Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rurashyiditse hagati y’umuryango wa Joel waguye muri Israel na Leta y’u Rwanda

Umuryango wa Ndikumana Joel Umusore w’umunyarwanda wari waroherejwe muri Israel mu mujyi wa Tel Aviv aho yakurikiranaga amasomo ye ajyanye no kwimenyereza umwuga mu by’ubumenyi mu buhinzi, urasaba leta y’u Rwanda gutanga ubusobanuro ku rupfu rw’uyu musore ndetse n’impozamarira.

Umwe mu biganye na Nkundimana Joel, kuwa Kabiri tariki 13 Kamena 2017, yari yabwiye abanyamakuru ko uwo mugenzi we bamusanze yapfiriye iwe mu rugo aho yari acumbitse mu mujyi wa Tel Aviv mu gihugu cya Israel, bikaba bigaragara ko yatewe icyuma agakatwa ijosi ariko hakaba hakiri amayobera mu bijyanye no kuba byakwemezwa ko yaba yaratewe icyuma n’abagizi ba nabi cyangwa niba yariyahuye.

JPEG - 54.1 kb
Nyakwigendera Joel Ndikumana waguye muri Israel

Nsanzimfura Théogène, se wa nyakwigendera Joel Nkundimana, yabwiye ijwi ry’Amerika ko ibyo kuba umwana we yariyahuye batabyemera, ndetse akagira n’ibyo asaba Leta y’u Rwanda birimo kwihutisha kuzana umurambo no guha umuryango we impozamarira kuko ngo yari mu maboko ya Leta.

Nsanzimfura Théogène ati: "Icyo twasaba Leta ni uko yakurikirana neza iby’urupfu rwe, kuko nta muntu ushobora kwiyahura ngo yikebeshe icyuma ijosi riveho kandi nta n’impamvu yari kwiyahura kuko yari umwana tuziho ubunyangamugayo, ibyo kwiyahura ntiyari kubirota kuko ntakindi kibazo yari afite mu muryango, iyo aza kuba agifite aba yaratubwiye. Noneho rero Leta nidufashe gukurikirana no kumenya neza iby’urupfu rwe, bakaduha amakuru nyayo y’imvaho. Ikindi nanone twifuza ni uko umurambo watugeraho vuba cyane tukamushyingura, tukamenya ko tumushyinguye.

Gusa nk’umwana wajyanywe na Leta, wari mu maboko yabo, bashaka n’impozamarira y’ababyeyi kuko uwo mwana yaguye iyongiyo ari uwabo bamujyanye,.”

umuyobozi w’ishami rishinzwe gukusanya no gusakaza amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ari nayo yohereje Nkundimana Joel kwiga muri Israel Ange Soubirous Tambineza, , yavuze ko kugeza ubu iby’urupfu rw’uwo mwana bikiri amayobera, agira n’icyo avuga ku bijyanye n’ibyo umuryango usaba Leta y’u Rwanda.

Ati: "Iperereza ntabwo twe twakwemeza ahantu rigeze, ariko icyo twemeza ni uko ririmo rirakorwa. Umurambo wajyanywe kwa muganga kugirango hakorwe ibipimo bigaragaza icyo umuntu yazize, nk’uko bisanzwe kwa muganga. Raporo igomba gukorwa hashingiwe kuri ibyo bizami ntiraboneka... Ubu duhangayikishijwe no kumenya ko umuntu yitabye Imana... cyane cyane ko urwo rupfu rwe nyine, birashoboka ko umuntu yarwibazaho byinshi. Yasanzwe mu cyumba aryamye hari n’umuvu w’amaraso, afite icyuma mu ntoki bigaragara ko icyo cyuma gishobora kuba ari cyo cyamwishe, ntawamenya rero ngo ninde wakimwicishije, cyangwa se niwe wakiyicishije... Urumva nta makuru n’amwe dushobora guhamya, ayo duhamya gusa ni ay’urupfu rwe kandi ko yapfuye bitunguranye, atarwaye ngo tumenye iby’indwara ye, ibyo rero kwa muganga bazagaragaza muri raporo nibyo bizemezwa byaherwaho abantu bafata umwanzuro. Ambasade y’u Rwanda muri Israel, iravugana umunsi ku wundi na Minisiteri, bakaba baganira babivuganaho, barabikurikirana, turakurikirana nk’umunyarwanda nyine, cyane cyane umunyeshuri wigaga iby’ubuhinzi kandi wari ukirimo kwimenyereza mu by’ubuhinzi kugirango azagaruke mu Rwanda atange ubwo bumenyi, ntabwo twaterera iyo."

