Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntibyifashe neza hagatu ya Dr.Frank Habineza wa Green Party , Dr.Christopher Kayumba na Dr Ngabitsinze wa PSD

Umuyobozi mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ( Green Party) ndetse umwe mu bashaka guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba mu kwezi .kwa munani 2017 Dr.Frank Habineza aratangaza ko ibyo Dr Kayumba Christophe Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome usanzwe ari umunyamabanga w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza (PSD) batangaje bavuga Green Party itazatsinda amatora ari ugushaka gusebya ishyaka no kwamamaza umuryango FPR.

Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko izi mpuguke zitakagombye kuvuga ibi mu gihe nta bushakashatsi zakoze bugaragaza ko koko atazagira n’ijwi 1% mu matora kuko Green Party nk’Ishyaka ahagarariye rifite izina ndetse rikagira n’abayoboke batari bake bityo ko ibivugwa ari ugusebanya.

JPEG - 55.7 kb
Uhereye ibumoso ni Dr Kayumba Christopher, Dr Frank Habineza na Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome

Ati’’Ni ukudesebya kugira ngo abantu be kuzirirwa badutora, urumva ni gahunda ya campaign yo gukomeza kugaragaraza ko nta wundi ufite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda.Ahubwo ndasaba Komisiyo y’Amatora ibahe gasopo barekere aho gukorera campaign FPR igihe kitaragera.’’

Agaruka ku kuba izi mpuguke zivuga ko Ishyaka rya Green Party nta bigwi rifite ku buryo ryahangana na FPR-Inkotanyi imaze imyaka 23 iyobora ikaba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse ikazana iterambere mu gihugu ,Dr.Habineza avuga ko Ishyaka rye rimaze imyaka 8 yose rikora bityo ko hari benshi barizi ndetse bariri inyuma ati’’Twakoze ibintu byinshi kuva 2009, kandi twebwe turashaka impinduka muri politiki yu Rwanda kaandi hari abanyarwanda benshi batwemera’’

Dr Kayumba na Dr Ngabitsinze bashobora gukurikiranwa

Dr.Habineza ashimangira ko ibivugwa n’izi mpuguke atari ukuri ahubwo ari amarangamutima ndetse ko bakomeje kwamamaza FPR-Inkotanyi igihe kitaragera.
Akomeza avuga ko nibakomeza gukora ibi Green Party izitabaza izindi nzego niba Komisiyo y’Amatora ntacyo ibikozeho.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Family TV, Dr Christophe Kayumba yavuze ko ishyaka rya Green Party nta bigwi rifite mu gihugu ndetse agaragaza ko ibyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari nko kwikirigita ugaseka kuri Dr Frank Habineza ushaka uyu mwanya.

Yagize ati “Ntabwo ndumva atanga ikiganiro haba kuri radio, televiziyo cyangwa ahandi hantu yahurira n’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda ngo wenda atange porogaramu ye yazatuma bamutora. Nta n’ubwo nzi ikintu gifatika yaba yarakoze cyatumye ishyaka rye ryandikwa, ntabwo nzi icyo yari yakora azashingiraho yerekana kugirango bazamutore.”

Dr Kayumba akomeza avuga ko ishyaka rya Green Party rikiri rishya muri politike y’u Rwanda ndetse ngo nta n’abayoboke rifite bityo ko byatungurana rigejeje ku ijwi 1% mu matora y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Kagame yavuga ati ‘nahagaritse Jenoside’, u Rwanda rumaze imyaka 23 rufite umutekano, amahoro, iterambere ndibaza, Frank Habineza azavuga iki ? Green Party mu Rwanda ni ishyaka rikiri ritoya nta mateka rifite, nta byo barageraho, nibaza ko nta mahirwe muha kuburyo nanarenza ijwi 1 ku ijana bizantungura !”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe mu kiganirompaka aherutse guhuriramo na Frank Habineza kuri Televiziyo y’igihugu, nawe yamukuriye inzira ku murima aho yamubwiye ko atagomba kwizera ko hari n’ijwi na rimwe azakura mu matora arimo yitegura.

Yagize ati “Ntabwo mpamya ko wabona 1%. Ni byiza kwitabira, kuri wowe ni ikintu cyiza nk’umunyapolitiki ukiri muto, ufite ishyaka rishya, twe dufite imyaka 25 muri iyi politiki mu Rwanda, tuzi byinshi kubarusha. Ndahamya ko amahirwe yawe abarirwa ku ntoki…”

N’ubwo izi mpuguke muri politike zagaragaje ko ishyaka rya Green Party nta mahirwe na macye rifite yo kuzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Kanama, Dr Frank Habineza we ntahwema kugaragaza ko amatora nakorwa mu mucyo no mu bwisanzure ngo azayatsinda ku majwi asaga 51%.

Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu, ari mu bamaze kugeza kandidatire zabo ku ikubitiro kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho izasuzumwa maze hakarebwa niba yujuje ibimwemerera kuziyamamariza uyu mwanya koko.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe ni ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga ndetse no kuwa 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DAMURU ko no 1 - 18/06/2017 saa 08:11

Nibareke haracyarigihe kandi ubutwa rajijutse buriwese aziguhitamo uzamugirirakamaro nibarekerero gusebya girinipati murakoze
Kanda hano umusubize

- 17/06/2017 saa 15:00

Ibyo abo bagabo bavuga in ukuri, nanjye ndahamya ko Habineza nta 1% azabona, keretse nibamwibira.
Kanda hano umusubize

SINDIHOKUBWABO - 17/06/2017 saa 02:39

Jye nta analyse zabo nkeneye kuko ubuzima bubi tubayemo burahagije kugira ngo buri wese yibere analyste. Icyari gutangaza ni uko ayo mashyaka mvuga yari gukora ibitandukanye n'ibyo bakoze
Kanda hano umusubize

Kabwa - 16/06/2017 saa 23:05

Esubundi aba bafite uburenganzira bwo kugirana debat na Franck? Niba nkuriya uri muri PSD ntacyo yagombye kuvuga kuko ishayaka rye rishyigikiye RPF kereka iyaza kugira umukandida wishyaka rye.Uriya ngo mwarimu we numvise ibyavuga we ahubwo ateye kwibazaho niba koko arimpuguke.Cyangwa nizazindi zinjiji batubwiye kuva kera.
Kanda hano umusubize

NZUMPATSE - 16/06/2017 saa 15:51

UREBYE ICYERECYEZO U RWANDA RUFITE ,AHO RUVUYE NAHO RUJYA ,IBIMAZE KUGERWAHO NDAHAMYA KO NTA WAKWIHANDAGAZA NGO AVUGE KO AZATSINDA ACTUAL PRESIDENT ,IBYO BY'AMAJWI YA FRANK NGO AZARENZA IJWI 1% NAKOMEZE ARWANE NABYO ARIKO NDABONA NTA CYAHA KAYUMBA YAKOZE CYANGWA URIYA WO MURI PSD ,BAKOZE ANALYSIS UKO BABYUMVA . NAHO UBUNDI UMUNYARWANDA USHAKA ITERAMBERE RY'IGIHUGU ,AMAHORO NTAGO YATORA UNDI UTARI PAUL KAGAME , NONE SE KO MUTURENGANYA NTACYO YATWIMYE IBIHARI MU BUSHOBOZI BW'I GIHUGU ABISARANGANYA ABATURAGE ,NTA MUYOBOZI UKIGIRA AKARAHA KAJYAHE NGO NTAGO AKORWAHO, NTA BA GENERALS NTABATINYA UKORA IGIHABANYE INZEGO ZIBISHINZWE ZIKAKWEREKA IGIKWIYE ,NONE SE FRANK KWERI NIYO BAGUHA ICYUMWERU URI COMMAND IN CHIEF IGIHUGU CYAHITA KIYUBIKA ,CYEREKA UHEREYE KURI DASSO WUBAKA IBYAWE, KANDI WABA UDUSUBIJE INYUMA ,SYSTEM IRAHARI KANDI IRASOBANUTSE TWARARIYOBOTSE ,INAMA NAKUGIRA AYO MAFARANGA UVANA MURI GREEN ZOSE ZO KW'ISI WAKORAMO UMUSHINGA UTEZA IMBERE ABANYARWANDA HARI ABACYENEYE UMURIMO NAHO UBUNDI URI KUYAPFUSHA UBUSA ,Imana ibane namwe
Kanda hano umusubize

