Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Karongi: Bamwe mu barimu bigaragambije kubera kudahembwa


Nyuma yo kumara igihe kirekire badahembwa ,bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke abiri yo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi kabo bakazakagarukaho aruko bahembwe ndetse banahawe imfashanyigisho bifashisha mu kazi.

Aba barimu bavuga ko amafaranga bahembwa atangwa n’ababyeyi b’abana bigisha ariko ko bamwe batayatanga n’abayatanze ntibayatangire ku gihe.


Icyemezo cyo guhagarika akazi bagifashe nyuma yo kumara igihe batabona umushahara kuko ababyeyi banze gutanga amafaranga 500 Frw basabwaga gutanga.

Ubusanzwe amafaranga ahemba aba barimu bo mu mashuri y’incuke ava mu misanzu y’ababyeyi batanga.

Umwe mu basezeye witwa Ugenzebuhoro Eugenie agira ati “Ababyeyi banze kwishyura kandi amafaranga bishyura ari yo duhembwa kandi nta kindi leta idufasha, ubwo rero ntiwaza kwigisha uzi ko utazahembwa, none se wakura he isabune? ntiwakwigisha usinzira imbere y’abana kubera ko ntacyo wariye nta n’icyo wasize mu rugo.”

Rutabana Anastase Umwe mu babyeyi barereraga muri aya mashuri y’incuke avuga ko bamwe mu babyeyi ari bo banze kwishyura kubera imyumvire yabo iri hasi.

Ati “Ishuri ryacu ryari rifite abana nka 35 ariko twese si ko tubyumva kimwe, ababyeyi bamwe bigira a ntibindeba ugasanga uyatanze wenyine bigatuma abarimu bacika intege bityo gahunda igahagarara.”

Umukozi w’umurenge wa Rwankuba ushinzwe uburezi, Bayavuge Theoneste avuga amashuri y’incuke ashyirwaho mu bwumvikane n’ubushake bw’ababyeyi.

Avuga ko izi mfashanyigisho zigarukwaho n’abarimu ko batazihawe, ubuyobozi butazibona ndetse ko n’ibi by’agahimbazamusyi gaturuka mu babyeyi barerera muri aya mashuri bityo ko Leta itabiryozwa.

Ati “Agahimbazamusyi gatangwa nabi, turateganya ubukangurambaga kuko amashuri y’incuke afasha abana kujya mu mashuli abanza bameze neza.”

Iki kibazo cy’ababyeyi banga gutanga umusanzu w’abana babo biga mu mashuri y’incuke ntikiri muri uyu murenge wa Rwankuba gusa kuko no mu yindi mirenge igize akarere ka Karongi hari amashuli y’ incuke yafunze kubera aya mafaranga yabaga yabuze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gahinda - 16/06/2017 saa 21:58

BIHORERE BARASHA KUBA ABATIJISYE
Kanda hano umusubize

Kamana - 16/06/2017 saa 10:37

Ariko ni nde wakwigaragambya muri iki gihugu? Namwe rero mwari mudushituye ,mureke icyo kinyoma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X