Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru: Inyama yarikoze umwe arakomereka

Umugabo w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ari guhigwa bukware na polisi akekwaho gutera icyuma Emmanel Ntezimana w’imyaka 35 amuziza inyama. Hagati aho hari abemeza ko yamukubise inkoni ijisho.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagishayo, akagari ka Kagoma arakekwaho gukomeretsa ku jisho Emmanuel Ntezimana, ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 13 Kamena 2017.

Umwe mu bari hafi yaho yamutereye icyo cyuma yabwiye abanyamakuru ko bapfuye inyama.

Yagize ati “Ntezimana asanzwe acuruza inyama zitetse, ubwo rero uwo mugabo yagiyeyo arazigura amaze kuzirya baratongana ngo yamuhaye inyama zaboze.
Bateye amahane bajya no mu buyobozi bw’umudugudu barabunga, ariko ku mugoroba aza kumutega amutera icyuma ku jisho aramukomeretsa. Twatabaye duhita tumujyana ku kigo nderabuzima cya Kibeho naho uwo wamuteye icyuma yahise ahunga twamubuze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Aphrodis Rudasingwa, avuga ko uwo mugabo akimara gukomeretsa Nzezimana yahise aburirwa irengero, akaba ari gushakishwa ngo ahanirwe icyo cyaha kuko n’ubundi asanzwe azwiho kugira amahane.

Rudasingwa ati “Asanzwe uzwiho kugira amahane, yaburiwe irengero ntabwo turamubona, ariko ari gushakishwa. Uwakomeretse yavuwe arataha kuko ntabwo yamukomerekeje cyane”.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwihanira, abagira inama yo kugana ubuyobozi igihe cyose bahuye n’ikibazo bukabafasha kugikemura.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Godfroid - 15/06/2017 saa 08:58

Ahaaaa inyama yarikoze tujye twiyubaha twiheshe agaciro ubwo se umugore we yumvise iyo nkuru y' inyama abyifatamo ate? Nakumiro.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X