Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese koko Diane Rwigara yaba akorana na RNC ?

Nyuma y’aho atangaje ko Diane Shima Rwigara agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, hakunze gusohoka amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba akorana na RNC nyuma y’aho nyirarume Ben Rutabana ari muri iri huriro akuriye itsinda ry’ubukangurambaga. Ese nibyo nawe yaba yarasanze nyirarume muri RNC

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Eastafrica cyandikirwa muri Kenya, Diame Shima Rwigara yabajijwe niba koko yaba akorana RNC maze arabihakana.

JPEG - 68.8 kb
Diane Shima Rwigara ushaka umwanya wa Perezida wa Repubulika

Yagize ati Aha yagize ati: "Abantu benshi bampuza na RNC kuko marume Benjamin Rutabana ari umwe mu bazwi bayirimo... Sinshobora kubarizwa mu itsinda runaka kuko gusa umuntu wo mu muryango wanjye aririmo."

Yabajijwe kandi iby’uko yaba aterwa inkunga n’umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro ndetse n’umugore wa Eugene Gasana Richard wahoze ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, UN, maze mu gusubiza agira ati: "Ndifuza ko nakabaye mfite ubufasha nk’ubwo bwose bavuga ko mfite". Yongeyeho ko ibyo akora byose abitera inkunga ku giti cye, akirwanaho akuye amafaranga ku mufuka we. Yavuze ko n’ubu akora ubucuruzi n’ubushabitsi (business) ariko ntiyavuga ubwoko bw’ubucuruzi akora.

Ku birebana n’uburyo yinjiye muri politiki Diane Shima Rwigara avuga ko yabitojwe akiri umwana muto cyane ayitojwe na se ngo yakuze ayikurikirana n’ubwo atajyaga atekereza ko ashobora kuzagera ubwo atekereza kwiyamamariza umwanya ukomeye wo kuba yahatanira kuyobora igihugu.

Diane Rwigara ati: "Bamwe mu bo mu muryango wanjye bakundaga kumbwira ko atari byiza ku mukobwa gushishikazwa cyane no kwinjira mu bya politiki... Byamfashe igihe kubasha kwiyakira ngo numve ko ndi umukobwa ukunda Politiki. Ni uwo ndi we nyine, sinshobora kubihindura. Nafashe icyemezo cyo kujya muri Politiki kuko numvaga ntawundi munyapolitiki umvugira..."

Diane Shima Rwigara w’imyaka 35 y’amavuko, ni umunyarwandakazi wavutse mu 1982, yigiye amashuri abanza muri Camp Kigali, ayisumbuye ayakomereza muri Ecole Belge, ishuri mpuzamahanga riri mu mujyi wa Kigali.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu by’imari yakuye i sacramento muri Kaminuza ya California (California State University) ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ibaruramari nayo yakuye muri iyi Kaminuza mu ishami rya San Francisco.

Diane Shima Rwigara akimara gutangaza ko aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika yahise avugwaho ko yaba ari muri RNC nyuma y’aho yongera kugaragara mu binyamakuru byo kuri internet yambaye ubusa buri buri. Ese koko yaba ari muri RNC cyangwa ntayirimo dore ko ababivuga batarashyira ibimenyetso hanze bigaragaza ko ari umuyoboke wa RNC.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

valty - 16/06/2017 saa 23:00

uyu mukobwa ntabwo ashaka gukemura ibibazo byacu kuko iyo avuga wumvako agamije kwihirera .nonese ariwe na FPR ninde wagaragaje ko byibura yakemuta bimwe mubibazo byabanyarwanda? erega ntagihugu kitagira ibibazo kuko ntawe uyobora ngi anyure bose 100% gusa Diane Rwigara nawe afite ibitekerezo byiza ariko ntakintu kidasanzwe azaba aje gukora kirenze kucyo FPR yakoze kuva yatangira urugamba rwo kubohiza igihugu .benshi bagashirira kurugamba ariko bakarutsinda .uwirengagije aho twavuye ntanabone aho tugeze ngo ashime Kagame yaba afite ikibazo gikomeye .baca umugani Ngo Umutengwe wica nkinzara kandi iyo uhaze ntumenya uwagihahiye wumvako ari wowe wabyihingiye. Reka Abazimamaza bise nzabatega amatwi ariko igikumwe cyange nzagiha Kagame kuko sinkirara amajoro ngenda mumashyamba mpunga abicanyi niyo mpamvu nshima cyane umutekano urwanda rufite nubwo nta byera ngo de ariko ndacyamufitiye icyizere.naho Naho gukorana na RNC Biramureba ariko nashaka agende gake kuko Integence yurwanda izamutahura .
Kanda hano umusubize

