Monaco cosmetics

Malawi: Umunyarwanda ashobora gufungwa imyaka 8

Rukundo Amiabo umunyarwanda uba mu gihugu cya Malawi yakatiwe n’urukiko rwa Malawi amande y’ama Kwaca miliyoni 1.2 cyangwa agafungwa imyaka umunani hiyongereyeho imirimo y’agahato.

Umucamanza wo mu rukiko rwa Mangochi mu gihugu cya Malawi yajijije uyu mugabo ibyaha yakoze byo gutwara imodoka atubahirije amategeko y’umuhanda bikaza kuviramo impanuka umunyegare gukomereka n’uwo yari ahetse kimwe n’abandi bantu 6 bari kumwe na Rukundo.

Rukundo akaba yahamijwe ibyaha byo gutwara ikinyabiziga binyuranyije n’ingingo y’126 (1)4(b) y’amategeko agenga imikoreshereze y’imihanda nk’uko ikinyamakuru Nyasa Times kibitangaza.

Ushinzwe itumanaho muri Station ya Polisi ya Mangochi, Amina Tepani Daudi, yabwiye Nyasa Time ko kuwa 27 Gicurasi 2017 ahagana saa moya, ushinjwa yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux pick-up ifite numero za puraki BS 3707 aturutse Mangochi Boma agana Monkey-Bay ari kumwe n’abantu batandatu.

Ubwo yari ageze ku Ishuri Ribanza rya Mutagatifu Augustine, bitewe n’umuvuduko ukabije yagenderagaho, Rukundo ngo yagonze umunyonzi wagenderaga mu kindi cyerekezo atwaye n’umugenzi nk’uko bitangazwa na Daudi.

Uyu akomeza avuga ko abagenzi batandatu bari muri iyi modoka bahise nabo bagwa hasi kimwe na wa munyonzi n’uwo yari atwaye bose bagakomereka bakajyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Mangochi ngo bavurwe.

Iyi nkuru dukesha Nyasa Times ikomeza ivuga ko ushinjwa yemeye amakosa yakoze agasaba ko yagabanirizwa igihano, gusa ubushinjacyaha bukomeza gushimangira ko akwiriye igihano kiremereye.

Nyuma yo gusuzuma uko ikibazo giteye, umucamanza, Ronald M’bwana yanzuye avuga ko Rukundo atubahirije amategeko y’umuhanda kubw’ibyo akaba agomba kwishyura amande ya miliyoni 1.2 y’Ama-Kwacha cyangwa agafungwa imyaka 8 hiyongereyeho n’imirimo y’agahato.

Iyi nkuru isoza ivuga ko uyu Munyarwanda kuri ubu yari atuye mu giturage cya Ntanga mu Karere ka Mangochi ari naho yakoreraga business.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Liberakurara - 15/06/2017 saa 07:11

Nsubize Godefroid .Malawi si mwijuru .impanuka ntaho zitaba.iyahitanye imbabga haliya ishyorongi yalitwawe na Rukundo ntimukavange ibintu .impanuka sizabanyarwanda gusa .nindege zirahanuka.byongeye kandi izi nkuru ntaho zihuliye nukuli.
Kanda hano umusubize

Liberakurara - 15/06/2017 saa 07:10

Nsubize Godefroid .Malawi si mwijuru .impanuka ntaho zitaba.iyahitanye imbabga haliya ishyorongi yalitwawe na Rukundo ntimukavange ibintu .impanuka sizabanyarwanda gusa .nindege zirahanuka.byongeye kandi izi nkuru ntaho zihuliye nukuli.
Kanda hano umusubize

Liberakurara - 15/06/2017 saa 07:03

Nsubize Godefroid .Malawi si mwijuru .impanuka ntaho zitaba.iyahitanye imbabga haliya ishyorongi yalitwawe na Rukundo ntimukavange ibintu .impanuka sizabanyarwanda gusa .nindege zirahanuka.byongeye kandi izi nkuru ntaho zihuliye nukuli.
Kanda hano umusubize

Godfroid - 14/06/2017 saa 19:17

Uwo mugabo Rukundo yatatiye igihango cy' ubunyarwanda aho umunyarwanda ageze agaragaza umuco nyarwanda yaduhesheje amanota make niba bimuhama nahanwe araduhemukiye adusize isurambi kandi abanyarwanda turi imfura aho tugeze turubahwa Rukundo naryozwe ibyo yakoze.
Kanda hano umusubize

Liberakurora - 15/06/2017 saa 07:44

Nsubize Godefroid Malawi simwijuru .nonese .impanuka yatsemby,imbaga haliya Shyoringi .imodoka yalitwawe na Rukundo,ntawuzindurwa no gukora impanuka .nindege zirahanuka.naho ibya Nyasa itangaza .ntanaho bihuliye nukuli?alikose ubundu impanuka itagize uwo yica .imodoka ntiyangilike haba halimo nkuruki.?nuko yakozwe numunyarwanda?ahaaa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X