Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Menya impamvu nyamukuru yatumye itsinda rya TBB risenyuka

Itsinda rya TBBryabarizwagamo abasore nka (Tino, Benja na Ben), rimenyerewe mu njyana ya Dance hall Afrobeat kuri ubu amakuru atugeraho n’uko aba basore bamaze gutandukana buri wese akaba agiye gukora ku giti cye.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nka Vuza Ingoma, Biramvuna, Mbwiza ukuri n’izindi… bari bamaze igihe batumvikana kuva bava mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo bayitabiraga ku nshuro ya 6 kuva icyo gihe hibazwaga niba aba basore bagikora muzika cyangwa baba barayiretse.

Kugeza ubu umwe mu bari bagize iri tsinda ariwe Benja yahamije iby’itandukana ryabo ndetse anashimangira ko buri wese yatangiye gukora ku giti cye.

JPEG - 67.2 kb
Benja uri imbere aririmba ubwo bari muri PGGSS 6

Benja yagize ati: “ kugeza ubu ntago tugikora nk’itsinda rya TBB twaratandukanye kuko buri wese yashakaga gukora wenyine ibya group ni amayobera hari igihe ibyo mupanga gukora usanga umwe muri mwe adafite umwanya, kandi muzika bisaba kugira ngo mube muri kumwe ndetse mu gihe cyose umuntu akenewe ahita aboneka, ariko iyo bitameze bityo hari byinshi bipfa.”

Ku giti cye yatangaje ko hari indirimbo yatangiye gukora ari wenyine ndetse n’izo afatanije n’abandi bityo mu minsi ya vuba zikazaba zageze hanze haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Benja yavuze kandi ko gutandukana kwabo bidakuyeho ubuvandimwe basanzwe bafitanye kuko mu bikorwa bitandukanye bya muzika byabahuzaga bazajya babuhuriramo bakaba banafatanya no kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo dore ko n’ubu bagihura bakungurana ibitekerezo kucya bateza imbere.

Benja ariko ntiyatinye kuvuga ko itandukana ryabo rishingiye no kuba hari utuntu tumwe na tumwe bagiye batumvikanaho.

Ku rundi ruhande ariko abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bakaba batangiye kuvuga ko gutandukana kw’aba basore byaba byaraturutse kuri Tino wari usanzwe unabafasha mu buryo bwo kubamenyekanisha abinyujije mu itangazamakuru dore ko nawe ariko kazi akora.

JPEG - 71.7 kb
Tino ushinjwa kugira uruhare mu isenyuka rya TBB

Umva indirimbo "Akenda" ya TBB bose bakiri kumwe

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X