magi paul - 15/06/2017 saa 19:54

Arikose ko mbona murimo kuryana kandi muri imfura !Muragaragaye.
Kanda hano umusubize

magi paul - 15/06/2017 saa 19:53

Ariko ko mbona murimo kuryana kandi muri imfura!
Kanda hano umusubize

munganyinka - 15/06/2017 saa 07:40

gutukana sibyiza murecye nawe ajyerajyeze amahirwe
Kanda hano umusubize

munganyinka - 15/06/2017 saa 07:37

tukurinyuma amaherwe masa
Kanda hano umusubize

rugero jhonn - 15/06/2017 saa 02:44

Erega Diane urumugore wintwari cyane turagushyigikiye cyane ntuzite kubagutuka bahaze banejejwe ninzara igiyekumara abanyarwanda yatejwe nabayobozi bategeka abantu kurandura ibishyimbo ngobatere ikawa. Abayobozi babeshya ngo ntabakene bafite mumirenge yabo ngobakunde bazamurwe muntera. Komeza uhamye ko uzabihindura tuzagutora kdi turagushyigikiye cyaneee.
Kanda hano umusubize

witnes - 14/06/2017 saa 07:54

UMVA , NIMUSHEEGE MUSAKUZE, MURIMWE NTANUWATINYUTSE GUKORA NKIBYE, MUZASHIDUKA ABABANYE UMUDEPITE CYANGWA SENATERI MWE MWICARANYE BYA doctorat MWARABUZE NUBUMEYA, ( "ni udatinyuka gukandagira mu ruzi rwuzuye ngo wambuke, uzarinda uhwerera ku nkombe utegereje ko ejo nejobundi rukama" ).
Kanda hano umusubize

roxy - 14/06/2017 saa 05:45

Indaya soze zishashe zitangira gushakira mubinyamakuru! Ubu yabanje atandaraje atogoshe ninshya! None ati przd wahe? Cyokora icyo washibora kuko urinshinzi washobora kuburana nabo muvukana ushaka kimitungo yaso yose iba iyawe! Ntakindi wakwishoborera! Ariko rwose umubyeyi wakubyaye yaragowe ubu ntanamaze ununva! Ngo aguhanure akubwire ko ntajosi rikura ngo risumbe ijosi. Uzagende muri ryashyaka nyokorome abamo mufatanye kuko wunva ukunda politic! Akwigishe uko bazikina!
Kanda hano umusubize

jean - 14/06/2017 saa 09:35

Amagambo nkaya nayubuswa, mujye mutanga ibitekerezo byubaka kandi bitanga inama nyakuri. Gusebanya no gutukana ndumva bidakwiye mubanyarwanda. Twiyubahe kandi twubahane.
Kanda hano umusubize

Mugayo - 14/06/2017 saa 13:49

Nkawe wiyita Roxy koko nta soni ufite nako biragaragara ko ntazo wigeze.Gusa nikinyamakuru gitambutsa comment nkiyi nacyo ndakigaya.
Kanda hano umusubize

B.al - 19/06/2017 saa 12:21

Sha ututse Diane, ahubwo ko mbona ari wowe mubi cyanee! Menya ko abayobozi bahinduka, umva nkubwize ukuri ndi umusinga, nakuze numva babyina HABYARIMANA JUVENAL ngo bazamutora 100%,ngo uwanga fondateri ntakatubemo, ngo amajyambere aracyiyongera... Ariko kurundi ruhande Abatutsi barapfaga ngo ni inyangarwanda,ngo ni ibyitso... Ibi nkubwiye nabisubiramo kuko bitari mu bwihisho. Nkubwize ukuri wowe uramufata nkumwanzi,bityo uwagutuma kumwica ntiwakwibaza icyo azira.(uramenye ntuzice,keretse kurugamba murasana). Politike ziradushuka kubera umugati ubamo. Diane uriya afite impamvu ahubwo niba wamuhinyuza iyamamaze cg wamamaze, twe tuzihitiramo. NTUKAYOBOKE UBUDATEKEREZA.
Kanda hano umusubize

