Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru hagati ya Mwenedata Gilbert na Komisiyo y’igihugu y’amatora

Mwenedata Gilbert wifuza kuba Perezida wa Repubulika aratangaza ko mu matora aherukamo mu 2013 ubwo yitozaga nk’umukandida wigenga komisiyo y’igihugu y’amatora yamwibye amajwi. Komisiyo y’igihugu y’amatora yamaze guhakana yivuye inyuma ko itamwibye amajwi ndetse ko ahubwo yashimye imikorere yayo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Mwenedata Gilbert yahamije ko komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yarenganyijwe akibwa amajwi. Ibi abivuze nyuma y’imyaka ine aya matora abaye kandi ko icyo gihe ntacyo yigeze avuga kijyanye no kwibwa amajwi.

JPEG - 48.4 kb
Mwenedata Gilbert uvuga ko komisiyo y’amatora yamwibye amajwi

Ikibazo cyagarutsweho cyane, asubirishwamo inshuro nyinshi kijyanye n’ibyabaye mu matora y’Abadepite mu 2013, aho yavuze ko atabayemo umucyo, anaca amarenga ko we ubwe yibwe amajwi. Mu mvugo ye ngo ‘abanyarwanda baranshakaga’ ariko ntibyakunda.

Iyi mvugo ya Mwenedata yikijweho cyane, abanyamakuru bamubaza niba yerura ko yibwe amajwi mu matora ariko mu gusubiza akavuga ko ari ibintu bizwi na bose.
Ati “Kimwe mu bihumuriza umutima wanjye, ni uko uko muri aha mwese murabizi, Murabizi. Niba mutabizi navuga ngo hari icyo mukwiye kongera mu mikorere yanyu.”

NEC ntiyemera amagambo ya Mwenedata Gilbert

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye itangazamakuru ko bitangaje kumva Mwenedata avuga ko yarenganyijwe mu matora y’abadepite mu gihe we ubwe nyuma yagiye kureba Perezida wa Komisiyo akamushimira kuri serivisi nziza yahawe.

JPEG - 142.4 kb
Charles Munyaneza umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC

Ati “Ahubwo ajya gusubira iyo yakoreraga kuko yakoraga mu bintu bya Loni, yaje gusezera aravuga ngo mwarakoze njye nisubiriye mu kazi kanjye. Turanamubwira tuti kuki se ugiye tutari twatangaza amajwi, ati njye nifitiye icyizere ibyo nta kibazo. Ibyo rero sinzi aho bivuye.”

Munyaneza yakomeje avuga ko Mwenedata atigeze yandika cyangwa ngo agaragaze mu mvugo ko yarenganyijwe kuko ngo n’iyo abikora byari gufasha komisiyo y’Amatora.

Ati“Ntiyigeze agira ibyo atubwira haba mu nyandiko, haba mu magambo ahubwo yarabishimye arangije arigendera Tujya dukorana neza n’ubu turavugana, nta mpungege aratugezaho. Njye turavugana buri gihe, ahubwo birantangaje n’ukuntu nabonaga yishimiye uburyo iby’amatora byagenze iyo abivuga icyo gihe amatora akirangira, wenda byari no kudufasha kureba aho ikibazo cyaba kiri.”

Mwenedata yatanze kandidatire ye kuri uyu 12 Kamena 2017. Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ikibasumba - 13/06/2017 saa 14:28

Niko se Makoma Nathan ko mbona usa nkaho wicuye wari uri mu bitotsi ? Ibyo uvuga byari kugira sense iyo uba warabibwiye abakandida bose na Paul Kagame arimo.Ndatekereza ko bose na Kagame ari mo ubifufiza kuzazuka ntibahere i kuzimu....urashekeje
Kanda hano umusubize

KAMANA Isidore - 14/06/2017 saa 13:37

YES.Menya ko MAKOMA yabwiye Politicians bose.Kuki se uvuga ngo MAKOMA aricuye???Abibera mu byisi bose,ntibashake imana,ntabwo bazazuka. Kuko Bible ivuga ko abibera mu byisi gusa,ari ABANZI B'IMANA (Yakobo 4:4).
Kanda hano umusubize

