Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abanyeshuri baturutse muri Georgia Miltary College barashima ASOLATE mu guteza imbere urubyiruko

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye mu mugi wa Kigali berekeje mu ntara y’Iburasirazuba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma gusura ikigo cya NDABUC VTC kigisha imyuga maze bakina n’umukino n’ikipe ya NDABUC women

Abanyeshuli baturutse muri Georgia Military College ubwo basuraga u Rwanda bagasura ibikorwa bitandukanye by’umuryango Asolate usanzwe uharanira iterambere ry’abana bafite ibibazo bitandukanye barashima ibyo uyu muryango umaze kugeraho birimo guteza imbere imikino gufasha abatishoboye cyane cyane gufasha abana binjiye mu gisirikare bakiri bato mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye mu mugi wa Kigali berekeje mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma gusura ikigo cya NDABUC VTC kigisha imyuga maze bakina n’umukino n’ikipe ya NDABUCWomen FC mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho.

Umuyobozi wa ASOLATE Rwanda Bwana Nzeyimana Seleman aganira na Imirasire.com yatangaje ko bunguranye ibitekerezo byaho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze n’uruhare rw’ urubyiruko mu guteza imbere igihugu. Akaba ashimira aba bashyitsi ku bw’ubwitange bwabo akaba yizeye ko bitazarangirira aha dore ko bafitanye indi mishinga myinshi izakorwa mu minsi ya vuba.

JPEG - 27.9 kb
Umuyobozi wa ASOLATE mu Rwanda Bwana Nzeyimana Seleman

Nyuma yaho kandi bagiranye ikiganiro n’umuryango w’abaryamana bahuje igitsina (LGBT community) bo mu Rwanda bavuga ibibazo bahura nabyo nicyo bateganya gukora ngo babivemo.

urugendo rwashoje no gusura umudamu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma bamutera ingabo mu bitugu kubufatanye n’abanyeshuli ba Ndabuc VTC yasaniwe n’ubwiherero afashwa no kubona ibyo kurya by’abana.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X