Monaco cosmetics

Imyambarire ya Teta Diana igisobanuro ku gukunda ubugeni

Teta Diana, ni umuhanzikazi nyarwanda ubu usigaye abarizwa i Burayi aho aba ahugiye mu bikorwa bitandukanye birimo amasomo n’ibindi bitandukanye,ariko bitamubuza gukora umuziki dore ko amaze kuhasohorera indirimbo zitandukanye.

Uyu mwari rero n’ubwo aririmba ariko akunze no kugararagara yambaye imyambaro bigoranye kuba wayibonana buri muhanzi wese,ibi rero bituma benshi bamwibazaho bibaza umwambika nk’uko bikunze kurangwa mu byamamare bitandukanye maze nawe ntiyazuyaza akaba yasubije ababyibazaga.

PNG - 452 kb
Imyambarire ya Teta muri Rwanda Day 2017

Abinyujije ku rukurukuta rwe rwa Twitter Teta Diana yasubije ko ubusanzwe atajya gushaka umwambika,ahubwo we ngo afata umwanya akitegurira umyambaro ye bitewe n’ibyo agiyemo agendeye ku bukorikori bwe, ibintu ngo bigaragaza urukundo afitiye ubugeni.

Ibi abitangaje nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye muri Rwanda Day 2017 mu gihugu cy’Ububiligi yambaye mu buryo butangaje bukubiyemo umwimerere wa kinyarwanda,aha rtwavuga nko kwambara urunigi,ibikomo n’ibindi bigaherekezwa n’imibyinire ya kinyarwanda.

Iyo wetegereje video n’ibitaramo Teta agaragaramo, usanga akunze kuba yiteze igitambaro cyangwa akenyeye bya kinyarwanda mu myambaro imurekuye,ibi byose abihuriza hamwe no kuba ngo ari we uba wabyitekerereje aho kugirango ajye gushaka ubimukorera.

Uyu muhanzi wabaye mu bihugu birimo Suwede, u Busuwisi, u Bubiligi n’ ibindi ubwo aherutse kugaruka mu mu Rwanda mu kwezi gushize, yasuye icyanya cy’Akagera giherutse kugezwamo imyamaswa z’ inkura anitabira igitaramo cya Gakondo Group.

Ku rukuta rwa Twitter, Teta yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ashimangira ko nta heza nk’iwabo w’umuntu ko byari ibyifuzo bye kuva igihe kinini kumva yagaruka mu Rwanda.

Teta Diana azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Umpe Akanya’, ‘Tanga agatego’, ‘Ndaje’ n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruti - 16/06/2017 saa 23:00

Nkunda cyane ukuntu yasubiyemo indilimbo sindagira unsange harya yaririmbwa nande iyo ndilimbo?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X