Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dore abanyamuziki nyarwanda 18 barebanye ay’ingwe kugeza ubwo bashaka no gufatana mu mashati

Ni kenshi mu muziki nyarwanda hashimwe byinshi umaze kugeraho kuva uwo twita ko ugezweho ugitangira,ariko kandi ntawabura kuvuga ko hari byishi byawugaragayemo biri mu byawudindije harimo amahari mu bahanzi ndetse n’impaka zangoturwane,yewe hariho n’abafatanye mu mashati bakizwa na mbuga.

P Fla na Jay Polly

P Fla ubu ubarizwa muri gereza ya Mageragere nyuma yo gufatwa anywa ibiyobyabwenge,iyo uvuze iryo zina akenshi uhita wumva Tuff Gang itarasenyuka kuko yari mu bari bayifatiye runini.

Uyu musore akimara kwirukanwa muri iryo tsinda ahagana mu 2012 yashyize mu majwi umuraperi Jay Polly amushinja kuba umusemburo wo guhambirizwa kwe, ndetse bituma akubita agatoki ku kandi ko rushobora kwambikana mu gihe babonanye byaje guherekezwa n’indirimbo zitandukanye yamuhimbiyemo zirimo amagambo akakaye byavuzwe ko yibasiraga uyu muhanzi aha twavuga nk’iyo yise turiho kubera Imana aho yumvikanye abika Jay Poly.

Muyoboke Alex na Nizzo(Urban Boys)

Muri Gicurasi 2013,nibwo hamenyekanye amakuru ko itsinda rya Urban Boys ryasezereye uwari umujyanama waryo mu by’umuziki ariwe Alex Muyoboke ahanini hashingiwe kubwumvikane bucye ku mutungo winjizwaga.

Muri uko gutandukana impande zombi zirinze kugira icyo zitangaza,ariko nyuma yaho Muyoboke aza kumvikana avuga ko aba basore bashatse gushyira inda imbere bagashaka kwikubira ,gusa icyaje ku bihuhura ni ijambo uyu mugabo yaje kuvuga, aho yashimangiye ko yabangamirwaga n’uko Nizzo atashoboraga kumuvugisha mu cyongereza kuko atarakizi bigatuma bidindiza iterambere ryabo ibintu byakomeje guteza rwaserera hagati yabo.

Riderman na Neg G the General

Muri Gicurasi 2005 nibwo umuraperi Ngenzi Serge wamenyekanye Nka Neg G The General yashinze itsinda rya UTP Soldiers ubwo yinjiraga bwa mbere muri studio,iryo tsinda akaba yararizanyemo Riderman na M.I.M bashyira hanze indirimbo zitandukanye nka Byina custe, Black angel, Get down, Ibiceri, turi muri party.

Igihe cyaje kugera rero Neg G yirukana Riderman muri iri tsinda amusimbuza Puff G ku mpamvu zitamenyekanye,kuva ubwo urwicyekwe n’amahari bitangira ubwo aho umwe aciye undi ntiyifuze kuhanyura,icyakora nyuma yaho bageragezaga kwiyunga undi munsi ugasanga bashwanye. Kugeza magingo aya n’ubu usanga bitarafata umurongo nyawo kuko usanga bacerembana.

Ama G The Black na Danny Nanone

Mu ndirimbo Udukoryo twinshi Danny Nanone yakoranye n’itsinda rya Active yagarutse k’umuraperi Ama G The Black aho yavugaga ko induru n’indirimbo ze ntaho bitaniye.Ibi byaje guteza amakimbirane hagati yabo abifashijwemo na Senderi nawe wari wagarutsweho muri iyo ndirimbo bavuga ko Danny yatewe n’amadayimoni.

Sendeli na Safi

Aba bahanzi bagiranye amakimbirane akomeye mu mwaka wa 2013, nyuma y’uko Safi avuze ko Sendeli afite ababyinnyi b’indaya.Aba bakobwa baje guteza ubwega mu bitangazamakuru ndetse ikibazo cyabo bakigeza kuri ambasade ya Uganda ngo ifashe gukurwaho urubwa dore ko bari baraturutse muri icyo gihugu.

Icyo gihe Safi yanakomoje ku myaka ya Senderi avuga ko akwiye kuva mu muziki niba waramunaniye akawuharira abakiri bato, maze birya Senderi ashaka kugeza ikibazo mu nkiko ariko kuva ubwo ntawe uzi uko byarangiye.

Mc Tino na Jay Polly

Muri Kamena 2014 nyuma y’igitaramo cya PGGSS cyabereye i Nyagatare, Jay Polly abifashijwemo na Ama G The Black bibasiye MC Tino icyo gihe wari n’umushyushyabirori muri iryo rushanwa,intandaro y’amakimbirane ngo ni Jay Polly wabwiye amagambo aryana uyu mc maze agerageza kumukubita ingumi ariko abashinzwe umutekano w’abahanzi baba hafi baramutesha.

K8 na The Ben

Muhire William uzwi nka K8 na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben,ni abahanzi b’abanyarwanda baba muri Amerika,ibitangazamakuru bitandukanye biherutse gutangaza ko aba bombi bahurutse kurwana nyuma yo gukora indirimbo bise Ndi uwikigali.

Ahanni intambara y’aba bombi yashingiye kukutumvikana ku mikoreshereze y’amafaranga no kwishyura ibyari byakoreshejwe mu mujyi wa Chicago aho babanaga na Lick Lick wabakoreye iyo ndirimbo muri Press one, binatuma abasiga yigira ahitwa Ohio.Bikimara guteza rwaserera aba bombi bafatanye mu mashati ariko nyuma baza kwikiranura.

Mico The Best na Sendeli

Aba bahanzi babiri umwaka wa 2013 warangiye baterana amagambo buri wese ashaka kwereka abanyarwanda ko ari we muhanga mu muziki, ntibyarangiriye aho kuko no myaka yakurikiyeho bagiye bashotorana kugeza n’ubu ntibirasobanuka.

Fireman na Diplomate

B.I.G Dreams, ni indirimbo Pacson yahurijemo abaraperi batandukanye,muri iyi ndirimbo niho umuhanzi Diplomate yaboneye akanya ko gusubiza Fireman byavugwaga ko yari yabanje kumushotoro mu ndirimbo yitwa “Revolution.”

Muri iyi ndirimbo “Revolution”harimo igitero cya Fireman gikubiyemo amagambo agira ati”Ishumi yanjye Nuru Diplomate abo bose Tuff Gang yabakubise inshuro….”
Bidatinze Diplomate yaje kuzabiranywa n’uburakari amusubiza mu ndirimbo B.I.G Dreams aho yagize ati” Diplomathematically nagombaga gutanga umwanya kugira ngo imbeba zirire ku meza; ntizimaze kumera neza, hari iy’ubuye umutwe nkaho nta wuyireba iti ‘Burya ya njangwe twayikubise inshuro!’ , Nde? Keretse iyo ataba Maitre architeque wa Kicukiro!”

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iyokwizerwa samson - 19/06/2017 saa 08:27

ariko ntibikwiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X