Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu:Urujijo ku bivugwa ko Young Grace yafashije Bull Dog kugura abafana

Mu gitaramo cy’irushanwa rya PGGSS7 giherutse kubera i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu, humvikanye amakuru ko abahanzi batandukanye bigabye mu duce tw’umujyi ahegereye aho igitaramo cyabereye maze bigaba mu bafana babasakazamo amafaranga kugirango babafane.


Muri iyo nkubiri y’igurwa ry’abafana, humvikanye amakuru ko n’umuraperikazi Young Grace ngo yaba yarafashije umuraperi mugenzi we Bull Dog kumugurira abafana hagendewe ko akomoka muri ako karere bityo bikaba byamworohera kubaresha ngo bamufane.

Ubwo twatemberaga muri uyu mujyi wa rubavu hafi yahabereye Guma Guma twahuye n’agatsiko k’abanyonzi maze badutangariza ko mu gitondo cyo kuri uwo wa Gatandatu bamwe mu bahanzi babigabyemo babaha amafaranga kugirango babafane, ariko banatunga agatoki Young Grace ko yafashije Bull Dog kumugurira abafana.

Twagiranye ikiganiro na Young Grace ngo aduhamirize niba koko yarikoze mu mufuka agatera ingabo mu bitugu mugenzi we amugurira abafana, maze abigarama yivuye inyuma ahubwo agaragaza amarangamutima ye ku wo abona uzegukana iri rushanwa.

JPEG - 69.5 kb
Mu gitaramo cy’i Rubavu Young Grace yari ahari

Yagize ati”Ntabwo aribyo rwose sinigeze mufasha kugura abafana kuko n’ubundi abo mpa amahirwe bazegukana Guma Guma ni itsinda rya Dream Boyz kuko mu bitaramo byose bamaze gukora bigaragaje neza kandi usanga bafite abafana benshi.”

Uretse guha amahirwe aba basore, uyu muraperikazi utaragaragaye muri iri rushanwa kuri iyi nshuro,ngo ashyigikiye umusore Davis D kuko nawe yitwara neza ku buryo ashobora kuzagaragara mu bambere.

Ibi rero abishingiraho asa n’utanga abagabo ko atigeze ahuza imbaraga na Bull Dog mu kumushakira abamushyigikira.

Abajijwe uko abona iri rushanwa ry’uyu mwaka agereranyinyije n’andi yaribanjirije, yavuze ko urebye nta gihambaye ariko ngo abahanzi baryitabiriye ubona ko bashoboye bafite performance nziza cyane.

Igurwa ry’abafana ku bahanzi bari muri Guma Guma, ni kimwe mu dushya twagaragaye kuri iyi nshuro aho kuva mu gitaramo cyabereye i Huye kugeza ku giherutse kubera i Rubavu aho byakomeje kuvugisha buri wese ariko aho kugabanyuka bigafata indi ntera.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X