Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunyarwandakazi Mimi Mirage nyuma yo kwitabira Rwanda Day yagizwe Miss Integration Party 2017 mu Buholande

Mimi Mirage umunyarwandakazi ubarizwa ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’Ububiligi akomeje kuvugisha benshi kubera ubwiza bwe budashidikanyaho nyuma yo kwitabira Rwanda Day yaberaga i Bruxelles yahise yitabira imyiyerekano mu gihugu cy’ubuhorande yo guhatanira ikamba rya “Miss Integration Party 2017” ahaserukana umucyo maze ahiga abo bari bahangane.


Nyuma y’uko Mimi Mirage yitabirye amarushanwa atandukanye yo kumrika imideri, harimo ayabereye mu bihugu nk’u Bufaransa ndetse n’ahandi, kuri uyu wa Gatandatu , ni bwo yitabiriye ibirori byari byateguwe n’umugabo uturuka muri Cameroun ahandikira amateka meza.

Ibyo birori byiswe "white and black Integration party" ndetse bikaba byaritabiriwe n’abanyafurika benshi ndetse n’abandi bantu bari bavuye muri European Designers.

Nk’uko byari biteganyijwe ibyo ibirori byabereye i Leewarden mu Buholande, bikaba byaritabiriwe n’abahanzi batandukanye, ababyinnyi bakomeye na bamwe mu bayobozi bo muri icyo gihugu aho meya w’uwo mujyi na we yari yabyitabiriye.

Nkuko byagaragaye bikanarushaho gushimisha imbaga y’abanyarwanda bari baje kumushyigikira, Mimi Mirage yabashije kwitwara neza ahiga bagenzi be, nyuma yo kugaragara nk’umwari wambaye neza cyane kurusha abandi kandi akanaberwa byimazeyo.

Ubwo kwerekana ibirori byo kwerekana Imideli byari birimbanyije, batangiye guhitamo umukobwa wari wujuje ibyangobwa byasabwaga, Mimi Mirage yatunguye abantu ubwo bamuhamagaraga ku mwanya wa mbere bikamugira Miss Integration Party 2017.

Agashya kaje kuba kuri uyu mwari, Mimi Mirage, ni ukwitabwaho n’icyubahiro yakiranywe kuri uwo munsi, ubwo bamutwaraga mu modoka y’akataraboneka yo mu bwoko bwa Lemozine.

Ikindi twabibutsa ni uko Mimi Mirage, yagizwe uwa mbere mu bakobwa bateye neza muri Afurika y’i burasirazuba. Akaba rero ari umunyarwandakazi ukomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda hirya no hino ku isi.


Uretse kwitabira Rwanda day, uyu mukobwa kandi aherutse kuvugisha benshi ubwo yitabiraga igitaramo cya East African Party cyari cyatumiwemo umuhanzi The Ben cyabaye tariki 01 Mutarama 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X