Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi muri MHC akurikiranywe n’ubutabera akekwaho kunyereza amafaranga agenewe abanyamakuru

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ireme by’ibitangazwa mu binyamakuru (Director of Media content, Research and development)mu nama nkuru y’itangazamakuru (MHC), Ntwari Nathan akurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda akekwaho kunyereza amafaranga agenewe abanyamakuru no guteza imbere umwuga.

Ntwari Nathan yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe amuhagaritse ku kazi ke by’agateganyo kubera ibyaha ashinjwa byo gukoresha umwanya afite mu buyobozi, mu nyungu ze bwite.

JPEG - 29.5 kb
Ntwari Nathan waketsweho kunyereza amafaranga y’abanyamakuru

Uyu mugabo bikaba bivugwa ko hari amafaranga agenewe guteza imbere abanyamakuru, yanyereje akoresheje abanyamakuru ba baringa.

Ntwari Nathan mu byo akurikiranyweho harimo no kuba yaragiye ajyana mu mahugurwa atandukanye abanyamakuru ba baringa, agamije kurigisa amafaranga yabaga agenewe abo banyamakuru yagombaga kubafasha mu mibereho no mu migendekere myiza y’ayo mahugurwa.

Kugeza ubu, Ntwari Nathan yahagaritswe ku kazi ke mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho, umwanzuro wo kuba yasubira mu kazi cyangwa yakwirukanwa burundu ukaba uzamenyekana bitewe n’uko ibyaha akurikiranyweho bizaba byamuhamye cyangwa se ubutabera bwasanze ari umwere.

Amakuru y’ihagarikwa rya Ntwari Nathan, yemejwe na Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council).

Aganira n’itangazamakuru ,yavuze ko uyu muyobozi yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Peacemaker ati: "Habayeho gufata ibyemezo bijyana n’ubuyobozi, ku bijyanye n’amakosa akurikiranyweho, ibyo byemezo rero biza kugera ku cyemezo Minisitiri w’Intebe yafashe cyo kumuhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe inzego z’ubutabera zikurikirana nyine amakosa aregwa... Amakosa akurikiranyweho mu magambo magufi, ni uko yakoresheje umwanya we afite w’ubuyobozi mu nyungu ze bwite, zitandukanye n’inyungu rusange z’akazi ashinzwe".

Peacemaker akomeza asobanura ko icyemezo Minisitiri w’Intebe yafatiye Ntwari Nathan kijyanye n’Ibiteganywa mu Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 23.
Iyo ngingo igira iti: "Umukozi wa Leta ukekwaho ikosa riremereye rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, ashobora guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), kugirango hakorwe iperereza ryimbitse ku ikosa rye. Muri icyo gihe umushahara w’umukozi wahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza ukomeza kubarwa wose akanawubikirwa. Iyo nta kosa rimuhamye ahabwa imishahara ye uko yayibikiwe, iyo ikosa rimuhamye, atakaza uburenganzira ku mishahara yose yari yarabikiwe."

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NYATANYI Peter - 16/06/2017 saa 09:23

Ariko se ibi ni ibiki?Abakuru b'amadini n'Abakozi ba Leta ko barimo kwiba amafranga cyane?Ibi byerekana ko abantu badatinya imana,bakibwira ko ubuzima ari ifaranga.Nibyo tugomba gushaka amafranga kugirango tubeho.Ariko niyo twakiba tugakira cyane,ntabwo amafranga n'imitungo bitubuza gupfa.Ubu se ni bangahe mu Rwanda bakize nka Rubangura na Makuza??Nyamara twabajyanye mu dusanduka kadafite na metero 3!!Kwiba ni icyaha kizabuza abantu benshi KUZUKA ku munsi w'imperuka YESU yavuze muli Yohana 6:40.Kimwe no kwica,gusambana,gucura abandi,etc...Kuki abantu batemera ibyo imana itubwira muli Bible,bakarushanwa gukora ibibi ngo bakire?Imana yaturemye,ifite ubushake n'ubushobozi bwo kutuzura ikaduha ubuzima bw'iteka mu isi izahinduka Paradizo (2 Petero 3:13).Twe tubandikira,turi abantu nka mwe.Ariko twemeye gusiga ibintu byinshi,kugirango dushake imana,tuyikorere,tudasaba icyacumi kuko YESU yasize asabye abakristu nyakuri kubwiriza abantu ku buntu,tudasaba amafranga.Byisomere muli Yohana 14:12 na Matayo 10:8.Nubwo tubwiriza,dushaka n'akanya tugakora n'ibindi kugirango twitunge,kuko Bible itubuza kugira uwo turemerera (2 Abatesaloniki 3:8). Impamvu dukora ibyo imana idusaba,nuko dushaka ubuzima bw'iteka,kuko abantu bose baheranwa n'ibyisi ntibashake imana ngo bakore umurimo yadusabye,ntabwo bazazuka. Abo barimo n'aba biba amafranga nyamara biyita abakozi b'imana (chefs ADEPR,...).
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 18:35

Uzajye utandukanya Imana na imana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X