Monaco cosmetics

Umunyarwanda yapfiriye muri Israel mu buryo bw’amayobera


Ndikumana Joel umusore w’umunyarwanda woherejwe muri mu kwimenyereza umwuga w’ubumenyi mu buhinzi yasanzwe yapfuye bikekwa ko yicishijwe cyangwa se yaba yiyahuye akiyicishije.

Uyu musore w’umunyarwanda wishwe yari yaroherejwe muri Israel mu mujyi wa Tel Aviv ari naho yiciwe.

JPEG - 52.5 kb
Ndikumana Joel urupfu rwe rukomeje kuba amayobera

Umwe mu biganye na Nkundimana Joel, yabwiye ikinyamakuru Imirasire.com ko uwo mugenzi we bamusanze yapfiriye iwe mu rugo aho yari acumbitse mu mujyi wa Tel Aviv mu gihugu cya Israel, bikaba bigaragara ko yatewe icyuma ariko hakaba hakiri amayobera mu bijyanye no kuba byakwemezwa ko yaba yaratewe icyuma n’abagizi ba nabi cyangwa niba yariyahuye.

Icyakora , avuga ko Nkundimana Joel yari umusore utuje, ukunda gusenga cyane kandi w’umwizera ukomeye mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ku buryo uko amuzi yumva atakwiyahura, ahubwo akemeza ko ari abagizi ba nabi baba bamuteye icyo cyuma bakamwica.

Uyu musore yitwaga Nkundimana Joel, akaba yari yararangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari Umutara Polytechnic University, nyuma yoherezwa muri Israel na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho yakoraga nk’uwimenyereza umwuga mu masomo y’ubumenyi mu by’ubuhinzi (Agrostudies internship).

Joel Nkundimana yari umusore ukiri muto, akaba yakomokaga i Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Yari yaragiye muri Israel muri Nzeri umwaka ushize, akaba yagombaga kumara umwaka umwe muri icyo gihugu, bivuga ko yaburaga amezi abarirwa muri atatu ngo arangize amasomo ye agaruke mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JD - 17/06/2017 saa 03:29

Imana umwakire mubayo. gusa tugomba guhora twiteguye kuko ntawuzi ikizamwica urupfu Turagendana , tukirirwana ,tukararana kwitegura mvuga nukwiyunga n'Imana burigihe Tugasaba imbabazi zibicumuro twakoze Imana yicaye kuntebe yimbazi ntawe ijyayanga kubabarira.
Kanda hano umusubize

JD - 17/06/2017 saa 03:21

Imana imwakire mubayo. Urupfu turagendana,tukirirwana ,tukararana tugomba guhora TJwiteguye waba urimuzima cg urwaye.
Kanda hano umusubize

- 15/06/2017 saa 17:57

izimpamvu amarira abaho izimpamvu kwishima bibaho iyabivuze byose izimpamvu komera Joel ugiye tukigukeneye
Kanda hano umusubize

Bebe - 15/06/2017 saa 03:48

Imana imwacyire bambe biragaragara ko yaratuje pee
Kanda hano umusubize

EMMANUEL - 14/06/2017 saa 17:36

ABAGIZIBYAGOMURARWENOKWIHANGANA
Kanda hano umusubize

MUKIRE - 14/06/2017 saa 14:38

Amategeko yimana aravuga ngo NTUKICE, kandi umwami wacu YESU yabwiye Petero ati, UWICISHA INKOTA, IZICISHWINKOTA. Ndabwira umwicanyi weseko azarimbuka natihana.
Kanda hano umusubize

