Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kugenda insigane kwa Urban Boyz,gukorera udufaranga duke, intandaro yo kuvugwaho gusenyuka kw’iri tsinda

Urban Boys, ni itsinda rigizwe n’abasore batatu,Nizzo,Safi na Humble G.Aba basore hamaze iminsi humvikana inkuru z’uko baba batandukanye ariko ngo bakaba bakomeje kubigira ubwiru hato ngo batiha amenyo y’abasetsi.


Iri tsinda ntiryigeze rivugwaho umwuka mubi cyane nk’uko bijya bigenda ku yandi matsinda aririmba,uretse igihe kimwe mu 2011 ubwo bagiranaga amakimbirane nabwo atarabonewe igisobanuro kuko uwari umujyanama wabo Alex Muyoboke yagerageze kubihosha ntibyakwirakwira mu itangazamakuru.

Ni kenshi abazi iri tsinda banarigendera hafi batakunze kubona aba basore bagenda imparakubiri aho babaga bagiye hose kuko wasangaga aho umwe ari ari naho ubona abandi ndetse igiparu ari cyose nta rungu.

Muri iyi minsi igikomeje gucicikana mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyamabaga, ni icikamo ibice ry’aba basore ku mpamvu zitandukanye, ariko iy’ingutu ivugwa ni amafaranga iri tsinda ngo ryaba ryarahawe ngo rijye mu kiraka kuririmba ryahawe na "Mashirika"maze Safi akayagaya ko ari intica ntikize nyamara bagenzi be bakayasamira hejuru bakayakirana yombi.

Ibi byatumye Humbel na Nizzo aribo bigerekaho umutwaro bajya kuyakorera ndetse akaba ari nabo bagaragara muri ibyo bitaramo naho Safi we yibereye mu bindi bitaramo birimo ibya Guma Guma dore ko ibimaze kuba ari mu byamamare byagiye bigaragaramo kenshi.

Uretse na Guma Guma,muri iyi munsi abakunze kumubona, bavuga ko atakikoza ahari bagenzi be aho usanga baca inzira zabo nawe agaca ize mu gihe mbere wasangaga badatandukana, ikigeretse kuri ibyo kuri ubu uyu musore afite umusore uhora amugenda iruhande bikavugwa ko ari umucungira umutekano.

Nkuko mu Kinyarwanda baca umugani”Ibijya gushyuha bicamarenga” iri itsinda bijya gukwirakwira ko ririmo gutandukana, ngo ryabanje gushwana n’umuyobozi w’inzu y’umuziki (Super Level) yabafashije kuzamura umuziki, biyunga ku wundi muterankunga biza gukurikirwa n’ubwumvikane bucye hagati yabo hagendewe ku mpamvu yavuzwe haruguru.

Ku ruhande rwa banyiri ubwite,Humble Gizzo aganira n’itangazamakuru, yamaganye iby’iri tandukana rivugwa, asobanura ko nawe akomeje kugongana nabyo aho anyuze hose ariko nyamara ngo nta kuri kubirimo.

JPEG - 52.5 kb
Humble Gizzo yamaganiye kure iby’itanduna rya Urban Boys

Yagize ati”Impamvu twakomeje kugaragara turi babiri turirimba ahantu hatandukanye,kwari ukugirango tutica amasezerano twagiranye n’abaduhaye akazi naho nta kindi kibyihishe inyuma.”

Ku ruhande rwa Safi uvugwaho kuba yarivumburiye amafanga bagenzi be bakiriye, avuga ko kuba yaragaragaye ari wenyine atari kumwe na bagenzi be mu bitaramo ,ari uko ubuzima bwe bwari butameze neza,yongeraho ko bose uko babarizwa muri iryo tsinda nta kazi bagira bityo bikaba ikimenyetso simusiga ko batatandukana kuko ari bwo buryo bubafasha gushaka imibereho.

JPEG - 123.9 kb
Muri Guma Guma i Huye Safi yagaragaye ari kumwe n’umusore bakunze kuba bari kumwe muri iyi minsi,bivugwa ko amucungira umutekano

Nyamara abajijwe impamvu yabuze imbaraga zo kujya gutera ingabo mu bitugu bagenzi be akabona izo kwirirwa azenguruka mu bindi bitaramo, yahise asa n’uwiyamye umunyamakuru agira ati”Ariko koko wandetse”.

Inkubiri yo gusenyuka kw’amagurupe y’umuziki ikunze kuvugwa ariko akabyigarama, si iby’ubu gusa, kuko ni kenshi byagiye bihwihwiswa mu matsinda mbere y’uko atandukana ariko akabyamaganira kure nyamara amaherezo bikaza kurangira byigaragaje.

Aha twavuga nka Tuff Gang yabanje kujya ibyamaganira kure ariko bikaza kurangira bigaragariye abahisi n’abagenzi kandi nabo igitangaje n’uko byagiye bishingira ku butunzi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

coma - 18/06/2017 saa 03:38

Ebana, nibashaka Safi bamuteye kuko n'ubundi agira kamere to kwirata muri we. Kandi mbona Ka boss asiagaye anamurusha ijwi ryiza. Naho humble gizle we afite mpano itandukanye niya Safi! Combination ya Ka boss na humble gizzle sawa....
Kanda hano umusubize

uwamahoro - 16/06/2017 saa 16:40

Manawemwizinaryayesu ntibikabe kbs batandukanye byababibicyanerwosekbs bababatubabaje ihangane kanditurabakunda cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X