Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kiyovu Sports iteshejwe ikuzo imanurwa mu cyiciro cya kabiri

Nyuma y’igihe ikipe ya Kiyovu Sports igerwa amajanja n’amakipe atandukanye amwe ayitsindira iwayo andi akayitsinda ikinyuranyo cy’ibitego byinshi, kuri ubu iyi kipe yamaze gusanga zirumuna zayo mu cyiciro cya kabiri.


Imyaka irenga 50 ikipe ya Kiyovu Sports ikina icyiciro cya mbere, isubiye mu cyiro cya 2 nyuma yo gutsirwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Yakomeje guhanyanyaza uyu mwaka w’imikino ariko biranga, imbaraga za Kiyovu ntabwo uyu mwaka zibashije kuyirokora mu cyiciro cya mbere.
Kiyovu Sports itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

Pepiniere yari yakoze akazi gakomeye ijya gutsindira ikipe ya Gicumbi ku kibuga cyayo, ariko Rayon Sports ntabwo yoroheye na gato iyi kipe ya Kiyovu Sport.

Bamwe bakekaga ko iyi kipe ya Rayon Sports iraza kuborohereza ikarekura, bakaba bayitsinda, ariko siko byagenze ku Mumena, imbere y’abafana benshi b’iyi kipe yamaze kwegukana shampiyona.

Ikipe ya APR FC nayo inaniwe kuba yafata umwanya wa 2 muri shampiyona aho itakaje amanota i Muhanga imbere y’ikipe ya Bugesera ya Kanyankore Gilbert, wirukanwe na APR FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Bugesera FC ikaba itsinze ikipe ya APR FC ibitego 2-1, mu gihe Police FC yatsinze Marines FC ibitego 4-2.

Ku Mumena kari agahinda gakomeye ku bakunzi ba Kiyovu Sport barimo n’abahoze bakinira iyi kipe y’ubukombe hano mu Rwanda.

Kiyovu Sport ni y kipe ya mbere mu Rwanda isubiye mu cyiciro cya 2, ifite byibura igikombe cya shampiyona.

Imikino yose uko yagenze:

Mukura VS 0-1 Kirehe FC
Gicumbi FC 1-3 Pepiniere
APR FC 1-2 Bugesera
Police FC 4-2 Marines
Musanze 1-0 Sunrise
Espoir 0-1 AS Kigali
Kiyovu Sport 1-2 Rayon Sports
Amagaju ?-? Etincelles

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TUBONYUMUKIZA - 17/06/2017 saa 16:33

NIYIHANGANE.BIBAHO
Kanda hano umusubize

Muramutsa - 17/06/2017 saa 03:14

Kumanuka kwa Kiyovu ni agahinda kenshi kubakunzi b umupira bose mu Rwanda.I Nyamirambo ni icyunamo.Iyi kipe ni kimwe mu bigize amateka y umujyi wa Kigali.Abanya kigali twese ndetse n abatari abakunzi ba Kiyovu turababaye cyane bitavugwa.Abagize gahunda yo gusenya Kiyovu sinatinya kuvugako bashenye umupira w amaguru mu Rwanda.Bashyize babigezeho.Turababaye cyane.
Kanda hano umusubize

philip kagitumba - 16/06/2017 saa 06:35

Kiyovu niyigendere gusa apr ibihombeyemo,naho gicumbi yo nishimwe yahawe na rayon kuko itajya yorohera apr
Kanda hano umusubize

Godfroid - 15/06/2017 saa 18:01

Abakunzi bumupira w' amaguru mu Rwanda twese tubabajwe no kumanuka kwa KIOVU ariko ntakundi byagenda Ntawanga ibyiza arabibura Nibihangane bazagaruka umwaka utaha.
Kanda hano umusubize

TWAHIRWA Claude - 15/06/2017 saa 15:54

Ku bayovu ni agahinda arko bakomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

TWAHIRWA Claude - 15/06/2017 saa 15:54

Ku bayovu ni agahinda arko bakomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X