Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Igihano Miss Sandra Teta yahawe cyamenyekanye

Umunyamideli Miss Sandra Teta wamamaye mu gushakishiriza imibereho mu muziki wo mu Rwanda,aha twavuga nko gutegura ibitaramo,gutegura ibirori agatumiramo abahanzi batandukanye,nyuma y’iminsi afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge,kuri ubu yamaze gukatirwa igihano cy’amezi atandatu gisubitse.


Nk’uko Ibiro bya Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge byatangarije kimwe mu bitangazamakuru byavuze ko Sandra Teta yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi atandatu,bityo akaba ari buhite ataha nk’uko biteganywa n’itegeko.

Ni nyuma y’uko yari ykatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza ryari rigikomeje ngo atangire kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye.

Igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ni umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge nyuma y’iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo riherutse kuba ubutabera bukanzura ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza rigikomeje.

N’ubwo Sandra Teta atigeze agaragara ngo asomerwe imyanzuro y’urukiko , ibiro bya Perezida w’urukiko rw’ibanze byavuze ko yahawe igihano gisubitse cy’amezi atandatu.

Miss Sandra Teta si ubwa mbere afungwa agafungurwa, kuko Ku nshuro ya mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World.

Icyo gihe nibwo yari yatumiye Bebe Cool na Zari umugore wa Diamond bakimara gusubira mu bihugu byabo Sandra Teta ahita afungwa.

Yaherukaga gufungwa mu Ugushyingo 2015, nabwo yakekwagaho gutanga sheki eshanu zitazigamiye. Icyo gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko izo sheki zari zihwanye n’amafaranga miliyoni 28.

Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 211, yari amaze amezi ane afungiwe muri Gereza yahoze yitwa 1930 [Gereza ya Nyarugenge] yarekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2017.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndacyayisenga.. - 22/06/2017 saa 19:26

unva.teta.walasazepee!
Kanda hano umusubize

umuryango mugali - 18/06/2017 saa 13:21

bayoboke ninzanga peee!! Nonese Teta numwe mugihugu? noneho abitwa ba Paul bose niba president? warangiza ngo rpf??? ufitingengasi yomumaraso pee
Kanda hano umusubize

sanyu - 19/06/2017 saa 09:04

rrwose FPR ntaho ihuriye na biriya ntacyo avuze
Kanda hano umusubize

sanyu - 19/06/2017 saa 09:04

rrwose FPR ntaho ihuriye na biriya ntacyo avuze
Kanda hano umusubize

theo - 18/06/2017 saa 05:44

Arikose RPF ihuriyehe nibyo?ahaa
Kanda hano umusubize

Bworo - 18/06/2017 saa 04:39

Ubucamanza bwacu nibwiza.Iyaza kuba ruhaya ububaba bayiteye mpaga yimyaka 5.
Kanda hano umusubize

nshimiye noel - 17/06/2017 saa 12:24

Uwampa numero ye ngo mufashe rwose.uyumwana ni mwiza kandi mbona twahuza.
Kanda hano umusubize

kalisa eugene - 17/06/2017 saa 04:14

teta Sandra noneho mumuitege ,ubu yize andi manyanga gusa ntazatinda gusubiramo kuko nanjye hariyo mfite yampaye itazigamiye
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 12:20

Mbega abantu ubwo c bakujanye murukiko wobivuga
Kanda hano umusubize

nyastos - 16/06/2017 saa 19:14

iyi nyasto ibereye gutamizwa imboro peee... Ubwo avuye 1930 araikumbuye... naze nyimuhate...
Kanda hano umusubize

nshimiyimana sostene - 18/06/2017 saa 17:44

Irikosha warasaze peee!
Kanda hano umusubize

Bayoboke M - 16/06/2017 saa 12:42

Aliko se ko mperuka bavuga ko uwo Teta yari muba anima ga igitaramo muli Rwanda day yabareye Gand? Aliko niba iyi nkuru yifungwa yre ali impamo, koko intore zizi gutekinika pe. Birumvikana ko zagiraga ngo zifunge iminywa yaba fana be baba hanze bagira ngo barabeshyuza ibyifungwa rye. Yemwe yemwe nzaba mbarirwa.
Kanda hano umusubize

ty - 19/06/2017 saa 03:56

ba teta baratandukanye hari uwo wimideri hari numuhanzi wanjijiwe v
Kanda hano umusubize

Bayoboke M - 16/06/2017 saa 12:38

Aliko rpf izi gutekinika koko, nyamara bari bamam
Kanda hano umusubize

theo - 18/06/2017 saa 05:39

Ubwose RPF ihuriyehe nicyo kibazo mukunda kuvuga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X