Ange Soubirous Tambineza yagarutse ku byifuzo by’umuryango bijyanye no kwihutisha kugeza umurambo mu Rwanda no gutanga impozamarira.

Aha yagize ati: "Ibyo kwihutisha kugeza umurambo mu Rwanda, ibyo si ikibazo cyabo bonyine. Ni icyifuzo cy’umuryango ariko ninacyo cyifuzo cya Minisiteri. No mu byo tuganira na Ambasade, tunaganira n’abo muri Israel, icyo twifuza natwe ni uko yagezwa mu Rwanda vuba, erega natwe turi mu kiriyo. Niba abavandimwe be barahagaritse imirimo bakaba bari mu kiriyo cye, bigomba kugira igihe kizarangirira, abantu bamusezeye bamushyinguye, n’umuco urabidutegeka gushyingura no guherekeza abantu bacu. Iby’impozamarira rero, ibijyanye (principe) yo guhoza amarira sinzi ikintu igenderaho, iyo ntacyo nayivugaho, nta mpamvu ndimo kubona n’imwe inyemerera kuvuga ku ndishyi kuko ubundi uriha ikintu wangije, mu gihe rero tutarabona umuntu n’umwe ushobora kuryozwa urwo rupfu rwe cyangwa se uwaruteye, ntabwo iby’impozamarira numva aho byaturuka."

Joel Nkundimana yari umusore ukiri muto, akaba yakomokaga i Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Yari yaragiye muri Israel muri Nzeri umwaka ushize, akaba yagombaga kumara umwaka umwe muri icyo gihugu, bivuga ko yaburaga amezi abarirwa muri atatu ngo arangize amasomo ye agaruke mu Rwanda.

Ndikumana Joel yapfuye urupfu kugeza ubu rukiri amayobera, aho bikekwa ko yaba yarishwe atewe icyuma cyangwa we ubwe akaba yaba yiyahuye akoresheje icyuma.
Yari yararangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari Umutara Polytechnic University, nyuma yoherezwa muri Israel na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho yakoraga nk’uwimenyereza umwuga mu masomo y’ubumenyi mu by’ubuhinzi (Agrostudies internship).

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwema Adolf - 21/06/2017 saa 09:43

Urwanda rurimo rubeshya propaganda zarwo hose kwisi, niba yaba yaragize Abayisilaheri abwira ukuri ku byabaye mu Rwanda, leta y'u Rwanda ikabimenya. Ubwo bahise bamuteza babicami ba DMI baba muri za embassade. Tuzajya guhumuka iyingoma yatumaze, nimushaka muhaguruke tuyirwanye hakiri kare
Kanda hano umusubize

Rutebuka - 18/06/2017 saa 21:05

Uyu yabeshye ngo umusirikare upfuye nta mafaranga leta iha umuryango we...iyo umusirikare apfuye leta iha umuryango impoza marira nubwo nta mafaranga yasimbura ubuzima bw umuntu...niba iwacu bitahaba ahandi hose muri africa no kwisi birahaba no kwa Kinani barayatangaga...umusirikari nawe agira ubwiteganyirize bwabakizi
Kanda hano umusubize

Habanineza Felicien - 17/06/2017 saa 07:08

Twihanganishije Umuryango Asize!Twirinde Kandi Gutangira Kuzana Amagambo Yo Gucira Imanza Abapfa Kuko Ntibiri Mu Nshingano Zacu!
Kanda hano umusubize

Rutebuka - 18/06/2017 saa 20:55

Mwishakira kure.U Rwanda rwagiranye na Israel amasezerano y ibanga azakora kubantu benshi...Muri 2015 nibwo yasinywe mu ibanga akabz yaraje kwamaganwa n ibihugu byinshi n imiryango mpuza mahanga...icyo gihe Israel imaze kubaka urukuta ruhenze cyane ku mupaka wayo na Egypt rwo gukumira impunzi icyi gihugu cy abayahudi cyahisekigirana masezerano na Uganda n u Rwanda ko ibi bihugu byacu byombi bizajya byakira bucece impunzi zije gusaba ubuhungiro muri Isreal.Kuko Israel ntishaka kwakura abasaba ubuhungiro.Izajya rero ibapakira indege ibamene nijoro i Kigali n i Kampala.Ibyo byatangiye gukorwa mukwa gatatu 2015.Impunzi za Sudan Erytrea Ethiopia n izindi ...zoherejwe mu rwanda na uganda ku bwinshi...U Rwanda na Uganda byo bigahabwa intwaro na technology y ubuhinzi byo mu Isreal.Iyi gahunda rero niyo uyu wapfuye yari yaragiyemo arik atazi impamvu Israel yahaye u Rwanda techonology z ubuhunzi...uyu musore rero bikeka ko yashatse kwinjira muri iki kibazo ngo agicukumbure kuberako yari afite inshuti nyinshi zo muri izo mpunzi zagombaga kwirukanwa Tel Aviv zijazanwa mu Rwanda mu ibanga...birakomeye ku byumva
Kanda hano umusubize

