Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hagaragaye irindi shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora

Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) ryatangaje ko nta mukandida wundi iri shyaka ryatanga mu matora y’Umukuru w’igihugu atari Paul Kagame.

, aganira n’itangazamakuru yeruye agaragaza ko nta wundi mukandida abarwanashyaka b’ishyaka rye bashyigikira utari Perezida Kagame w’ Umuryango FPR Inkotanyi, ashingiye no ku mahitamo y’Abanyarwanda bagaragaje muri Referandumu mu 2015 ubwo batoraga ko havugururwa Itegeko Nshinga, hagakurwaho inzitizi zari kumubuza kuba yakongera kwiyamamaza nyamara abaturage barabimusabaga ku bwinshi.

JPEG - 25.4 kb
Umuyobozi wa PDC Mukabaranga Agnès

Gushyigikira Perezida Kagame nk’umukandida mu matora yo muri Kanama 2017, Mukabaranga ashimangira ko ari icyemezo cy’Abanyarwanda benshi n’indi mitwe ya politiki inakomeye mu gihugu itirengagije.

Yagize ati “Nta n’ubwo ari twe twenyine ni Abanyarwanda bose, wabonye abatoye itegeko Nshinga barenga 90% . N’ejobundi n’indi mitwe ya politiki nka za PSD na PL bagiye muri uwo murongo banze kuvuguruza ibyo abaturage bari babasabye kandi barabishyigikira.”

Yakomeje agaragaza ko mu nyungu z’igihugu mu gihe hari umukandida ukomeye nka Perezida Kagame, akaba ashobora kugeza ku baturage iterambere, akaba anabifitiye ubushake n’ubushobozi ntawe utamushyigikira.

Yashimangiye ko abarwanashyaka ba PDC aho bari hose mu gihugu, iyo bahuriraga mu nama bibutsaga ko umukandida ishyaka ryabo rigomba gutanga ari Perezida Kagame.

Umuryango FPR Inkotanyi ntiremeza Perezida Kagame nk’umukandida uzatanga, ariko amatora yo kumuhitamo yahereye mu nzego z’ibanze bigera ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali Kagame atorwa 100%. Biteganyijwe ko Kongere y’uyu mutwe wa politiki ku rwego rw’igihugu iterana kuri uyu wa Gatandatu, ikemeza umukandida.

Amatora y’umukuru w’igihugu akaba ateganijwe muri Kanama 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mengitu - 18/06/2017 saa 04:26

Biragaragara ko nambere badukinaga umukino ngo biyamamaje hashira iminsi ngo bose basabyeko abayoboke bose batora perezida Kagame noneho nabyo ntabyo bagishoboye bahisemo tutazongera no gutanga kandidatire.Ibibera iwacu nibyendagusetsa gusa.Amateka turakataje mukuyandika.
Kanda hano umusubize

Bugenge - 17/06/2017 saa 09:45

Nanjye ishyaka nashinze none kandi mbereye perezida byiricyubahiro nshyigikiye umukandida uzatangwa na EPF inkotanyi nubwo ntari namenya uwariwe.
Kanda hano umusubize

Basabose - 17/06/2017 saa 09:14

Byendagusetsa! Ishyaka ritagira umuntu ushobora kurihagararira naho ryatsindwa aba ari ishyaka? Gutsinda ku bakandida bose ntibishoboka,ariko nibura gutanga umukandida bagombye kubaho ku mashyaka aba yemewe mu gihugu.Tekiniki noneho iratunaniye nidushaka twegure.
Kanda hano umusubize

Barabizi - 17/06/2017 saa 08:06

Utoshigikira Nyakubahwa President Kagame Paul yaba yanga uRwanda nabanyarwanda.Ariko muribuka uRwanda rufashwe muri1994nta E tage igaragara mumurwa ntamuhanda ntamazi ntamashanyarazi muri Mike nta terambere ryari mugihugu.ESE muribuka ko abatwa batatungaga inka ariko bakaba bakama sibo gusa nibontanzeho irugero ariko nabandi baruko harabo base bapfuye batazi uko inka isamurugo rwabo ariko President yakamiye bose ahubwo abobabeshya abanyarwanda NGO baritoza nibasigeho ntaeundiiiiiiiiiiiiii niwe gusa
Kanda hano umusubize

Mukangango - 18/06/2017 saa 06:35

Barabizi nkubwire urashekeje.Uri kutubwiea ko u Rwanda rutangite kubaho nyuma ya 1994 ? Ndabona uvuga ikirundi wasanga waratangiye kuza mu Rwanda nyuma ya 1994.Twe abaruzi icyo gihe n uyu munsi tuzi uko rwari rumeze.Ari stade amahoro hopital Faisali imihanda ibitaro ndakeka byararuraga i bya Bujumbura.
Kanda hano umusubize

Batoni - 18/06/2017 saa 10:04

Uyu Barabizi namubwirako abanyarwanda ikinyoma cyabokamye.Harahantu nigeze kumva ambasaderi abwira abantu bari bicaye aho ko u Rwanda muri make rwahizeho kugeza 1959 rwongera kubaho muri 1994 Uwo wabivugaga yize mu Rwanda yiga kaminuza byose abirangiza ari mu Rwanda mbere ya 1994.Urukundo rwimbehe ruragwira koko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X