Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burundi : Abanyarwanda 8 bakatiwe igifungo cy’imyaka 10

Abanyarwanda umunani bamaze gukatirwa n’inkiko zo mu Burundi igifungo cy’imyaka 10 bazira kuba baragiye gucukura amabuye y’agaciro ya coltan nta burenganzira babifitiye.

Bose uko ari umunani bafungiye muri Gereza ya Ngozi, nyuma yo gufatwa bari gucukura coltan ku gasozi ka Ryamukona muri Komini kabarore yo mu Ntara ya Kayanza, ho mu majyaruguru y’u Burundi.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Burundi ikiriho.com kivuga ko abakatiwe ari Samuel Ndikuriyo, Bosco Nyandwi, Augustin Nyandwi, Jean Claude Nzeyimana, Vianney Sakubu, Ferdinand Uwizeyimana et Jean Claude Musabyimana.

Aba banyarwanda bafashwe mu minsi 10 ishize, bashyikirizwa urukiko bucyehe bwaho, aho umushinjacyaha yabwiye urukiko ko aba bantu bashinjwa kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku butaka bw’u Burundi barangiza bagatangira ubucukuzi butemewe no kwiba amabuye y’agaciro.

Abashinjwa batahakanye icyaha, ngo basabye imbabazi bisobanura bavuga ko babitewe n’inzara iri mu ngo zabo bakaba barashakaga icyabafasha n’imiryango yabo nk’uko urubuga rwa Ikiriho rwo mu Burundi rukomeza rubivuga.

Nyuma yo kubumva, umushinjacyaha yahise abasabira igihano cyo gufungwa imyaka 10 no kwishyura amande ya miliyoni 100 z’amarundi buri umwe nk’uko biteganywa n’ingingo y’155 ndetse n’ingingo y’158 y’amategeko agenga icukurwa ry’amabuye y’agaciro, n’ingingo ya 414 y’amategeko ahana. Nyuma yo kubisuzuma urukiko rukaba rwarakatiye aba Banyarwanda igifungo cy’imyaka 10 buri umwe.

Aba banyarwanda bakaba basanze abandi 11 muri Gereza ya Ngozi nabo bakatiwe igihano nk’iki muri Mutarama. Aba bakaba barafatiwe nabo muri Kabarore ngo bagerageza kwambuka umupaka w’u Burundi n’u Rwanda bafite toni n’ibiro 70 bya coltan.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahindiro - 14/06/2017 saa 13:29

Nibakomeze bihangane iriya myaka ntizarangira tutarafata u Burundi tugahita tuba fungura .Tuzakora operation nk'iya Israel muri Uganda.
Kanda hano umusubize

rukara ephrem - 14/06/2017 saa 08:35

Burundi murababaje kuko musigaye mufata ibiguruka byose ngo nabanyarwanda kuki mufite Bukoba?
Kanda hano umusubize

rukara ephrem - 14/06/2017 saa 08:34

abarundi mufite ubwobwa mwikanga ibiguruka byose ngo nabanyarwanda.
Kanda hano umusubize

rukara ephrem - 14/06/2017 saa 08:33

abarundi mufite ubwobwa mwikanga ibiguruka byose ngo nabanyarwanda.
Kanda hano umusubize

rukara ephrem - 14/06/2017 saa 08:30

Burundi murababaje kuko musigaye mufata ibiguruka byose ngo nabanyarwanda kuki mufite Bukoba?
Kanda hano umusubize

joe - 13/06/2017 saa 09:31

mwebwe mujejwe kivuga ibitabaraba muga ntaco muzoshikako abobinjira mugihugu naho bakaca baja kwiba tubarebera hafi iburundi turimaso
Kanda hano umusubize

Yohani - 13/06/2017 saa 08:16

Imirasire muze muvuga ivyiza biba muburundi navyo. kuko twe turakunda uburundi nivyiza nkabanywanyi b'Imirasire ko muza mudushiriramwo ivyiza navyo. Akarorero: Uburundi buherutse gutsinda Sudan y'epfo ibitego 3-0 ariko ntaco mwabitubwiyeko
Kanda hano umusubize

Michel - 13/06/2017 saa 06:27

gusonza kwiza ni uigusonzera i wanyu aho kujya kwitesha agaciro i wabandi. Bihangane bawurangize bazatahe ahindutse. Ariko Abarundi bakwiye kumenya ko abakene n`ubukene bitagira umupaka. Bari bakwiye kubababarira bagataha mu ngo zabo.
Kanda hano umusubize

kelly - 14/06/2017 saa 16:27

nibyo ibyo uvuze ni ukuri babababarire batahe rwose .
Kanda hano umusubize

Regis - 13/06/2017 saa 05:02

niba bari bashonje ntago bari bakwiye gukorayo makosa
Kanda hano umusubize

rukara ephrem - 14/06/2017 saa 08:40

Abarundi leta yanyu irananiwe musigaye mwikanga abantu bose nibiguruka ngo naba nyarwanda komufite ubwoba mwaretse Kwitwaza abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X