Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impamvu y’ibura ry’amazi mu mugi wa Kigali yamenyekanye

Ikigo cya WASAC kiravuga ko mu gihe kingana n’ukwezi kumwe gusa ikibazo cy’amazi kizaba gikemutse, ni mu gihe hirya no hino mu mujyi wa Kigali humvikana abaturage bataka amazi, ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bwabanje kubaka inganda no kwagura imiyoboro y’amazi cyane ko iyari ihari idafite ubushobozi bwo gusaranganya amazi mu mujyi wa Kigali.

Mu mujyi wa kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato, ibi bituma abaturage bakoresha amazi atari meza y’ibishanga anaba intandaro y’indwara zitandukanye ziterwa n’ikoreshwa ry’amazi mabi ndetse bakanishyura amazi ku giciro kiri hejuru, ku buryo ari bake bigondera amazi.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’amazi, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC, avuga ko muri gahunda bafite harimo kuba mu kwezi gutaha ikibazo cy’amazi kizaba cyakemutse ku buryo burambye, ibi bigakorwa biciye mu mishinga itandukanye iri gushyirwa mu bikorwa igamije kongera ingano y’amazi ndetse no kwagura imiyoboro.

Mu mwaka w’2020 iki kigo giteganya ko abaturage bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 100%, ibi nta mpungenge z’uko bizagerwaho cyane ko mu mwaka wa 2007 umujyi wa kigali washoboraga gutanga m3 ibihumbi 40, nyamara kugeza ubu bikaba byarikubye inshuro 2, aho kuri ubu hari kubyazwa m3 90, bagateganya ko uyu mwaka uzajya kurangira bamaze kugera kuri m3 ibihumbi 145 n’inganda zifite ubushobozi bwo gutanga m3 ibihumbi 170.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kalisa - 20/06/2017 saa 12:12

Ni gutyo bahora.
Kanda hano umusubize

musikki - 19/06/2017 saa 11:19

ariko ukuntu amazi yirirwa ameneka mu mugi wa Kigali. muzareke abaturage bajye bateranyiriza gukurura amazi y'amasoko
Kanda hano umusubize

Ruzindaza - 17/06/2017 saa 20:27

Impamvu y ibura ry amazi muri Kigali isanzwe izwi kuva ku bwa ba sogokuruza...ahubwo yabaga btubwiraga bati icyabiteraga cyacyemutse burundu..
Kanda hano umusubize

Boniface - 19/06/2017 saa 02:54

Ahubwose urabona hari impamvu y'ibura ry'amazi yigeze igaragazwa?
Kanda hano umusubize

Ndayizeye jean paul - 19/06/2017 saa 08:58

baba badushuka bikabije
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X