TUMAYINE Joseph - 16/06/2017 saa 12:51

Ibintu bya politics ni amayeri na hypocrisy gusa.Abayashinga baba bishakira National Bread gusa.Ntabwo PSD na PL ari amashyaka.Nkuko umwanditsi witwa ZIGIRA Epa yabivuze munsi hano,PSD na PL ni ingirwa-mashyaka ziba zirekereje zireba ko hali ikintu FPR yabapimira.Abakuru b'ariya mashyaka (Bureau politique),baramutse babuze imyanya FPR ibagenera,nabo baba abarakare nka Dr Habineza wa Green Party.Utu dushyaka batwita "Satellite Parties" tujijisha abazungu ngo mu Rwanda haba amashyaka menshi.Bityo na FPR ikabikuramo inyungu kuko yerekana ko mu Rwanda hali Democracy.Nshima Abayehova banga kwivanga muli Politics kuko irangwa n'uburyarya,amatiku,ubwicanyi,kwikubira ibyiza by'igihugu,etc...
Kanda hano umusubize

Kwitonda - 16/06/2017 saa 08:21

Birababaje kubona abitwa impuguke muri politiki nka Bwana Kayumba Christopher na Bwana Ngabisinze Jean Chrysostome aribo bari ku isonga mu kwica amategeko ajyanye n'amatora. Ko igihe cyo kwamamaza no kwiyamamaza kitaragera batangiye gusebya Green Party bashingiye kuki ? 1) Wenda Bwana Kayumba we yaba ari umuyoboke wa RPF simbizi. Iramutse yaramutumye ngo atangire asebye Green Party yaba ari imikorere mibi idakwiye Umuryango warukwiye kuba intangarugero mu gihe twitegura amatora. Ariko se niba yarabyibwirije we arashingira ku buhe bushakashatsi yakoze avuga ko Dr Habineza atazabona 1% by'amajwi. Ishyaka Green Party ko ryakoze Kongre yemewe murabona ridafite abayoboke bahagije ndetse n'abandi bafana bazamutora ? 2) Bwana Ngabitsinze we kumutindaho ni uguta igihe kuko arazwi muri PSD nk'umuntu ukururamo amacakubiri. Abatamuzi muramubarirwa yigize igihangange akitwaza ngo kuko ari muramu wa PM Murekezi. Ibyo bimenyane nibyo byishe u Rwanda mu gihe cya Kayibanda na Habyarimana. Yikoma Green Party nka nde mu gihe Ishyaka abereye Umunyamabanga Mukuru PSD ryananiwe gutanga umukandida waryo ku mwanya wa Perezida . Ko aritaka ngo rimaze imyaka 25 rizi byinshi ubu se kandi ntiryigaragaje ko ari baringa ya RPF nsansansa.Ibi byitwa ikimwaro n'ipfunwe PSD ifite maze ikamwarira kuri Green Party nka bimwe by'abana. Umwarimu muri Kaminuza yarakwiye kugendera ku bushakashatsi bufatika ngo atange ikigereranyo-nteguza (pronostic) k'ibizava mu matora mu gihe n'abakandida bataremezwa. Ni ya makosa ya PSD yo kwemeza umukandida wa RPF mu gihe RPF ikiri gushakisha iciye mu matora uzayihagararira mu matora. Aha niho UBUSWA n'AMATIKU biranga Ngabitsinze n'abamushyira imbere muri PSD byigaragariza.PSD yerekanye ko nta Shyaka ari BALINGA, nta n'abayobozi rikigira, reka nibamwarire ahandi bareke abiyemeje gupigana bapigane aho kubasebya babicira amajwi. Yiyibagije ko hari abari gutora umukandida wa PSD iyo ikutanga bazitorera Habineza, kandi ni benshi kuko njye wandika bi ndi Umukombozi wa kera ibyo mvuga mbisangiye n'abandi benshi kuko kiriya cyemezo cya PSD cyafashwe na Komite Nyobozi y'abantu batanu gusa nabo kandi bagenda buka na butama inyuma ya Biruta.
Kanda hano umusubize

jules - 17/06/2017 saa 01:01

Haaaa! Nawe urakabije! None se birabujijwe gutanga ibitekerezo no kujya impaka kubyo babona byazava mumatora ari imbere? Kuko se habaho comments z'uko amakipe ashobora kuzatsindana umupira utaraba? Ngo nta bushakashatsi bwabaye? Bisaba iki? Ni iki utabona cyatuma Paul atsinda ko afite ibigwi? Nubwo waba wanga urukwavu nibura wemera ko ruzi kwiruka!! Ntagitangaza buri munyarwanda agaragaje uko abona amatora azagenda ndetse n'amahirwe ya buri mu kandida! None se murashaka abanyarwanda duceceka muri iyo demokarasi yatumye n'indorerezi nyaburayi zitazaza kubera icyizere zifitiye abanyarwanda atari mu matora gusa ahubwo ari mu miyoborere muri rusange kandi uwo ni Paul ntabwo ari ibanga ibikorwa biramuvugira yigaramiye!!!! Ubwo se ndamamaje ra?????
Kanda hano umusubize

