Monaco cosmetics

Rurageretse hagati ya Lil Wayne na Birdman, bageze aho gutukana ku bitsina

Lil Wayne yamaze gukomeza gushyamirana n’umuraperi mugenzi we Birdma bigera naho amutuka ku gitsina,ibintu byarakaje uyu muhanzi bituma akubita agatoki ku kandi binavugwa ko bashobora guhigana rukambikana.


Intandaro y’ibi ni ifoto Lil Wayne aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ariwe muraperi nyakuri naho Birdman aba abeshya asoza yanditse kuri iyo foto amusaba kuza gufata igitsina cye akagishyira mu kanwa ke.

Bidatinze Birdman nawe yahise ashyira ifoto ku rukuta rwe ashimagiza itsinda rya Cash money asanzwe abarizwamo avuga ko ari ury’ukuri rifite amamiliyoni atabarika,bikavugwa ko yabikoze agambiriye gukomeretsa uyu musore uherutse gutangaza ko agiye kujya mu nzu y’umuziki ya Rock nation ya Jay Z.

Ni nyuma y’uko mu 2014 Lil Wayne yahaye gasopo uyu Birdman amubwira ko nadakora uko ashoboye ngo album ye yari yaratinze gusohoka ngo ijye hanze byihuse, ngo ikibazo cyabo azakigeza ku yindi ntera bakizwe n’inkiko.

Icyo gihe Lil Wayne yashimangiye ko akazi ko gutunganya album ye ‘Tha CarterV’ karangiye kera ndetse agashinja ubuyobozi bwa Cash Money Records kudindiza ishyirwa hanze ryayo.

Ku rundi ruhande, Birdman ari na we muyobozi wa Cash Money, we yavuze ko iyi album itari yakarangiye neza ku buryo bayishyira hanze.

Kuri ubu rero umuriro ukaba wongeye kugurumana hakibazwa niba aya makimbirane n’inzigo izavaho dore ko ari ukuva cyera.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X