Buzizi - 20/06/2017 saa 15:19

Mbega umuntu w'umubeshyi! Iki cyo kiranyagisha sinicyasemuhanuka. Puuu
Kanda hano umusubize

hirwa - 16/06/2017 saa 11:18

joel twamukundaga imama imwakire ababyeyibe ndetse nabavandimwe be bihangane bakomere ntibyoroshye
Kanda hano umusubize

Ngezahaga Cyprien - 16/06/2017 saa 08:47

Wowe Maniraho,wijijisha cyangwa ngo ushinyagurire umubyeyi wa Nyakwigendera kuko niba asaba indishyi azi impamvu azisaba.Igihe nikigera rero niba abyemerewe azisobanura.Wimujijisha rero ujya muri théolojiya kuko ushobora kuba utayimurusha.
Kanda hano umusubize

MANIRAHO James - 16/06/2017 saa 15:09

Ntukitiranye Bible na Theology.Abantu biga Theology,ntabwo bazi Bible kuko siyo biga muli Theology.Nubwo Abahamya ba Yehova batiga Theology,nibo bazi Bible kurusha andi madini yose.Niba waraganiriye nabo,uzasanga nta Pastor cyangwa Padiri wabakurikira mu kumenya Bible.Jye nabanye nabo cyane kandi nabanye n'aba Pastors benshi.Urugero,mu gihe Pastor na Padiri bigisha abantu ko abantu beza bose bazajya mu ijuru,Abahamya bigisha ko abantu beza benshi bazatura mu isi izahinduka Paradizo.Bihuye nuko YESU na Bible bigisha.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Matayo 5:5.Ntabwo Padiri na Pastor bigisha "Ijuru rishya n'isi nshya" dusoma muli 2 Petero 3:13.Iyo ubajije abayoboke babo Ijuru rishya n'isi nshya icyo bivuga,usanga batabizi.
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 03:15

Ndabona uri kwamamaza abahamya kurusha uko wakabaye utanga ibitekerezo bindi byagira icyo bitwungura !!!!
Kanda hano umusubize

iganze - 16/06/2017 saa 06:01

Ibi binyamakuru by'abayehova rwose ndabihaze muri comment z'inkuru. Ese muba muburana na nde? Niba ari umuntu umwe ubyandika biza bireshya kandi bivuga ibintu bimwe bitari n'ukuri. Gusa ni ukwemera kwabo nyagasani azabahire . Bareke rero kudusakuriza buri wese afite uko yemera Imana . Aba ni bo basaduseyi bavuze ko mbona batemera izuka? Bajya kwica Yezu mu byo bamuhoye ni uko yigishaga izuka. Mutaniye he nabo bavandimwe ? Cyo nimwijyanire ibyanyu dufite ibyacu. Nimumara kuvugaaaa muzatubwire bnatwe tubamenyeshe ukuri mugihishwe kubera kwizera ubwenge bwanyu kandi ari bucye.
Kanda hano umusubize

Byamukama Esdras - 16/06/2017 saa 13:11

Ndasubiza wowe witwa IGANZE.Kuki wikoma Abayehova?Niba bakunda kwandika babwiriza Ijambo ry'imana,kuki wowe utabikora ahubwo ukavuga ngo "bareke kugusakuriza"?? Abantu bose baduhugura ku bintu Bible ivuga,turabashima cyane kuko baba bakorera imana. Reka ababishaka bajye baduhugura kugirango natwe duhinduke tuzabane nabo muli PARADIZO.Ntukagire UMUSHIHA.Niba twabonaga abantu benshi baduhugura ku ijambo ry'imana.Atari babandi bigisha gusa Icyacumi,nyamara YESU na PAWULO baratubujije gukora umurimo w'imana turya amafranga y'abantu.Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.
Kanda hano umusubize

