond muri Afirika y’Epfo maze Ivan wari umugabo atangira kuba amateka, none ngo niko bishobora no kugendekera uyu muhanzi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BAGABOBARABONA - 13/06/2017 saa 08:32

AHA! BIRABABAJE
Kanda hano umusubize

kotaniro - 12/06/2017 saa 22:20

Iki kigore nikibeshu ariyegyereza abo mumuryango wa nyakwigyendera akunde asingire imitungo
Kanda hano umusubize

CQ - 12/06/2017 saa 17:11

Abanyarwanda bati inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! Diamond ni umusaruro w'abana yarawubonye ariko ubusanzwe umugore wataye umugabo wa mbere ubwo aba yarumbye kuko iyaraye hanze burya ihita yitwa inturo cg inyagasozi (umuturu)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X