MAKOMA Nathan - 13/06/2017 saa 11:14

Icyo nasaba Mwenedata Gilbert,nuko yava muli politics.Abantu benshi bajyanwa muli Politics no gushaka gukira vuba.Kandi koko abenshi birabakiza kandi vuba.Bakaba ba Ministers,Depite,mayors,executives,etc...Mu gihe abo biganye bakora ubwarimu baba bahembwa ibihumbi ijana,abandi ari abashomeri.Nubwo abantu benshi batabizi,YESU yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 15:18,19),ahubwo bagashaka ubwami bw'imana (Matayo 6:33).Ubwami bw'imana,ni ubutegetsi bw'imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Noneho isi yose ikaba igihugu kimwe kizaba gitegekwa na YESU (Ibyahishuwe 11:15).YESU kubera ko ashoboye,azakuraho ibyananiye abantu: ubukene,urupfu,indwara,ubusaza,intambara,akarengane,ubusumbane,etc...,isi yose ihinduke Paradizo.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye kudata igihe tujya muli Politics,ahubwo tukajya mu nzira no mu misozi KUBWIRIZA ubwami bw'imana buri hafi kuza(Matayo 24:14).Niwo Mulimo YESU yasize asabye abakristu nyabo (Yohana 14:12). Na none nubwo abantu batabizi,imana ifata abibera mu byisi gusa nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4).Niyo mpamvu batazaba muli Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).Niyo bapfuye biba birangiye.Ntimukibwire ko ubuzima ari Politics,shuguri,etc... Kuki mutabona ukuntu twirirwa tujyana abantu bakomeye I Rusororo?Soma Zaburi 146:3,4.Abantu bashaka imana cyane kandi bagakora ibyo idusaba,bazazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Ariko abibwira ko ubuzima ari politics,shuguri,etc...ntibashake imana,ntabwo bazazuka.Dukore kugirango tubeho,ariko dukore umurimo imana isaba Abakristu nyakuri bose.Abigishwa ba YESU,bamwe bali bafite akazi gakomeye.Ndetse bamwe biberaga muli politics,bakorana n'Abaroma.Ariko YESU amaze kubigisha,baramukurikiye.Bagashaka ikibatunga,ariko bakajya no mu mihanda KUBWIRIZA.Natwe yasize adusabye gukora uwo murimo (Yohana 14:12),kugirango azaduhe ubuzima bw'iteka.Ntimugaheranwe n'ibyisi.
Kanda hano umusubize

Pito - 13/06/2017 saa 20:01

Ibyo uvuga nibyo. Ariko jya ushyiramo ubwenge, nawe wibaze? Wumva isi yabaho itagira abayobozi? Ntukibazzeko ari ibyavuba, byahozeho. Kugira ngo habe ho management and planification mu bantu/Societies/Ibihugu, hagomba kubaho abayobozi wabyanga wabyemera, bakajyaho ku neza (amatora) cg ku ngufu (Coup d'etat, intambara), cg kwimika (ubwami). si bishyashya muvandi!. Wibukeko kdi uburyo byacamo kose, ntibivuze kubona amahoro nkuko ubyifuza. Kubaho turyana ku isi ni umurage, kureshya byo ubyibagirwe. ubukungu bw'isi bufite na 1/1000 cy, abayituye (Wibaze uko 999 babayeho) Gusa aho nemeranya nawe nuko ntamahoro asesuye ashobora kuba ku isi, kuko abantu ntibareshya yewe ntibazareshya nkuko wifuza kubyumvikanisha. Cyakora, ufite ubukungu bwiza, ni uwabubikije aho inyenze zitaburya. Kuba umuyobozi ukongeraho kubaha Imana ntako bisa. Ariko bishobokera bake
Kanda hano umusubize

jacques - 13/06/2017 saa 20:26

@Nathan, uti muri bibiliya yaba Jehovah(bambe ibyanditse byera), kuko bibiriya yanjye si uko ibivuga muri John 15;18-19 Yesu yavuze ngo Isi izabanga kuko mutari abayo, ntabwo yavuze Politic kuko nkwibukije Capitalism na Communism, ntibyariho ariko colonisation yaba Romans yageraga no muri Israel kandi no muba Juif hari ibimeze nkamashyaka ntiyigeze avuga kuri colonisation kuri form cg reform politic kuko we yigisha ubwami bw´ijuru abamenyereye kuryanira ibintu mwisi ngo ashaka kuba umwami?bakumva ko yabatse umugati cg azatuma bawugabana!!Ubundi aba Jehovah ibyo bakora ni amakosa kuko nta gihugu na kimwe cya kwemera abarwanya politic bitandukanye no kudakina politic. ubuse iyo muvuga kuvanga amaraso, yari abavanga amaraso nka baryamana?home vs femmes, filles na garcon ko mutabitindaho kandi ari ukuvanga amaraso kwa nyako ahubwo.
Kanda hano umusubize