Bweyeye - 18/06/2017 saa 06:08

Hari nabandi abanyarwanda bauvugaga ko bafitibigwe bahindutse ruvumwa.Abonabo mu matora babonaga 97%
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 08:05

Abize nibonjiji nabanabo barigukezambereyumuziki
Kanda hano umusubize

Ikimansura - 16/06/2017 saa 07:39

Ubumenyi bwanyu buranshisha, ubwo muri aho na doctorates mutazi uko Ndadaye yagiye k' ubutegetsi mu Burundi!!!!
Kanda hano umusubize

Bigirimana Anterre - 16/06/2017 saa 06:49

Ni byiza ko bahangana.Niko politics imera.Ariko bajye bibuka ko muli bose nta numwe uzakuraho ibibazo igihugu gifite:Ubukene,inzara,indwara,urupfu,ubusumbane,etc... Isi yuzuye ibibazo bitabarika.Imana yaturemye,yaduhaye aho twakura ibisubizo by'ibibazo dufite.Nubwo abantu batabyitaho,bakibeshya ko abantu aribo bakemura ibyo bibazo.Bible ivuga ko abantu badashobora gukuraho ibibazo isi ifite.It doesn't belong to man to direct his steps (Jeremiah 10:23).Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gushaka UBWAMI bw'imana,kuko ari bwo bwonyine buzakuraho ibibazo.Nubwo amadini atajya abyigisha,ahubwo akiherera mu kwigisha icyacumi,imana yashyizeho umunsi izivanga mu bibazo by'abantu.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubwami bw'abantu,nukuvuga ubutegetsi bwabo.Ibyo bizaba ku munsi w'imperuka wegereje. Noneho imana ihe ubutegetsi bw'isi yose YESU abe ariwe ukuraho ibibazo byose dufite. (Ibyahishuwe 11:15).Hanyuma YESU arimbure abantu bose batumvira imana,asigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Nyuma isi yose ihinduke Paradizo (2 Petero 3:13).Icyo nicyo umukristu nyakuri wese akwiye gushaka,aho guheranwa n'ibyisi. Birababaje kubona abantu batazi ibi,nyamara biyita abakristu.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 18/06/2017 saa 07:52

Uzabanze ukore ubushakashatsi kuri bible umenye ayo yavuye nuko yanditswe, kuko nayo irimo politic irenze uyubu, ubwicanyi nokwikanyiza, bagera kurebo bakerekana Imana nkiyarwanyaga abapagani ikabica kugira ngo islael ibone gakondo, abanyamadini nibo ntandaro yontambara nokwikunda bihor kwisi, kuko mumyigishirize yabo niho bavuga imirongo yabo ya politic. Urugero: urwango rwigishijwe murwanda rwumvikanye kubera kiliziya gatorika, mgr Perodin, kayibanda muri kinyamateka ya kiliziya Alshabab, Alquaida, ISIS bose barwanira amadini mwizina rya Alah Islael na palestina ngo bapfa ubutaka butagatifu.
Kanda hano umusubize

ZIGIRA Epa - 16/06/2017 saa 06:30

Nibyo koko ntabwo Dr Frank ashobora kubona 1% mu matora kubera ko abaturage benshi batamuzi.Cyokora nanjye nemera ko ariya mashyaka PSD,PL,PDI,etc...nta mashyaka arimo.Ishyaka ni FPR gusa.Abayobozi b'andi mashyaka,bivugira ko bashyigikiye FPR.Byerekana ko nta "raison d'etre" bafite,nukuvuga ko nta mpamvu yuko ayo mashyaka abaho,uretse kwishakira UMUGATI bahabwa na FPR.Wa mugani ariya mashyaka ameze nk'utunyamaswa tuba turekereje,tureba ko INTARE yica indi nyamaswa kugirango utwo tunyamaswa turye ibyo intare ishigaje.Ikindi kandi,baliya ba Nyakubahwa ba PSD,PL,PDI,etc...baramutse babuze UMUGATI bahabwa na FPR,nabo bahinduka abarakare nka Dr Frank wa Green Party.Bahita basebya FPR.Mujye mwibuka umugani uvuga ngo "nta wuvugana ibiryo mu kanwa".
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X