Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tribert Rujugiro Ayabatwa na bagenzi be 13 imitungo yabo yaba igiye gutezwa cyamunara kubera imisoro

Niba ukwezi kwa karindwi ( Nyakanga) gushize batarishyuye ibirarane by’imisoro babereyemo Rwanda Revenue Authority (RRA) Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa kuri ubu ubarizwa mu buhungiro hamwe na bagenzi be 13 imitungo yabo izahita itezwa cyamunara nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Richard Tushabe

Aba bose uko ari 14 baracyafite amahirwe yo kugeza mu mpera za Nyakanga bamaze kwishyura imisoro abereyemo Rwanda Revenue Authority bitaba ibyo ibyabo bigatezwa cyamunara.

JPEG - 31.7 kb
Richard Tushabe umuyobozi mukuru wa RRA na Rujugiro Tribert

Mu mitungo ishobora gutezwa harimo inyubako Union Trade Centre ya Rujugiro Ayabatwa Tribert nk’uko bitangazwa na Richard Tusabe, Komiseri Mukuru w’iki kigo cy’igihugu cy’imisoro.

Abandi 13 nabo babereyemo Rwanda Revenue ibirarane by’imisoro imitungo yabo yashyizwe ku rutonde rw’igomba gutezwa cyamunara.

Kuwa 02 Gicurasi, Rwanda Revenue yaburiye abakodesha muri iyi mitungo ibabwira ko izafatirwa kubera imisoro. Itangazo ry’iki kigo rikaba ryari ryahaye aba bishyuzwa iminsi 15 yo kuba barangije gukemura ibibazo by’imisoro bishyuzwa cyangwa imitungo yabo igatezwa cyamunara.Iki gihe bahawe rero cyararangiye kandi cyamunara ntiraba.

Richard Tusabe, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, itangazamkuru ko abafite imitungo iri ku rutonde rw’igomba gutezwa cyamunara bagifite amahirwe yo gukemura ikibazo bafite.

JPEG - 48.5 kb
Inyubako yaUTC imwe mu zishobora gutezwa cyamunara

Yagize ati: “Nihagira umwe mu batanga imisoro uzatwegera akerekana ubushake bwo kwishyura ibirarane tuzamwumva”. Yakomeje agira ati: “Ariko, mu mpera za Nyakanga, icyemezo cyacu cyo guteza cyamunara inyubako ntikizaba kigishoboye gusubikwa.”

Icyamunara cy’imitungo y’abantu babereyemo imyenda Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro cyatangiye kuvugwa kuva muri Kanama 2015. Rwanda Revenue yashyize ahagaragara urutonde rwa business 250 z’Abanyarwanda n’abanyamahanga ziyibereyemo imyenda ya miliyari 62 z’Amanyarwanda.

Richard Tusabe avuga ko ba nyiri izi business bavuganye bakemeranya uko bazishyura ariko ntibabyubahiriza, ariko ngo kuri iyi nshuro ntibananirwa kuzuza ibyo bemeye hazafatwa ingamba.

Imwe mu mitungo nka UTC iri ku rutonde rw’imitungo yasizwe na bene yo ariko ngo ntibizabuza Rwanda Revenue kuyiteza cyamunara.

Richard Tusabe aragira ati: “Yaba imitungo yasizwe cyangwa itarasizwe, yaba ba nyirayo bahari cyangwa badahari, amafaranga y’umusoreshwa azagaruzwa. Niba inzira isigaye ari uguteza cyamunara imitungo, tuzabikora.”