Jean - 14/06/2017 saa 03:57

Icyo nakwibwirira uwo muhamya ni uko iby'isi uretse kuba muri politiki no murugo iwe birahari, yewe n'uru rubuga atangiramo ibitekerezo bye ruri mu by'isi. Naho ibyo kwivanga muri politiki azabyihorere we yirinde kuyivangira gusa, ubwo abayishinzwe nibayitwaramo nabi bazayibazwa n'uwayibashinze ntibayikoreshe kuburyo yakagombye gukora.
Kanda hano umusubize

olivier - 16/06/2017 saa 07:14

Nathan, uzabanze wige ko Imana itandukanye n'imana.Ibindi jya ubyihorera.Gusoma no gufata mu mutwe imirongo ya Bibiliya, ntibisobanura na gato ko wumva icyo isobanura.Mujye mwitondera Bibiliya, kuko ushobora kuyivugisha icyo itavuga, ikabikwemerera,ibyo ushaka kubona ukabibonamo kandi mu byukuri bitarimo ahubwo ari wowe birimo.Buri jambo, buri nteruro, buri mu rongo, bigiye bigira mot de passe ya byo, ni amakodi gusa gusa gusa,... Menya gusa ko kuvuga no gutanga ibitekerezo byawe cyane bigamije kugirira neza abandi,Imana irabishima, kuko dufite inshingano yo kugira iy'isi nziza kurusha uko twayisanze.Ni mission buri wese afite, yabishaka atabishaka.Icyakoze ushobora kutabikora rwose, nk'uko uba ubuza abandi ubereka ko baharanira inyungu zabo mugukora politiki( kuri wowe politiki ni ugushaka ubukire...biratangaje. Yego nabyo birimo, ariko poliki mbere na mbere igamije inyungu za rubanda).Icyakoze, wumva politiki nk'uko wumva Bibiliya, mu buryo macuri nyine uko wowe ushaka kubyumva.Abantu nka mwe muri society, iyo ari benshi, aba ari ikibazo kuko iteka ryose mubona ikintu cyose mo ikibi, mugahitamo guhunga iy'isi mwitwaza ibyo mushaka kuvugisha Imana. Kankugire inama mu gusoma Bibiliya.Hindura ibitekerezo byawe ku byerekeranye nayo, nyuma umenye ko ivuga ijambo rimwe gusa ari na ryo Imana ikubwira: URUKUNDO.Ariko rumwe rutera imbere rushakira ikiza abandi gusa.Ukora politiki neza rero, utayumva macuri nka we, uwo aba ashyira intego ya Bibiliya mu ngiro.Uwigisha ijambo ry'Imana nawe nk'uko Bibiliya iritugezaho, ataruko we yaramutse ashaka kubyumva, nawe aba ashyira intego ya Bibiliya mu ngiro. Komera rero.Buri gihe ndagukurikirana muri za comentaire zawe, byose ushaka kubivugisha Bibiliya.Uzabanze uyige neza kandi utege Roho w'Imana (Umwuka wera, Umwuka mweranda,...) amatwi.
Kanda hano umusubize

Pito - 16/06/2017 saa 10:06

@Nathan Uzajye kwibera mu ishyamba, uzsanga n'inyamaswa ubwazo zigira udutsiko. Nuko utamenya ibyo zitekereza, ariko uzarebe zibaho muri organization, ingwe ku ngwe, inka kunka, etc. hari izibana hagati yazo kdi ari ubwoko butandukanye ntizigire ikibazo hagati yazo, ariko hari n, irabukwa indi byonyine, igakizwa n'amaguru. Twe abantu rero tubirushije ubwenge. Turatekereza, tukajya inama, tugakora amakosa, tukanakosorwa ( Ibi nti biba mu nyamaswa). Kubaho muri Politique ni byiza kdi cyane, aho bitandukanira nuko ikorwa, cg uyikora (Bitewe nico agamije). Ikindi nuko ntagihugu nakimwe ku isi uzasanga gifite umuyobozi/abayobozi bakuzwe n'abayoborwa 100%.ariyo ntandaro y'ijambo NTAMUNOZA (Ntiwaneza bose kdi ntiwabihira bose). Politic nziza ni irengera umutura (Iby'inyungu z'abayobozi ntuzimbaze) Nuko rero, nkuko babikubwiye, kwandika imirongo yo muri Bible gusaaaaaaaaaaa, urebye ntacyo bifashije. Impamvu ni iyihe? Nawe ubwawe wirirwa mu ugenda mu mihanda, unyura ahamuritse, ubona amazi, uriga cg abo muturanye bariga, urivuza, n'ibindi byinci usanga bifitanye isano na politic, ariko bigatangaza iyo ubyihunza, ukabyirengagiza, ukavangavanga ibintu. Ntunatekereza ibyanditse muri bibiriya ko IBY'IMANA BIHABWA IMANA n'IBYA KAYIZALI BIKABA UKO (BIGAHABWA KAYIZALI). Ngaho rero Nathan, ubwo udakeneye Politic, uzashake aho uzaba wenyine, witurije. Politic nziza tuyishigikire, imbi tuyamagane. Urwanda rwarushaho kuryoha igihe buri munyarwanda yifurije undi amahoro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X