Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy yashimangiye ko hari abahanzi baguze abafana muri Guma Guma

Umuraperikazi Oda Paccy ukunze kwiyita ‘Miss President’ uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 7 yeruye ashimangira ko hari abahanzi baguze abafana muri iri rushanwa ngo bakunde baryegukane ibintu avuga ko bitamuteye ubwoba na gake.


Uyu muraperikazi ukifitiye ikizere cyo kwegukana iri rushanwa atangaza ko nta muhanzi n’umwe bahanganye umuteye ubwoba kugeza ubwo igikombe kizaba kibonye nyiracyo.

JPEG - 35.5 kb
Hirya no hino wasangaga Paccy ahafite abafana batari bake

Oda Paccy aganira na kimwe mu bitangazamakuru gikorera mu Rwanda yatangaje ko abizi neza ko abahanzi bagenzi be batanze amafaranga yo kugura abafana ngo bakunde babashyigikire ikintu abona ko ari ukwica umuziki nyarwanda kuko iyo ugura abafana birumvikana ko uba ugura abatagukunda avuga ko ibyo nta bwoba bimuteye kuko n’ubundi umufana afana uwo asanzwe akunda.

Yagize ati “Abahanzi benshi muri iri rushanwa bagiye bafata amafaranga menshi bakishyura abafana baho Guma Guma yabereye kugira ngo babashe kwitwara neza ariko njyewe biriya nta gaciro mbiha kuko akenshi wawundi wishyuye aba afite undi muhanzi akunda akenshi ugasanga ahubwo imbaraga nyinshi azitakaje kuri wawundi akunda kuruta wawundi wamwishyuye njyewe rero niyo mpamvu ntigeze njya mubyo kugura abafana ahubwo ahabereye Guma Guma hose n’ubundi nashyigikirwaga n’abakunzi banjye kandi banyeretse urukundo uko bikwiye nkaba nizeye kuzitwara neza muri iri rushanwa”.

Uyu muraperikazi n’umwe mu bigaragaje mu bitaramo bine bya Guma Guma byabereye I Huye, Gicumbi, Ngoma na Rubavu.

Kuri ubu abahanzi bose uko ari icumi bakaba bakinganya amahirwe dore ko gutora bigikomeje aho mu gitaramo kizaba kuwa 24/06/2017 kikabera mu mugi wa Kigali muri Parking ya Stade Amahoro I Remera aribwo hazamenyekana uzatwara igikombe gisanzwe gifitwe na Urban Boyz.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X