Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Barafinda Sekikubo Fred yongeye guteza urujijo mu bantu

Farafinda Sekikubo Fred umwe mu bahatanira kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Kanama 2017, yamaze gutangariza umunyamakuru wa Royal Fm Vincent Niyibizi ko yigeze kujya kwivuriza mu bitaro bivura abarwayi bo mu mutwe biherereye I Ndera mu karere ka Gasabo Ese byongeye gutuma hari abashobora kwibaza niba ibyo avuga ntaho byaba bifitaniye isano n’uburwayi bwo mu mutwe.

Mu kiganiro yagiranye na Vincent Niyibizi yeruye avuga ko yigeze kwivuriza I Ndera.
Vincent Niyibizi yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga ko Candidat President yamwemereye ko yabaye Ndera iminsi igera ku 100.

JPEG - 43.4 kb
Uhereye ibumoso ni Vincent Niyibizi na Barafinda Sekikubo Fred nyuma y’ikiganiro bari bagiranye

Niyibizi Ati “ Ko bavuga ko wabaye I Ndera ahavurirwa abafite uburwayi bwo mu mutwe nibyo”?

Barafinda Sekikubo Fred ati nibyo koko nabayeyo ariko barangambaniye bantwarayo nyuma yo kumara iminsi 100 barambuze.

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba yarigeze ayoboraho byibura limwe.
Barafinda ati "imyaka yose maze ndiyobora niyompamvu ntamodoka irangonga cg ngo mpanuke kuri etage kdi abandi birirwa bapfa none njye ndacyariho."

Ati abakandidat zabashyira ku rusyo mbakusanye mbatsindire icyarimwe ....!

Si ubwa mbere avuze amagambo atangaje kuko no ku munsi w’ejo akimara gutanga ibyangombwa muri komisiyo y’amatora yavuze ko mu migambi ye yifuza kuzashakira abagabo abakobwa bagumiwe.

Ati “Dushaka gushyingira abana b’abakobwa n’abahungu muri iki gihugu tugaca umuco wo kugumirwa, nizere ko mwese mushobora kuba mwaribitseho abana ariko mu buryo kugeza aya magingo ari bwo bwabaho.”

Yunzemo ati “Mwungutse umuntu w’akataraboneka ufite ibitekerezo byiza, tugiye gufata abana b’abakobwa n’abahungu b’imyaka runaka tubahuze ku rwego rw’umudugudu bashimane.”

Abajijwe amashuri yize, Barafinda yavuze ko mu myaka 47 amaze ku isi nta shuri na rimwe atize, ariko ntiyavuga urwego rw’imyigire ariho, avuga ko n’abarangije muri za kaminuza zikomeye ku Isi badashobora kumanura imvura.

Aha yagaragazaga ko kuri we umubare w’amashuri atari cyo cya mbere ngo abe yabasha kuyobora igihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Pedro jm - 17/06/2017 saa 19:24

Arikontimukange ababasetsa gusa ahaye akazi itangazamakuru
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 16/06/2017 saa 08:40

Abanyarwanda turi abanyamungara ntawe utabizi.barafinda iyo aza yambaye neza agaparika imodoka ye hariya ntimwarikumusebya bigeze ahaa!
Kanda hano umusubize

kaka - 15/06/2017 saa 16:34

Ariko namwe ntimukarangwe n'amaranga mutima, none nyuma yuko HE azasaza u Rwanda ntiruzongera kugira perezida, none se nihataza abo ngabo hazaza banded? PSD se? PL se ? amashyaka amaze imyaka n'imyaniko ariko NGO ntazatanga umukandida? nahatajyayo se ba Diane, ba Philippe ba Baramfinda Kagame azajya mu matora wenyine????yewe namba nabo, amashyaka yo nukwishakira imyanya gusa naho ibitekerezo ni ba Baramfinda gusa!!!!!!
Kanda hano umusubize

