Monaco cosmetics

Mowzey Radio yagaye umuziki wa Bebe Cool

Umuhanzi Mowzey Radio ubarizwa mu itsinda rya Goodlyfe muri Uganda, yanenze bikomeye umuziki wa mugenzi we Bebe Cool maze avuga ko adateze kuba umufana we.


Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo“Neera Neera” yabitangaje mu nminsi ishize mu kiganiro yari yatumiwemo n’umunyamakuru wa Urban aboneraho kwivayo avuga ikimuri ku mutima.

Ubwo yabazwaga kucyo atekereza ku muziki wa Bebe cool, yavuze ko atari umufana we kandi ngo ntateze kumuba kuko umuziki we ugerwa kumashyi,icyakora ngo aramukunda nk’umuvandimwe we icyo yanga ni umuziki akora.

Yagize ati”ndamushyigikira iyo mbona ukora umuziki gusa sindi umufana wawe ariko kandi nshimishwa no kubona akomeje guhatana muri uru rugamba rw’umuziki.”

Yakomeje agira ati” Bebe Cool,sindi umufana wawe ariko ndagukunda nkumuvandimwe wawe hanyuma nkanakunda uburyo wakomereje kwihambira ku muziki kugeza n’ubu.”

Radio avuze ibi nyamara yirengagije ko mu 2015 ubwo habaga itangwa ry’ibihembo bya Hipipo Music Awards ku nshuro ya gatatu maze umuhanzi Bebe Cool aba ariwe wegukana ibihembo byinshi akurikirwa n’itsinda rya Goodlife rigizwe na Radio na Weasle.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X