Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abashaka kwiyamamaza batagaragaza icyo bazamarira igihugu bari gukina byendagusetsa- Dr Christopher

Dr Cristopher Kayumba impuguke muri politike akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda asanga kuba hari abantu batinyutse kugaragaza ubushake bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu buryo budasanzwe ari igipimo gikomeye cy’uko uburenganzira no kwishyira ukizana bihagaze mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko Dr Cristopher Kayumba avuga ko hari bamwe mu bafite ubwo bushake badashobora gusobanura neza imirongo migari ya politike yabo n’icyo bazamarira igihugu abo akabagereranya n’abashaka gusetsa.

Ku ikubitiro MPAYIMANA Philipe niwe watunguye abatari bake ubwo yageraga mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize avuye mu bufaransa agahita atangaza ko afite ubushake bwo kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Nta bigwi na bike uyu mugabo afite muri politike yewe nta na hantu hazwi agaragaza azakura ubushobozi bwo kwiyamamaza igihe yaba yemerewe guhatana.

Gutinyuka kugira ubushake bwo kwiyayamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu bisa n’ibyafashe indi ntera aho uwitwa SEKIKUBO BARAFINDA Fred ugaragaza imyitwarire idasanzwe mu gukurikiranya ibitekerezo .

Aba biyongeraho Dianne SHIMA RWIGARA nawe utazwi muri politike akaba nta n’umutwe wa politike abarizwamo ariko washimangiye inshuro nyinshi ko ubushobozi bwo kuyobora igihugu abufite.

JPEG - 22 kb
Impuguke muri politiki Dr Christopher Kayumba

N’ubwo ntawe amategeko agenga amatora mu Rwanda aheza ku kwiyayamariza umwanya w’umukuru igihe yujuje ibisabwa,hari uko Dr Cristopher Kayumba impuguke muri politike akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda abona bamwe mu bamaze kugaragaza ubushake bwo guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Dr Cristopher KAYUMBA asanga kuba hari abatinyutse kugira ubushake bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru kandi ubushobozi bwabo bushidikanywaho ari igipimo gikomeye cy’uko uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana bihagaze mu Rwanda.

Hari benshi bavuga ko bategerezanije amatsiko urutonde ntakuka rw’abazaba bemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ni urutonde ruzashyirwa ahagaragara na Komisiyo y’igihugu y’amatora tariki ya 07/Nyakanga 2017.

Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

honest - 18/06/2017 saa 21:25

bwana ( dr) nubwo ntabyemera KO uri doctor KO mbona uruma uhuha ,aho ni amahoro wa ngirwa mugabo we ndi wowe nareka kwendereza abantu ,iturize urwanda ni urwanyu mze
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 15:55

DUTEGEREZE
Kanda hano umusubize

Mbabaro - 18/06/2017 saa 09:45

Aba igihe nikigera bazashyirwa imbere ya rubanda basubiremo ibyo bavuze.Aba bari mukigero cya ba Mugesera bomuri 2017.
Kanda hano umusubize

Mengitu - 18/06/2017 saa 04:28

Uyu ngirwa dogiteri mumwihere imbehe yikombere gusa.
Kanda hano umusubize

Kgl - 18/06/2017 saa 03:42

Ariko nkubu uyu mugabo ni impuguke cga ni injiji no kuri Kinani bavugaga ko ntawamusimbura but yarasimbuwe kandi asimburwa na abatari bafite izina muri government ye.... koresha ubwenge ureke amarangamutima kuko Phd yawe uri kuyikuba na 0
Kanda hano umusubize

- 17/06/2017 saa 20:03

DUTEGEREJE TWIHANGANYE
Kanda hano umusubize

mugabo - 17/06/2017 saa 19:29

Zagirwa Dr ngonumpuguke. Ubuse yavuziki koko. Kwirirwa batoba ibitabo gusa nagaragaze ibitabo yanditse, articles etc... Turebe
Kanda hano umusubize

Kalisa - 20/06/2017 saa 11:29

Kayumba afite Phd muri International Politics, nzi ibitabo bye by'imitumba bigera kuri bibiri yanditse, menya hari n'ibindi, ni impuguke. Ariko menya abanyamakuru bamubeshyeye kuko nanjye ibi ntabwo nakwemeranya nawe kabisa. Uku ni ukujya iyo biri kujya. Ariko harimo ukuri kuko byose ni ukwisabira umugati mu bwenge. None se iyo ubona aba doctors bafite amashyaka bayoboye bavuze ngo bazashyigikira umuntu utari mu ishyaka ryabo, bifite icyo bivuze kinini cyane: Kurwana no kurengera imbehe. Ibindi byose barabashuka, ari nawe ni ko wabigenza, so don't be surprised. Aya matora aravugisha abagabo amangambure pe. Anyway ni byiza bcz it's a kind of spectacle. Go on.
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 17/06/2017 saa 17:52

ariko aba ba CHRISTOPHER ninde ubagira impuguke? cg nimwe abanyamakuru mubibagira? kwigihe c cyokwiyamamaza kitaragera aragirango bazamusange murugo iwe bamubwire imigabo n'imigambi yabo? ngo abantu ntibazwi muri politique? iyi c nayo ni criteria igenderwarwa ho? mujye muvuga ibifite umumaro , hari benshi bayoboye ibirenze urwanda batari bafite aho bize cg bazwi !
Kanda hano umusubize

Myato - 17/06/2017 saa 09:54

Iyi ntampuguke irimo kbs
Kanda hano umusubize

Ikimansura - 17/06/2017 saa 07:28

Nahose abashyigikira umukandida utari mu ishyaka ryabo kandi utaragira icyo atangaza bo wabyita iki?
Kanda hano umusubize

honest - 18/06/2017 saa 21:28

hhh urakoze kubaza neza, muvandi ,uyu mugabo ni urwamenyo pe ntakindi akwiye usibye guhabwa akato nurwamenyo ,akarekeraho kuvuga ibitabapfu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X