Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Gitifu w’umurenge afunzwe na polisi azira VUP n’imitungo y’abaturage


Bizumuremyi Jean Damascene umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya polisi akekwaho kunyereza amafaranga ya VUP arenga miliyoni 5 ndetse n’imitungo y’abaturage.

Iri tabwa muri yombi ryabaye ubwo Guverineri w’intara y’u Burasirazuba Kazayire Judith yakoreshaga inama y’umutekano maze abaturage bagatangira kurega uyu muyobozi wabo ko yabajujubije.

JPEG - 73 kb
Iyi nama y’umutekano niyo yemeje ko Gitifu atabwa muri yombi

Abaturage bamushinjaga kugira uyu Murenge nk’akarima ke kuko ngo uretse kubarya amafaranga ya VUP (Vision Umurenge Program) agamije kugoboka abakennye cyane, ngo yanabanyanganyaga amatungo, amafaranga, n’ibindi.

Nyuma y’inama, Bizumuremyi Jean Damascene abaturage bakekaga ko afite abayobozi bakomeye bamukingira ikibaba Polisi yahise imuta muri yombi, ubu afungiye kuri Station ya Polisi mu mujyi wa Ngoma.

Bizumuremyi arakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 5 090 000, nk’uko Ubuvugizi bwa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba bwabibwiye itangazamakuru.

Inspector of Police Jean Bosco Dusabe ati “Abaturage bamushinjaga byinshi birimo amadeni, ingurube, amafaranga n’ibindi byinshi bitoroshye kubonera ibimenyetso.”
IP Dusabe agasaba abaturage gutinyuka bakajya bavuga uwo ariwe wese babonye akora ikinyuranye n’amategeko cyane cyane ibijyanye no kunyereza umutungo wabo.

Ati “Abaturage bavugaga ko haba hari abantu bakomeye bamushyigikiye, ariko ntabwo aribyo kuko Ubuyobozi bwacu uko bukora ntabwo bwashyigikira uwo ariwe wese kabone n’umwanya uwo ariwo wose yaba afite.”

Bizumuremyi Jean Damascene yari amaze imyaka umunani (8) ayobora Umurenge wa Mugesera.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugesera sector - 16/06/2017 saa 02:18

bamufunge n'infunguzo bazijugunye!!
Kanda hano umusubize

miyonzima saratier - 15/06/2017 saa 19:40

ntago aribyiza
Kanda hano umusubize

miyonzima saratier - 15/06/2017 saa 19:38

uwomuyobozi ibyaha nibyamufata azahanwe byintarugero
Kanda hano umusubize

- 15/06/2017 saa 15:23

hhhjh numugome numugambanyi, ni numwambuzi bamukanire urumukwiye rwose
Kanda hano umusubize

BYAKATONDA Bosco - 15/06/2017 saa 15:03

Yewe, Bizumuremyi yihangane, kdi bimubere isomo koko niba azira ukuri!!!
Kanda hano umusubize

Godfroid - 15/06/2017 saa 09:36

Abayobozi nka BIZUMUMUREMYI akabo kashobotse abo inda yasumbye amaboko ntibazihanganirwa bisubireho baje barya ibibagenewe ukomeza kwinangira umutima azabiryozwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X