Monaco cosmetics

Bwa mbere Gen Bosco Ntaganda arisobanura ku byaha 18 aregwa muri ICC

Gen Bosco Ntaganda kuri uyu wa gatatu tariki ya 14werurwe 2017 aritaba mu rukiko mpuzamahanga rwanabyaha rwa ONU aho agomba kwisobanura ku byaha 18 by’intambara byakorewe muri RDC bikaba bikekwa ko yabigizemo uruhare ubwo yari ayoboye inyeshyamba.

Ntaganda umaze imyaka ibiri mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), aje kwisobanura nyuma y’iminsi 64 humvwa uruhande rw’ubushinjacyaha, Ntaganda wakunze kuvuga ko atari umwicanyi ahubwo yari umusirikare aratangaza byinshi ku bikorwa bye n’amateka ye.

JPEG - 43.3 kb
Gen Bosco Ntaganda akiri kumwe n’ingabo yayoboraga

Bosco Ntaganda w’imyaka 43 yari umuyobozi wungirije w’umutwe urwanira kubohora Congo (FPLC) agashami k’umutwe w’abarwanyi ba UPC.

Ashinjwa kuba hagati ya 2002-2003 ubwo yarwaniraga mu gace ka Ituri, mu Burasirazuba bwa RDC yarakoze ibyaha 13 by’intambara na bitanu byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubujura, kugaba ibitero ku basivili, guhohotera no gufata abagore ku ngufu.

Itsinda ry’abamwunganira ryiteguye gutumizaho abatangabuhamya 109 n’inzobere enye zo kumushinjura. Ibi bikaba bishobora gutuma uru rubanza rutwara andi mezi menshi.

Ntaganda yishyikirije Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu mwaka wa 2013, aho yavanywe ajyanwa i La Haye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Yatangiye kuburanishwa muri Nzeri 2015, ubushinjacyaha bumaze kugaragaza abatangabuhamya 71 bamushinja, inyandiko 1300 n’inzobere 11.

Ibyaha akekwaho nibimuhama ashobora guhanishwa imyaka 30.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Turahirwa Thierry - 18/06/2017 saa 12:05

Birababaje Kuba Africa atariyo yikurikiranira Abantu bayo . Africa yagakwigushiraho Ubutabera buhamywe Bwayo
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 12:01

Mubyukuri ntawashigikira Abakora Ibyaha, Ariko Nka Africa yagakwiye gushiraho Ubutabera Bwayo .Murakoze
Kanda hano umusubize

Magoba - 15/06/2017 saa 04:25

Ariko wowe wiyise Nicolas urasetsa.Ntaganda twarabanye mu Rwanda ndetse na Nyamilima muri Congo.Reka urukiko rukore akazikarwo.Aho kwihuta uvuga ngo umwere ahubwo wasaba iyo Mana uvuga igafasha ukuri kukagaragara kuko n abahekuwe n intambara ya Ntaganda bakeneye ko Imana igaragaza ibyababayeho.Abanyecongo barahababariye cyane.Hari imiryango yazimye burundu...
Kanda hano umusubize

DAVID - 15/06/2017 saa 02:21

Hanyuma se niba umuyobozi wa Ntaganda Tomas Lubanga yarakatiwe imyaka 18, we azakatirwa ingahe?ibyaribyobyose yakoreraga kumabwiriza ya se buja, ndumva imyaka myinshi yarikwiye kub itanu
Kanda hano umusubize

Gaspart - 14/06/2017 saa 17:26

Nukogusaiyosentareyajegufug a Banya Frika Nayontivyaribibi Goroje W Buche Weyashoyeingabokwicaabanya Irake Arimuriyosentare Ibihuguvyishemu hamadi Gadafi Ntibizwibirihe Ubumwokwemezako Afriqua Yikukiyenubuturacakoronijwe Nitwankeivyiyosentare Niwitweyajekugirahababazwe Abanya Friqua Nabarabu Nimitwebadukinye
Kanda hano umusubize

nicolas n - 14/06/2017 saa 12:02

mbega africa ngo tugorwa...uru rukiko ni urwa abanyafurika gusa....Imana izabibamo ntaganda bosco abe umwere..
Kanda hano umusubize

Gakuru - 14/06/2017 saa 13:35

Jya uharanira ko umunyafurika yaba umwere mubikorwa bye ntahohotere abandi ntimujye mugira urwitwazo,kdi muzi neza ubicanyi uburyo bayogoje afrika,abaye umwere ntawabyanga kdi naba umunyabyaha azabihanirwe bibere abandi intanga rugero
Kanda hano umusubize

hakizimana tito - 14/06/2017 saa 16:27

ICYAHA NIKIMUHAMA AZAHANWE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X