Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese wari uziko kwambara imyenda iguhambiriye cyane bishobora kugutera ikirungurira?

Mu mitere ya muntu usanga kenshi abasirikare b’umubiriwe baba biteguye guhangana n’ibisobora guhungabanya umubiri ariko nanone hakabaho igihe bananiwe bitewe n’uburwayi ugasanga nicyo gihe umuntu azize urw’ikirago.Gusa hari ubundi burwayi usanga buza mu buryo budasanzwe bikanatera urujijo kuri benshi, aha twavuga nk’uburwayi bw’ikirungurira bushobora guterwa no kwambara imyenda iguhambiriye.


Nk’uko tubikesha Igitabo ‘The Pathophysiology of Disease cyanditswe na Stephen MC Phee, mu icapisho ryacyo rya gatatu, umuntu ufite ikirungurira yumva bisa n’aho mu gituza he hari ubushye, ariko ngo nubwo ubwo bushye buba buri kumvikanira hafi cyane n’aho umutima uri mu gituza, ngo ibyo ntaho byaba bihuriye n’indwara y’umutima.

Ikirungurira giterwa ahanini n’ibintu biba biri mu gifu, cyane cyane ibyo umuntu yariye bisa n’ibigaruka mu muhogo (oesophagial reflux), noneho kubera ko biba birimo acide yo mu gifu yitwa ‘acide chloryhydrique (HCL)’, ikaba ari yo itwika icyo gice noneho akumva arimo kuribwa kandi akumva mu gatuza hokerwa cyane.

Twibutse ko kandi mu busanzwe iyi acide ifasha mu igogorwa ry’ibyo twariye cyane cyane nk’intungamubiri zo mu bwoko bw’ibyubaka umubiri (proteins).

Ibindi bishobora gutera ikirungurira:

Kunywa itabi n’inzoga byongera ikirungurira
Kurya ibiryo birimo amavuta menshi
Kurya (guhekenya) chicarette cyangwa chocolat nyinshi
Kuryama ukirangiza gufungura
Kuryama ucuramye (amaguru ari hejuru cyane ugereranije n’umutwe)
Kwambara imyenda ihambiriye cyane
Kurya ibiryo byinshi cyane
Indwara y’igifu no kuruka

Wakora iki kugira ngo wirinde ikirungurira?

Irinde kurya ifunguro ryinshi cyane, ririmo amavuta menshi, kandi ujye uryama byibuze nyuma y’iminota 30 urangije kurya. Ni byiza kugana muganga igihe bikomeje kuko ikirungurira gishobora kugirana isano n’izindi ndwara nka kanseri yo mu muhogo ndetse n’indwara y’igifu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X