Usibye UTC ya Rujugiro, indi mitungo ishobora gutezwa harimo nk’iya Laurent Rukazambuga, Nduwimana Andre na Sina Liliane, Kazora William na Mukabaranga Florence n’abandi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bwiko - 16/06/2017 saa 22:04

Uyu mugabo yabyivugiye neza ati Iriya nzu nta mapine ifite.
Kanda hano umusubize

muhire - 16/06/2017 saa 19:19

Mu mateka yabayeho kw'isi nta gihugu kigeze gitegekwa n,abantu bafite ubwenge bwinshi nk'abadutegeka ubu. Baba baribagiwe ibyo bagiye batangaza mbere. Inkoko niyo itora igahanagura umunwa ikongera igatora ikibagirwa ko yari imaze kwihanagura.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 15/06/2017 saa 17:37

Apuuuu!sino si igihugu ni igihuru! Ariko muzakomeza kurenganya abantu kugeza ryari?Mwabonye ko abanyarwanda twese turi nka mukomeza kurindagiza uko mushaka. Mwagiye mwiha akabanga ntimbivuge no mubinyamakuru?twariye isoni pe.
Kanda hano umusubize

Kanyamasyo - 15/06/2017 saa 10:20

Uyumugabo wa RRA ashobora kuzamera nka Gahime gerard wafungishije abantu nyuma akabasanga mubuhungiro.
Kanda hano umusubize

Kanyamanza - 15/06/2017 saa 10:18

Njyewe mpisemo kwitandukanya na leta murikino kibazo ejobundi batazavugako babikozemu nyungu zabanyarwanda nanjye bakambaramo.ashwi da.
Kanda hano umusubize

sibom vint - 15/06/2017 saa 08:58

Ntihazabura ugura igisasu ngo ni icyamunara! ?ibihe birasimburana ,hababaje abaturage bazishyura imisoro y'ibyo batariye Murumve nkome
Kanda hano umusubize

Rukoko - 15/06/2017 saa 17:48

Sibom ubivuze neza kuko bariya nibamara kuvanamo akabo karerenge uyu mugabo azashora leta mu manza kandi azayitsinda maze usange abanyarwanda nitwe turikuriha mumisoro yacu mubyo tutigeze tugiramo uruhare.Harya rya tegeko bashyizeho ryogucunga imitungo itagira beneyo nta byerekeye ukwayo mafaranga azakoreshwa? harya babadepite bacu nako banyirikubashyiraho ntacyo bavuze?
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA - 15/06/2017 saa 06:01

This is a political issue.Mulibuka KAJEGUHAKWA amaze guhunga muli 1991,akajya muli FPR. LETA yahise itanga Bank ye yitwaga BACAR (nyuma yabaye FINA BANK).Mulibuka ko aho FPR ifatiye ubutegetsi,Kajeguhakwa yasubiranye BACAR.Ibi nabyo niko bimeze.Kera kabaye RUJUGIRO cyangwa abana be bazasubirana imitungo ye,kandi LETA itange Billions/Milliyari nyinshi z'impoza malira.Mwibuke ko RUJUGIRO ali mu bantu bafashije FPR gufata ubutegetsi.This world is mad.Ntitugapfe ibyisi kuko twese dupfa tukabisiga.Our Life is very short.
Kanda hano umusubize

ayiwe - 14/06/2017 saa 18:01

Nibyo bagomba kwishyura imisoro yacu diiii Ariko nimufate amafrw ava mu bukode bw imitungo y abadahari mwishyure RRA bityo cyamunara muyireke.
Kanda hano umusubize

ayisha - 14/06/2017 saa 17:50

mwibagirwa vuba.mubitware muzabimusubiza impapuro zihoraho Ni umuranduranzuzi
Kanda hano umusubize

intare - 14/06/2017 saa 16:47

Ariko ibibera iwacu nukuri harigihe birya abantu umutima ariko aho kuviga ugasanga bari kwitsa umutima gusa nne c mperuka imitingo ya rujugiro ifite leta. Niba ariyo yishyuza abayikoreramo c kuki badafata amafr bakariha imisoro. Rwanda harageze kweli Ngo abanyarwanda biruhure imitima...😎
Kanda hano umusubize

yewega - 14/06/2017 saa 16:31

haguma ubuzima naho ibintu byo ni ibishakwa.bafite igihe cyamunara yo ntibayikangishe tuzabaho
Kanda hano umusubize

ni - 14/06/2017 saa 15:29

nonese ko UTC itigeze ifunga imiryango n ubwo banyirayo badahari amafaranga ikorera koko yananiwe kwishyura imisoro. aha!!!!! ntawamenya!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

akanyana - 14/06/2017 saa 14:36

Mbabajwe n, abazayigura ngo ngaho bitoreye isake mu gisambu. Ayinya.
Kanda hano umusubize