Trump - 15/06/2017 saa 02:24

Uyu mugabo rero nimumureke kimwe n'abandi bari gushaka gupima amahirwe yabo wenda inzozi zabo zazamera nk'iza Trump ubu ayoboye America kandi bamwe baramwitaga umusazi!Murumva rero ko Trump yababereye imfura ku bifuza gutungurana mu matora!Ngaho nimuhatane.
Kanda hano umusubize

Gahinda - 14/06/2017 saa 20:43

ABANTU BOSE NAB ASAZI NUKO IBIPIMO BYIBISAZI BITANGANA UBUSE ABAMUTUKA NABO BANYUZE INDERA ?? IBITUTSI NIBYO BYEREKANA MUMUTWE HAZIMA ?? KANDI WE NTAMUNTU YATUTSE ! TURACYAFITE IBIBAZO MUGIHUGU !!!
Kanda hano umusubize

BreezyDarius - 14/06/2017 saa 16:15

hhhhhh uyumugabo aransekeje kbx uyumugabo niyibere Tramp Kbx hhhhhhh...... Commedy kbx
Kanda hano umusubize

Augustin - 14/06/2017 saa 16:11

Jeu Politique
Kanda hano umusubize

Kumiro - 14/06/2017 saa 14:36

Ngo abo bahanganye mu matora azabashyira kurusyo icyarimwe maze abasere hamwe....Lol
Kanda hano umusubize

BUGABO - 14/06/2017 saa 08:39

Hahahahahahaha ayiweeee imbavu weeeee
Kanda hano umusubize

- 14/06/2017 saa 07:56

mwiriwe, uwo muntu nabanze amenye indangagacire zacu ubundi areke guta umutwe .
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 14/06/2017 saa 07:42

foolish, made arashaka gusara akagwa kw'ijambo se , reba inkweto reba imvugo ze uyu si umukandida nasubire i Ndera maze akomeze yuzuze CV ye.
Kanda hano umusubize

alpha - 14/06/2017 saa 19:42

Uyu we kabisa ndabona ari inyatsi yitemberera kuko urebye ibibazo umunyamakuru yamubajije nta nigisubizo na kimwe yamusubije. Yamusubije koko nkuherutse mu bitaro bya Ndera vuba koko, ubu se uyu yakemurira abaturage ibibazo koko cyangwa yabibatera?
Kanda hano umusubize

jojo - 14/06/2017 saa 05:44

Niba batamushaka bizagaragazwa n'uko akabona 0%ahaaaaa
Kanda hano umusubize

Godfroid - 14/06/2017 saa 03:43

Uwo murwayi ngo ni Barafinda bamusubize i Ndera kuko njye ndumva akiri indembe ibitekerezo bye byerekanako ari umutamutwe ubwo arabona abanyarwanda tugeze aho koko? Ahubwo iyo avugako abagumiwe bose azabarongora akaba uwambere kw' isi mubarongozi agaca agahigo kuko yaba arenze ba King Muswati bo muri Suazilande. Nsoje ubutumwa bwanjye ngira nti nabandi nkawe babyumvireho bareke gucokoza comision yamatora abanyarwanda ntabwo turi ibikinisho dukeneye Aba candida president bafite imigabo nimigambi ihamye yo gukomeza ubumwe n' iterambere by' igihugu cyacu. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Francois Ndayishimye - 14/06/2017 saa 01:58

Njye Namaze Kugutora . Ibisubizo Watanze Bifite Ireme.
Kanda hano umusubize

emile - 14/06/2017 saa 01:28

ahhhhhhhhh!!! nakumiro pe! ariko hamwe arikurwa kwijambo tu!.
Kanda hano umusubize