Mugambi Ignace - 17/06/2017 saa 03:06

Tujye tureka urwango ,amarangamutima no gusebanya.NI gute wakwitiranya abemera umuzuko n'abasadukayo batawemeraga? uko kuri uvuga uzahishura, kuvuguruza inyigisho za Bibiliya ni ukuhe?
Kanda hano umusubize

MANIRAHO James - 16/06/2017 saa 04:30

PAPA w'uyu musore arasaba impozamarira kubera agahinda.Yizeraga ko umwana we azamukiza none arabibuze.Niyihangane kuko ntabwo ari LETA yamwishe.Uretse n'uyu munyeshuri,n'umurisirikare uguye ku rugamba nta mafranga baha umuryango we.UN,niyo iha ibifaranga byinshi umuryango w'umusirikare upfuye yayikoreraga. Jyewe nk'umukristu,ndibutsa abantu basoma iyi nkuru gutekereza k'UMUZUKO.Ntabwo uyu musore yitabye imana nkuko benshi bakeka.Umuntu upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo rero wakitaba imana kandi utumva.YESU akiri ku isi,yijeje abantu bashaka imana kandi bakayikorera,ko azabazura ku Munsi w'Imperuka,akabaha UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo (Yohana 6:40).Murumva ko bitandukanye n'amadini menshi avuga ngo upfuye aba yitabye imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.Niba YESU yarigishaga UMUZUKO,nukuvuga ko upfuye aba agiye mu gitaka nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga.Upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,ajya mu gitaka,agategereza UMUNSI W'IMPERUKA kugirango azazuke.Gusa abantu batumvira imana cyangwa abibera mu byisi gusa ntibashake imana,bo ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiriye aho. N'aliya masengesho Pastor na Padiri bavugira umurambo,aba ntacyo amaze.Tujye dushaka imana tukiriho,aho kwibera mu byisi gusa.Umuntu wese wibwira ko ubuzima ari amafranga gusa,shuguri,politics,etc...imana imufata nk'umwanzi wayo (Yakobo 4:4). YESU yasize asabye abakristu nyakuri gukora umurimo wo KUBWIRIZA nawe yakoraga. Byisomere muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Dukore akazi gasanzwe kugirango tubeho,ariko kandi dushake n'imana,tuyikorere dushyizeho umwete,mbere yuko IMPERUKA iza kandi iri hafi cyane.Twibuka ko kuli uwo munsi w'imperuka,imana izica abantu bose batita ku bintu idusaba (Yeremiya 25:33).Ukurikije uyu murongo wa Bible,hazapfa Billions/Miliyari nyinshi z'abantu batita ku bintu imana idusaba,harokoke abantu bake cyane.Bible ivuga ko uzaba ari umunsi uteye ubwoba cyane (Yoweli 2:11). Nubwo benshi batemera ibyo Bible ivuga,bizaba nta kabuza kuko imana itajya ibeshya.
Kanda hano umusubize

mukuv - 16/06/2017 saa 04:24

Mubigaragara munyandiko ibyindishyi niwowe mwanditsi ubyivugiye nk'igitecyerezo cyawe
Kanda hano umusubize

Gahinda - 15/06/2017 saa 19:28

Ndihanganisha uyu muryango. Biteyagahinda kushi cyaneee! Ntakundi byagenda nukubyakira gutyo! Ariko abakristo twizera kuzuka kwabapfuye ,mushobora kuzongera kumubona! Mwihangane birababaje.
Kanda hano umusubize

Bwoba - 15/06/2017 saa 17:52

Kwiyahura se witericyuma warangiza ukikata ijosi?
Kanda hano umusubize

- 15/06/2017 saa 16:24

ibyo nibisanzwe nabandi yaracapfa ntibalaba uzamula umutwe wese nuwo guhonda ngaho nda ngo yiyahuye bilalashoboka bitonde urwishe yanka Rulacayilimo sorry abamubyala bihangane niba badashaje babyare undi none mvuge iki nuko nababwila nokubihanganisha pore nicyogihe cyokulila
Kanda hano umusubize

Habimana - 15/06/2017 saa 15:53

Nyakwigendera Uwo Imana Imuhe Iruhuko Ridashira
Kanda hano umusubize

- 15/06/2017 saa 15:09

Umuryango wa Joel ndikumana mu gire kwihangana,Dutegereje umuzuko kdi twizere kuzamubona mu muzuko wambere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X