Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mahama: Impunzi z’Abarundi 95 zari mu Rwanda zatahutse mu buryo bukemangwa


Impunzi 95 zirimo 13 zatorotse na 82 zidafite ibyangombwa zimaze gutahuka mu gihugu cy’u Burundi zivuye mu nkambi ya Mahama nk’uko byemejwe n’abategetsi b’u Burundi.

Igipolisi cy’u Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kamena 2017, cyatangaje ko hari impunzi z’Abarundi 13 zatorotse inkambi ya Mahama iri mu Rwanda aho zari zicumbikiwe, izi mpunzi zikaba zarinjiriye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba winjirira mu ntara ya Kirundo mu gihugu cya bo.

JPEG - 31 kb
Zimwe mu mpunzi z’abarundi zatahutse. Aha ni mu Burundi hafi y’umupaka wa Nemba

Aba Barundi binjiye mu gihugu cya bo ku mugoroba wo kuwa Gatatu w’iki cyumweru, batangaza ko igipolisi cy’u Rwanda cyabanje kubangira gutaha ariko aba bakagica mu rihumye bagacika.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko Abagore 2 n’abana 6 ari bo babashije kuvugana n’itangazamakuru ry’u Burundi bakavuga impamvu bahisemo gutaha iwabo rwihishwa.

Murerwa Venantie yagize ati”twavuye hariya mu Rwanda i Kirehe, Mahama kuko twari dufite ibibazo by’abana, tugeze kuri duwane tugira ikibazo cy’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zabanje kutwangira kwinjira, kugeza nka saa mbili twigira hepfo gato ducunga ku kajisho turagenda.”

Uyu mugore akomeza avuga ko igipolisi cy’u Rwanda cyari cyabahagaritse kuko nta byangombwa by’u buhunzi bari bafite bityo kikaba cyarabasubizaga inyuma ngo basubire aho bari bari mu nkambi.

Uretse aba bagore 2 n’abana 6, hari n’abandi baje babakurikiye nyuma yo kujya kwisobanura ku bashinzwe impunzi byagera aho bakabareka na bo bakemererwa gusohoka umupaka w’u Rwanda bagataha iwabo i Burundi.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko abo barimo umugore wari aho bategera imodoka ku mupaka wa Nemba ari kumwe n’abana 4, akavuga ko yinjiye ku mupaka mu buryo bworoheje kuko we yari afite ibyangombwa by’ubuhunzi.

Uyu mubyeyi na we yasobanuye ko ababanje gusubizwa inyuma ari abatari bafite ibyangombwa bibemerera kuba impunzi bashakaga kwambuka ku ngufu nubwo baje gucika bakambuka iwabo.

Igipolisi cyo mu ntara ya Kirundo kivuga ko ibyabaye kuri izi mpunzi z’Abarundi byerekana ko impunzi ziri mu nkambi zibayeho nk’imfungwa.

Komiseri Jacques niyindera avuga ko bitumvikana uburyo Umurundi ashaka gutaha iwabo bakabanza kumwangira.

Ygize ati”bigaragara ko hari Abarundi benshi bashaka gutaha mu gihugu cya bo, igipolisi cy’u Rwanda kikababera intambamyi.”

Uyu mupolisi akomeza avuga ko mu gihe igipolisi cy’u Rwanda kibonye ko hari Abarundi bashaka gutaha nta byangombwa bafite kiba kigomba kubimenyesha icy’u Burundi kikabyikurikiranira.

Aba Barundi bahungutse kuri uyu wa kane, bahuriye ku mupaka n’abandi bagera kuri 82 bo bari birukanwe kubera ko nta byangombwa bibaranga bari bafite.

Aba kandi baza biyongera ku bandi bagera kuri 92 ijwi ry’Amerika rivuga ko birukanywe mu cyumweru gisize.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

safi - 16/06/2017 saa 15:29

gunguka hari ikosa bakoze basubiye murwababyaye
Kanda hano umusubize

CQ - 18/06/2017 saa 16:12

Basubiye mu rwababyaye? uruki se ???? URURUNDI SE ?!! cg ni URUNDI nka ba bakoroni !!!! Urantwengeje
Kanda hano umusubize

Magoba - 19/06/2017 saa 05:34

Ariko usibye gushaka kwereka amahanga ko u Rwanda ari rwo ngo rwakemura ikibazo cy uburundi...nabwo rukoresheje ibrambara...musanga koko mu Rwanda dufite ubushobozi bwo gucumbikira impunzi igihe kirekiee ? Kubatarabaye mu buhungiro ndabamenyeshako impunzi idatungwa n ibigori bya UN.Impunzi ni umuntu uba ashaka kuzunguza utuntu agacuruza kugirango abone ubugari bwo kurya.Ibyo rero iwacu hano barabiciye urazunguza ugafungwa i Gikondo n amande rugeretse.Mureke Abarundi batahe.
Kanda hano umusubize

kadereri - 16/06/2017 saa 13:40

Leta y'u Burundi yitonde ntiyamenya izo ashobora kuba ari intumwa ibyo barabiduoze kuva za mirongo icyenda kugeza 94! Keba ndeko!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X