Monaco cosmetics

Ubudage: Umuterankunga wa FDLR yakatiwe gufungwa


Urukiko rwo mu Budage ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 14 Kamena 2017, rwakatiye uwitwa Eric Bahembera umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Budage igifungo cy’amezi 21 asubitswe azira kuba yarateye inkunga umutwe wa FDLR.

Ikinyamakuru TAZ cyandikirwa mu Budage kivuga ko urubanza rw’uyu mugabo rwatangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

JPEG - 84.7 kb
Eric Bahembera wamaze gukatirwa n’inkiko zo mu Budage

Bahembera akaba yarashinjwaga gutera inkunga Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wa FDLR wakatiwe igifungo igifungo cy’imyaka 13 mu mwaka wa 2013.
Mu nkunga yateraga harimo kuba yarafashaga Murwanashyaka Ignace kwishyura no kugumishaho Website ya FDLR

Murwanashyaka wari warafatiwe ibihano n’akanama k’Umutekano ka UN kuva 2005, kumufasha mu bikorwa bye bikaba ngo ari bimwe mu bigize icyaha Bahembera aregwa.

Mu kuboza 2008 no muri kamena 2009, Bahembera yishyuye kompanyi za Lycos na OVH servisi ya ‘hosting’ ya website ya FDLR abikorera Ignace Murwanashyaka,
Murwanashyaka yaje gutabwa muri yombi mu 2009 nk’uwayoboraga ibikorwa bya FDLR by’ubugizi bwa nabi bunyuranye n’ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo.

Bahembera Eric, mu rubanza rwa Murwanashyaka yari umwe mu barugaragayemo, byose yari abizi mu gihe kinini ndetse n’izina rye ryari ku rubuga rwa FDLR, rwafunzwe mu 2009, nk’umuntu wo kubazwa amakuru.

Mu rubanza Bahembera yaregwaga gutanga ubufasha mu bya tekiniki mu kubaka no kugumishaho urubuga rw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko TAZ ibivuga.

Bahembera asanzwe ari software engineer, aba mu Budage kuva mu 1990, gusa we avuga ko ataba muri FDLR, avuga ko yishyuriye Murwanashyaka nk’umuntu wari mu buhungiro kandi ko yari umukiliya we, ndetse ngo ayo mafaranga yarayamusubije.

FDLR ni umutwe w’iterabwoba uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, ukorera mu burasirazuba bwa Congo ariko ukanagira bamwe mu bawufasha baba Iburayi, ushinjwa ubwicanyi n’ibindi byaha byibasira abaturage na Leta mu burasirazuba bwa Congo, ndetse bamwe mu bawugize bashinjwa gusiga bakoze Jenoside mu Rwanda.

Eric Bahembera watawe muri yombi yigeze kuba umuhuzabikorwa w’sihyaka FDU Inkingi rya Ingabire Victoire mu gihugu cy’u Budage

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

koyote - 16/06/2017 saa 11:03

ihangane urarenganye kandi ayo mezi azihuta vuba.halt durch
Kanda hano umusubize

Godfroid - 15/06/2017 saa 09:10

Uwo akwiye gufungwa
Kanda hano umusubize

jackmuson - 15/06/2017 saa 13:39

Wowese wafunzwe baca umugani mu kinyarwanda ngo umugabo mbwa aseka imbohe wogacwa wese turi inakivare haruwadufunze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X