BYIMANA Seth - 14/06/2017 saa 13:28

Mu bihugu byinshi bica abanyamahanga kubera kuronda ubwoko,cyane cyane muli India,Russia,Germany,etc...Ngirango mujya mwumva ABAFALASHA bavanywe muli Ethiopia babajyana muli ISRAEL,muli Operation bise MOSES.Nubwo bafitanye isano n'Abayisirayeri,ntabwo bafashwe neza muli ISRAEL kuko babahora uko basa. Ndabona uyu musore ngo yasengaga.Nizere ko yakoraga n'ibyo imana idusaba.Gusenga gusa ntabwo bihagije.Urugero,nizere ko atajyaga muli ibi byateye bya Boyfriend/Girlfriend bita ngo ni ugukundana,nyamara akenshi biba bigamije kuryamana.Imana yacu yitwa Yehova itubuza kuryamana n'umuntu utari umugore wacu kandi twateye igikumwe.Niba uyu musore yatinyaga imana,agakora ibyo idusaba,nta kabuza azazuka ku Munsi w'Imperuka wegereje nkuko YESU yabitwijeje muli Yohana 6:40.Ntabwo rero uyu musore yitabye imana nkuko benshi bakeka.Bible isobanura neza ko umuntu upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo rero wakitaba imana kandi utumva.Ahubwo upfuye aba agiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20),akazazuka ku Munsi w'Imperuka,agahemwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo,niba apfuye yakoreraga imana,atiberaga mu byisi gusa nkuko abantu benshi bameze.Iyo umuntu apfuye yiberaga mu byisi gusa,ntabwo aba azazuka,ahubwo aba apfuye burundu.Niyo mpamvu tugomba gushaka cyane imana tukiriho,tukiga neza Bible,tugakora ibyo imana idusaba,ndetse tukajya mu mihanda no mu ngo z'abantu kubabwiriza ngo nabo bahinduke,kuko ariwo murimo YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose nkuko tubisoma muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Ni byiza ko dukora kugirango tubone ikidutunga.Ariko tugomba no kujya KUBWIRIZA abantu kugirango bahinduke,be kwibera mu byisi gusa.Nubwo abenshi banga kumva,bakibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politics,etc...ntibabura kubona ko bibeshya kuko duhora tubajyana I Rusororo,bagasiga ubutunzi bwabo,bagapfa.Mukanguke,muze dukorere imana,kugirango tuzabone ubuzima bw'iteka muli Paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13.Uyu utuvuyemo yali umuntu nka twe.NIMUKANGUKE.KUZUKA ntabwo ari inzozi.
Kanda hano umusubize

umusaza jaen - 16/06/2017 saa 12:23

konumva se ushaka guca urubanza? nituvugako ntacyaha tugira tuba twise lmana inyabinyoma. ubworero twese nawe urimo twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwizabwimana. ubyemera utabyemera nawe ukeneye imbabazi zimana kdi umunsi warangije urugendo rwawe nawe bazakuvuga nka biriya wanditse. kdi nkwibutseko nabanyaha bafite uwabo muzuko .urugendo rwiza rujya ikanani murakoze.
Kanda hano umusubize

bobu - 14/06/2017 saa 09:08

twababajwe nurupfu rwiyinzira karengane namarira gusa kubaturanyibe numuryangowe
Kanda hano umusubize

EMMANUEL - 14/06/2017 saa 17:31

UWomusore IMANA imwakiremubayo Ndumucongomani .ariko ?urunfu rwuwomusore rurambabaje ;peeeh
Kanda hano umusubize

Habakubaho - 14/06/2017 saa 08:19

Ariko abantu bicisha ibyuma batumazeho abavandimwe batumwa nande? Hari n'undi wari warahungiye muri Kenya ahitwa Kayole uherutse kwicwa nawe atewe ibyuma.
Kanda hano umusubize

- 14/06/2017 saa 23:50

ISIIRASHAJE .Peeeeeh UBWICHANYI BURIHOSE
Kanda hano umusubize

- 15/06/2017 saa 01:22

Imana Imwakire Muboyo .
Kanda hano umusubize

umusaza jaen - 16/06/2017 saa 13:09

ngo batumwa nande? batumwa nashebuja bakorera. bibiria iti bakomoka kurise satani, uwoniwe bakorera kdi niwe ubatuma. ariko ntuhangayike ahubwo utegure ejo hawe hazaza kuko umunsi umwe lmana izavuza impanda buri wese ahemberwe ibyo yakoze. buriwese arikuzuza icyegikombe. abanyabya bari kuzuza icyabo gikombe wowe ndaguhamagarira kuzuza icyogukiranuka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X