B.al - 19/06/2017 saa 12:22

Sha ututse Diane, ahubwo ko mbona ari wowe mubi cyanee! Menya ko abayobozi bahinduka, umva nkubwize ukuri ndi umusinga, nakuze numva babyina HABYARIMANA JUVENAL ngo bazamutora 100%,ngo uwanga fondateri ntakatubemo, ngo amajyambere aracyiyongera... Ariko kurundi ruhande Abatutsi barapfaga ngo ni inyangarwanda,ngo ni ibyitso... Ibi nkubwiye nabisubiramo kuko bitari mu bwihisho. Nkubwize ukuri wowe uramufata nkumwanzi,bityo uwagutuma kumwica ntiwakwibaza icyo azira.(uramenye ntuzice,keretse kurugamba murasana). Politike ziradushuka kubera umugati ubamo. Diane uriya afite impamvu ahubwo niba wamuhinyuza iyamamaze cg wamamaze, twe tuzihitiramo. NTUKAYOBOKE UBUDATEKEREZA.
Kanda hano umusubize

- 21/08/2017 saa 05:11

Ntugasuzugure asimba utazi amsra yako naho gutukana ntabwo alinzira izatugeza kubyo turwanira kandi nibinanga tuzajya kuraguza tumenye insinzi
Kanda hano umusubize

huku - 14/06/2017 saa 04:57

Huuu. Politic nikinyoma. Niba utahishoboye mukobwa mwiza jya kwishakira umugabo. Uko kuri kwawe ntawugukeneye. Dukeneye ibikorwa. Uzabanze utwereke abantu 20 watejimbere. Mbere yo guteza plus de 10 million yavanyarwanda imbere. Maze yo muhaze muza guhagira kuri twe abanyarwanda tugishakisha ubuzima
Kanda hano umusubize

KURI - 14/06/2017 saa 04:25

Iyingirwa nkumi se! Ubu Abanyarwanda twakwemera kuyoborwa n'aka gakobwa katagira umugabo ? Burya kuba warashatse bikongerera ubumuntu. Nimureke Mzee atwiyoborere mureke abaza kutugeragerezaho .
Kanda hano umusubize

- 16/06/2017 saa 06:27

uyumwana w'umukobwa harabaruse niyatatsinda ibitekerezobye byarumvikanye
Kanda hano umusubize

Rwego - 14/06/2017 saa 03:37

Diane tumurinyuma turi benshi.
Kanda hano umusubize

inzuki - 14/06/2017 saa 03:12

Diane rwigara turakwemera igihe utangaza ko uziyamamaza kuba president wavuze ibyo abandi bananiwe kandi bigaragara mu gihugu cyacu Diane rwigara oye oye oyeeeeeeeeeeee!!!!
Kanda hano umusubize

jacques - 13/06/2017 saa 20:04

nonese ko muyinyonze!!!!
Kanda hano umusubize

dj paccy - 13/06/2017 saa 18:07

ariko mana we bare ke kumubenshyera afite ubushake nubushobozi kabisa amahirwe masa
Kanda hano umusubize

Otto Von Eichimenn - 13/06/2017 saa 12:26

Iyi Mfurakazi Ifite Umurongo Mwiza Pe!!! Mpamyako Habaye Amatora Asukuye Ntawamuhiga. Ubone Abarimo Baza Wagirango Ni Abakinnyi Ba Comedy Ngo Nibatorwa Inkumi Yose Izabona Umugabo Mwakabyaramwe!!!!!!!!! Iyi Njiji Irabona Abanyarwanda Ibyo Aribyo Dukennye Koko.Abanyarwanda Dukeneye Kugirana URUKUNDO Mbere Yabyoseariko Ntarwo Kuko Umutekano Nt'URUKUNDO Ninkogupfuka Ikibyimba Kitamennye Ngo Gikandwe
Kanda hano umusubize

jacques - 13/06/2017 saa 20:00

@OTTO, ari abambuye imyenda yose ngo abahungu bakunde baze aribenshi bazanywe no kureba umukobwa yambaye buriburi(ntuvuge ngo ni photoshop ni axxident,Oya amafoto imwe arwamye indi ari ahandi hantu ahagaze atambikije ubusa bwose hanze!!!!!uretse na president nta miss w´umudugudu yaba nubwo yanyura mw´itorero bakabanza bakigisha kirazira kuri 35 kwa mbara ubusa bikurura benshi nibyo ariko nabyo byangisha benshi muzabaze umuririmbyi wifotoje nkuyo mu kobwa wanyu, ubu ntakinki kimubabaza nkubusa yarazi ko agurisha muri video, oya siby´i Rwanda ubanza mutayabonye nyabereke. Ego igitsina gore cyaba President siwe wa mbere yaba abonetse kwisi, ariko inkobwa, na Ceo w´ikigo nta wabumuha ndetse igihugu.Hari gihugu kwisi mwumvise gitegekwa ni nkumi???hari na Bank mwabonye uwutararongo(si mvuze bya bindi bye byo ku munsi numva apfana abahungu basambanye ngo nibo bashize hanze ubwambure bwe), kugira umugabo uzwi mu mateka namategeko uyobora Bank???iyihe Bank kwisi nubwo yaba ari iya se, muyimbwire????
Kanda hano umusubize

