Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dore amwe mu mafoto azagaragara mu ndirimbo ya Vanessa Mdee na Navio

Ubwo Vanessa Madee yazihizaga isabukuru ye y’amavuko mu gihugu cya Uganda yahahuriye n’umuraperi Navio bahita bakorana indirimbo mw’ibanga ikaba ishobora kujya hanze bidatinze ifite n’amashusho yayo nkuko Vanessa Mdee yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Instagram.


Aba bahanzi uko ari babili ni bamwe mu bahanzi bakunzwe muri Afurika y’iburasirazuba bakaba batunguye abafana babo ubwo basakazaga amafoto yabo bari gukora amashusho y’indirimbo bafatanije.

Ku nshuro ya Kabiri Vanessa Mdee akaba agiye gutaramira abanyarwanda ubwo azaba aje mu gitaramo cyiswe Fiesta kizabera I Nyamata aho azahuriramo n’ibindi bihangange birimo n’itsinda rya Morgan Hertage.

Aje mu Rwanda nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 yari yaje mu gitaramo cy’abambaye umutuku cyari cyateguwe na Sandra Teta.

Naho Navio we aheruka mu Rwanda ubwo yari yitabiriye igitaramo cya “Jameson Connects Rwanda” cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Kigali cyabereye mu nyubako ya Chic.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

manizabayo jean bosco - 17/06/2017 saa 05:51

MUZATUBGIRE AMATEKA YA TUPAC AMARU SHAKUR
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X