Ruboko - 14/06/2017 saa 14:23

Nyamara aya mazu yose nubwo ba nyirayo badahari ...aya mazu asanzwe afite abayakoreramo business kandi bishyura leta kuko leta niyo yayafashe ngo iyacunge.Byashoboka bite ko bafite ibirarane bybimisoro kandi leta ari yo imaze imyaka yishyuza abayakoreramo ?
Kanda hano umusubize

Kanakuze - 14/06/2017 saa 13:46

Njyewe mumbabarire munsobanurire ababyumva neza.Niba narakurikiye neza uyu mugabo yarafite umuntu umucungira imitungo mu Rwanda.Icyo gihe nta narimwe twigeze twumvako UTC ifite ibibazo by'imisoro.Nyuma leta ivugako igiye kuyicunga ngo kuko yasizwe na nyirayo.Kuvicyo gihe twese dusanga muri UTC huzuye abantu nukuvugako amafaranga yubukode yakomeje kwinjira. None muti nta misoro yatanze ngo bagiye guteza cyamunara. Munsobanurire rwose please.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 14/06/2017 saa 13:19

Mujye musoma Umubwiriza byose niby'isi. Binyibukije umugabo w'umukire cyane witwaga Gustave Ngirumpatse w'i Kamembe mukitwaga Cyangugu ,umutungo we watejwe cyamunara bigizwemo uruhare na Theoneste Lizinde washakaga kuwikubira,ariko mwese mwamenye amaherezo ye.Amateka akwiye kujya atwigisha.
Kanda hano umusubize

Andrea Uwimpaye - 14/06/2017 saa 12:27

Iyo mitungo yose irakodeshwa kuki amafranga ayivuyemo atakwishyurwaho imisoro mbere yo kugira ikindi icyo ari cyose akoreshwa?
Kanda hano umusubize

fkaaa - 14/06/2017 saa 12:22

ese abandi ko mubahisha ariko mwaratubonye kweri ko turimpumyi haha hahha haha mukavuga rujugiro gusa
Kanda hano umusubize

Andrea Uwimpaye - 14/06/2017 saa 12:15

Iyo mitungo yose irakodeshwa kuki amafranga ayivuyemo atakwishyurwaho imisoro mbere yo kugira ikindi icyo ari cyose akoreshwa?
Kanda hano umusubize

habanabakize - 14/06/2017 saa 10:46

nibyo rwose niritariri ryarakeye turabibona,niri naryo rizacya da.wifuriza mugenzi wawe gukubitwa urushyi,ejo inkuba ikakwanura yigaramiye.ese koko mwarashishoje mwarebye neza?mwagishije imana abandi koko musanga umwanzuro aruwo kweli?cy murashaka kunyibutsa iby'igikoko nabonye ahantu cyahishe umutwe mumwobo kibagirwa ko n'umurizo aruwacyo !!.mbisa nigendere da.ibyo bikora uwang'undi.ese koko niba turintore twaranzwe nubutore?ubwo mwabuze ahandi mushakira igisubizo koko!?!ndi ntare rwagasabo.
Kanda hano umusubize

Gahinda - 14/06/2017 saa 10:03

TUZARYA. AKARIBWA NAKATARIBWA!!!!!!
Kanda hano umusubize

Gahinda - 14/06/2017 saa 10:03

TUZARYA. AKARIBWA NAKATARIBWA!!!!!!
Kanda hano umusubize

kayijamahe abdul - 14/06/2017 saa 08:25

nonese muzateza cyamunara y abantu mwirukanye shishi itabona byibura batanagiye mu nkiko ngo zirebe niba barengana. ese ubwo ayo mafaranga yose muzateza azakora iki? mbona mwibeshya niritari iri ryarakeye
Kanda hano umusubize

yyy - 14/06/2017 saa 07:11

hhhhhhh ntibyoroshye!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X