kigo - 13/06/2017 saa 10:04

wabona batagukubise muwa kajwiga sha cg ugasanga swo subundi kombona ukuze uracyashatse umugabo ra isigaje imyaka ibiri ngowinjire mubakobwa bibishegabo hehe numugabo
Kanda hano umusubize

dada - 13/06/2017 saa 12:56

Ibyo ntibikureba Niba atarashaka ibyo ni uburenganzira bwe! Ahubwo Niba hari igitekerezo cyangwa ikibazo umufiteho bimubaze kuri politic kuko nibyo iyi nkuru irikumuvugaho, naho ibindi biri kugaragaza urugero rw'imitekerereze yawe!!!!
Kanda hano umusubize

erewe - 13/06/2017 saa 18:02

urumusazi wowe urabona abanyarwanda bayoborwa numuntu utazi uko urugo rumera ntangaragu yatuyobora sinzi nukuntu comission yqmator yamweye akiringaragu kuba perezida birahenze urumva wamuswawe.
Kanda hano umusubize

KURI - 14/06/2017 saa 03:49

NDASUBIZA dada,uzi ko Urwanda rwategekwa n'umukobwa utagira umugabo ? Ibyo byabayehe ? Ni ukuvuga ko abagabo b'Abanyarwanda bose baba ari abe. Sha Urwanda rwaba ruyobowe ni ukuducisha ku biti n'amabuye . Ndabivuze nta musore utarashaka cg iyo ngirwa nkumi yayobora Urwanda.Burya kuba wubatse hari Ubumuntu biguha . Nimureke Mzee atuyobore mureke abaza kutugeragerezaho .
Kanda hano umusubize

manzi - 13/06/2017 saa 15:57

ubwose ushatse kuvuga iki? hayobora umugabo cg nibitekerezo byumuntu?
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 13/06/2017 saa 06:47

Kujya Muri R N C Kandi R N C Ariyumwanzi Wigihugu Bingana Nacyagihe We Na Se Bari Muri F P R Kandi Nayo Yarumwanzi Wigihugu Icyo Gihe So Iyi Nkumi Izahora Mubanzi Bigihugu?? Gusa Mubakandida Niwe Ufite Ibyo Twe Abanyarwanda Tunyotewe.Gusa Azirinde Ntazakururwe Na Nyirarume.Naho F P R ,R N C, Red Party Nandi Yose Icyo Bihuriyeho Ni Umururumba Wubutegesi No Kunkanda Bankamura
Kanda hano umusubize

Genius90! - 13/06/2017 saa 08:38

Comment yawe Ndayikunze!
Kanda hano umusubize

rukato - 13/06/2017 saa 08:45

Hahahahaaaa😁😁
Kanda hano umusubize

karamaga - 13/06/2017 saa 09:52

Reka twihangane badukamure ariko icyo wakwizera nk'uko Umubwiriza yavuze yagize ati: "Byose n'ubusa" bareke igihe cyabo ni iki ariko iyaba bamenyaga yuko kizarangira bagasoza bahabwa ikibanza cya metero 1 kuri metero 2.
Kanda hano umusubize

hassan.husse - 13/06/2017 saa 11:10

Komerezaho.ma.tugufatiye.iryi.buryo.wabona.ugakuraho.inzangano.abana.burwanda.bafitaniye..turagushyigikiye100/100.
Kanda hano umusubize

nyabune - 14/06/2017 saa 10:39

Ndagushinyitse
Kanda hano umusubize

nyabune - 14/06/2017 saa 10:37

Samantha urigaragaje kandi ayo magambo ateye isesemi ntacyo avuze ku Rwanda wa nterahamwe we.
Kanda hano umusubize

rwubaka - 18/06/2017 saa 10:31

ariko akarikumutima gasesekara kumunwa muzahora mugaragaza ububibwanyu nkububuyobozi mubunengiki koko ESE mwunva twakwemera gusubira mubyomwakoze sha amahoro numutekano nibyobyambere mzee tuzayaguhundagazaho wabaya wafe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X