Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi : Uwahoze ari Meya w’akarere na Perezida wa Njyanama batangiye kwiregura ku birego bya ruswa

Mvuyekure Alexandre wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Bizimana Jean Baptiste wahoze ari Perezida wa Njyanama y’akarere hamwe n’abandi bantu batanu bitabye urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kamena 2017 bisobanuro ku byaha bya ruswa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta.

Ahagana mu masaa mbiri nibwo aba bose binjiye mu rukiko nyuma y’igihe kinini bari mu nzu y’imbohe. Baje mu mwenda w’iroza n’amapingu, cyakora amapingu yo bayakuweho bageze mu ntebe y’ababuranyi.

JPEG - 18.6 kb
Mvuyekure Alexandre wahoze ari Meya wa Gicumbi

Habanje gusomerwa ibyo baregwa ngo babone kwisobanura, bahereye ku itsinda rigizwe na batanu bamaze iminsi bafunze. Aba ni Muyekure Alexandre wari Meya, Byiringiro Fidele wari umunyamabanga nshingwabikorwa, Bizimana Jean Baptiste wari Perezida wa njyanama, ushinzwe imari mu karere, na Nsengiyumva Faustin, rwiyemezamirimo wahawe indonke mu buryo budasobanutse.

I saa saba z’amanywa zageze hamaze kwisobanura aba bafunzwe, ariko rwiyemezamirimo we atarisobanura, dore ko afite n’intege nke kuko yaje avuye mu bitaro bya Byumba.

Uburiganya baregwa ngo bwavuye ku isoko ryahawe Nsengiyumva Faustin ryo kubaka imihanda y’amabuye mu mujyi wa Byumba, ikosa rikaba ari uko yishyuwe atararangiza imirimo.

Ababuranyi barahakana ibyo baregwa, cyane ko n’amafaranga bashinjwa bamaze kuyishyura muri BNR bakaba bagaragaza impapuro bishyuriyeho(bordereau), ahubwo bagasaba gufungurwa kuko bagumyemo baba bahawe ibihano bibiri.

Urukiko rwo rubabwira ko kwishyura byari ugukuraho inkurikizi z’icyaha.

Nyuma y’aba, harakurikiraho itsinda rigizwe n’ababurana bari hanze, barimo Higiro Damas w’imiyoborere myiza, Bizimungu Jean Bosco, Kagwene, Veneranda n’abandi.

Abatuye uyu mujyi wa Byumba ariko, bavuga ko uyu rwiyemezamirimo Nsengiyumva Faustin atari bwo bwa mbere yumvikanye mu mafuti, ngo kuko mu myaka ya 2005-2010 nabwo yagiye mu manza, bigera n’aho amazu ye ashyirwa muri cyamunara, ndetse n’iz’abo yari yubakiye nka sitasiyo ya lisansi I Gatuna n’indi nzu yari ahitwa ku Gisuna biragurishwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Innocent - 15/06/2017 saa 09:23

EEE....?Abobantubarwanye twivuye inyuma badindiza iterambere.!
Kanda hano umusubize

Niringiyimana - 15/06/2017 saa 05:00

Niba aribyo koko bazabiryojwe bizi natwe uwaduha uturenganura baratanga ruswa bagahabwa inka badakwiye ahaa! nidanje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X