- 13/06/2017 saa 18:20

akokagabo turakamaganye nikabanze kiyiteho
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 16/06/2017 saa 08:33

nawe ntaho utaniye na barafinda kbs,ubwose ko we yavuye indera wowe wari wavayo??
Kanda hano umusubize

udahemuka Gilbert - 16/06/2017 saa 11:02

hhh mureke gusetsa buriya yanditse izina yinjiye mu mateka yu Rwanda; ibindi tuzabireba niba yujuje ibisabwa Wenda,gusa nagira 1% azigurire icyo ashoboye.
Kanda hano umusubize

mabano - 13/06/2017 saa 17:59

Morakoze! Ndisabira NEC kudufasha rwose bakayobora uwo murwayi akajya kwivuza areke gutoba ibyo twigereyehoyo! Harya ubwo ngo iyo niyo democracy abantu bashaka! Ibyo ni ugusuzugura ibyo abantu bakoze!
Kanda hano umusubize

nimurebe - 13/06/2017 saa 17:50

mbere yokwiyamamaza nabanze ahindure amazinaye ntamuntu witwa ayamazina waba perezida umvako mwaciye kwigaragambya uyumusazi ashitse twajya mumihanda mumusubize indeera kbsa
Kanda hano umusubize

nimurebe - 13/06/2017 saa 17:49

mbere yokwiyamamaza nabanze ahindure amazinaye ntamuntu witwa ayamazina waba perezida umvako mwaciye kwigaragambya uyumusazi ashitse twajya mumihanda mumusubize indeera kbsa
Kanda hano umusubize

claude nah - 13/06/2017 saa 17:47

Fred mumureke kabisa numunyabwenge kuko yanga kwishyira hejyuru kandi ndabona azi imibereho abaturarwanda babayemo,anazi nibibazo bafite byamatagisi yubutaka batozwa kandi Imana yabuduhaye kubuntu.Imirasire mureke abacandida bakore uwuzananirwa azagende nkuko yaje munareke gukorera propagande kagame kuko nawe numuntu nkabandi.
Kanda hano umusubize

toka - 13/06/2017 saa 17:45

kuba perezida kobashaka kubitoba ngabo abasazi bagiye kwiyamamaza ngabo abaseribatrice eeeee comision yamatora irajenjetse kweli aba yakagombye kubamaganira kure cyane ikakira abantu bashitse ndavuga abasobanutse apana inshakarafu
Kanda hano umusubize

INGABIRE Jeanntte - 13/06/2017 saa 16:27

Nibyokoko sibyizako yatesha agaciro gake amatora y'arepubulic y'uRwanda. ahubwo ashyaka guhungabanya umutekano.
Kanda hano umusubize

mama Mfura - 13/06/2017 saa 16:26

cyo ree! uwo se Fred ateye aturuka he? akwiye gusubizwa I Ndera vuba, mu kwa munani azaba amaze kugarura ubwenge aze atore umuyobozi uzamufasha mu burwayi bwe
Kanda hano umusubize

- 13/06/2017 saa 16:25

uwomuntu aracarumusazi mubisi nibyandagusetsa arimo
Kanda hano umusubize

- 13/06/2017 saa 15:26

uwo muntu ibye ni ki nkinamico rwose yishakira kuvugwa mu bi nyamakuru na h, ubundi araturangariza imbavu
Kanda hano umusubize

Masuhuko - 13/06/2017 saa 14:33

Nyamara yasara yagira bimwe mubyo avuga nko kubirebana no gukuraho imisoro ku butaka no kumazu yacu dutuyemo ni ibintu buri wese yashyigikira
Kanda hano umusubize

tuyisenge gilbert - 13/06/2017 saa 13:04

Uwomuntu ushaka kudutobera amateka nimumwigize kure igihugu cyacu ntikiragera aho kuyoborwa nabasazi ako nagasuzuguro karenze nokudaha agaciro igikorwa cyo gutora tugiye kwinjiramo
Kanda hano umusubize

tuyisenge gilbert - 13/06/2017 saa 13:03

Uwomuntu ushaka kudutobera amateka nimumwigize kure igihugu cyacu ntikiragera aho kuyoborwa nabasazi ako nagasuzuguro karenze nokudaha agaciro igikorwa cyo gutora tugiye kwinjiramo
Kanda hano umusubize

M - 14/06/2017 saa 03:20

Kabisa commission y'amatora ntizemere iyo candidature.Abantu nkabo bumva arumukino turimo babigizeyo.Cyakora nkurikije ibyo nsoma bamuvugaho,akwiye gusubira kwa muganga i ndera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X