Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rurageretse hagati y’idini ya Islam na Zion Temple ya Gitwaza

Umusigiti uri haruguru gato y’urusengero rwa Zion Temple mu Gatenga, ushobora kubyara intambara ikomeye hagati ya bamwe mu basilamu n’umuvugabutumwa Apotre Gitwaza Paul; umushumba mukuru w’itorero rya Zion Temple mu Rwanda. Kuba umusigiti wegeranye n’urusengero rwa Gitwaza ubwabyo byabaye ikibazo, ariko hari n’ihangana rishingiye ku kutumvikana ku bijyanye no kugurira abaturage begereye urusengero n’umugisiti, buri ruhande rugamije kwagura.

Uwo musigiti uri hafi y’urusengero rwa Zion Temple, iyo abasilamu bari mu masengesho yabo bigahuza n’uko hari ibikorwa by’amasengesho birimo kubera muri Zion Temple, buri ruhande ruba rusakuriza urundi kuburyo habaho no kubangamirana ku mpande zombi. Hari amakuru ikinyamakuru gikesha umwe mu bayobozi bo mu Itorero rya Zion Temple, avuga ko bakoze inama bagatekereza kwagura ibikorwa byabo bagurira abaturage baturiye umusigiti n’urusengero, ibintu abasilamu bamwe bamenye ntibibashimishe.

JPEG - 55.6 kb
Gitwaza aha agaragara yambaye nk’abasilamu

Kuba Gitwaza yaba ateganya kugurira abaturage baturiye umugisiti uri hafi y’urusengero rwe bakimuka bityo akarushaho kugira ubutaka bunini bukikije umusigiti, byababaje cyane bamwe mu basilamu. Hari umusilamu witwa Sulaimani Djuma, wagaragaje akababaro ke abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho asaba abandi basilamu kwifatanya bagahangana na Gitwaza yita umwanzi w’Imana.

Uyu yagize ati: "Asalam alaikum warahmatullah wabarakatuh Bavandimwe baislamu duhuje kwemera no kwizera, Allah aravuga ati Abarushanwa nimurushanwe! Bavandimwe uri tayari kurwanira inzira ya Allah, si yayindi y’imihoro mutagira ubwoba, ni ukwitanga mu mitungo. Hari umusigiti wo kwa Gitwaza, kafiri Gitwaza arashaka kugura impangu (ibipangu) ziwukikije ngo ace ubusilamu none umuislamu wese utinya Allah ukunda idini ye, iki nicyo gihe ngo dutabare idini ye duteranye tugurire bariya bantu twagure umusigiti umwanzi w’Imana atahatwara akahabangikanyiriza Allah".

Nk’uko akomeza abisobanura, ngo abasilamu barimo gukora ubukangurambaga ngo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017, bazahahurire ari benshi saa mbiri za mugitondo, bateranye amafaranga yo kugurira abaturage baturiye umusigiti kugirango utazagurwa na Gitwaza bita umukafiri bakanamufata nk’umwanzi
w’Imana.

Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Munyembabazi Diogene - 24/06/2017 saa 03:36

bipfa ubusa mu Rwanda turi bamwe kdi nta mwanzi Wacu uretse ubukene nabatifuriza igihugu Ibyiza nkabo bahamagarira bamwe kwanga abandi. Imana irabareba!
Kanda hano umusubize

Aimable - 22/06/2017 saa 07:04

ibi bintu barabeshya kuko izo mbuga nkoranyambuga bavuga ntabyo twabonyeho ahubwo hari ubyihishe inyuma babifitemo inyungu utamenya
Kanda hano umusubize

lio - 20/06/2017 saa 05:46

ntamwanya wogutakaza dufite mureke abacyoshya ninda nini ahokubabika harashashe
Kanda hano umusubize

Panda Ngagi - 19/06/2017 saa 12:55

Aka nakumiro mba ndoga Rwabugiri! Aba nabanyarwanda cyangwa n'ibyohe byateye biturtse imahanga? Abanyarwanda nyabo ntabwo bapfa muhammadi cyangwa Yesu/Yezu batanazi. Abanyarwanda bapfinka, isambu cyangwa se Imana yaremye urwanda nabanyarwanda. Naho mwabyohe mwe, umenya mwararozwe. Mushatse mwakwisubiraho mukamenya ko abazungu n'abarabu batumye mutandukana bazakomeza kubarindagiza mwokarindagira mwe. Nimugarure ubwenjye mube abanyarwanda mutaromongana ngo muhinduke ibyohe. Ariko mwazasanze abo bakoloni mukajya koza imisarane yabo nabo barabu bakabagira abacakara bikagira inzira?
Kanda hano umusubize

GASOMINARI - 19/06/2017 saa 11:17

mwa basilamu mwe, ko nta nahamwe tuzi Mohammad yigeze asenya kiziya cg se ngo ayirwanye; mwebwe murwanya kiliziya mushingiye kuki? ahubwo ko tuzi ko muri Koraowani bigaragara ko Christianisme igomba gushyigikirwa ndetse n'ibiliziya ndetse n'amahekalu?
Kanda hano umusubize

Ntirenganya - 19/06/2017 saa 07:13

@kkka,ngo Qur'an nta translation igira !uzakore ubushakashatsi urebe ko utazayibona mu ndimi zose uzi nizo utazi.Mwagiye muvuga ibyo muzi ariko mukareka gusebanya no kwihimba himbira mutera abantu confusion.
Kanda hano umusubize

Ntirenganya - 19/06/2017 saa 07:12

@kkka,ngo Qur'an nta translation igira !uzakore ubushakashatsi urebe ko utazayibona mu ndimi zose uzi nizo utazi.Mwagiye muvuga ibyo muzi ariko mukareka gusebanya no kwihimba himbira mutera abantu confusion.
Kanda hano umusubize

Ntirenganya - 19/06/2017 saa 07:10

@kkka,ngo Qur'an nta translation igira !uzakore ubushakashatsi urebe ko utazayibona mu ndimi zose uzi nizo utazi.Mwagiye muvuga ibyo muzi ariko mukareka gusebanya no kwihimba himbira mutera abantu confusion.
Kanda hano umusubize

MAKOMA Jacob - 19/06/2017 saa 04:47

Abantu bakinisha imana bishakira amafranga.Ushatse wese yiyita Apotre,Bishop,Pastor,etc.. YESU yavuze ko Abantu b'imana nyakuri,uzababwirwa n'imbuto nziza bera.Ikintu cya mbere kikwereka ko aba bantu badakorera imana,nuko bose bashyira imbere amafranga n'ibyubahiro.Noneho kubera ko abayoboke babo batazi Bible,bakemera ibyo bababwiye byose.Muli Bible hari amategeko menshi yarebaga Abayisirayeri,ariko atareba Abakristu.Ndatanga ingero 2 gusa.Imana yasabye Abisirayeri b'abagabo,GUKEBWA (circumcision).Ndetse ivuga ko utazakebwa bazamwica (Itangiriro 17:14).Nyamara Isezerano Rishya,rivuga ko Gukebwa kw'abakristu ari ku mutima (Abaroma 2:29).Urumva ko Gukebwa atari itegeko ku Bakristu.Imana yasabye Abayisirayeri guha ICYACUMI ubwoko bwitwaga ABALEWI kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21,24.Ariko Isezerano Rishya,risaba Abakristu gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33).Aba bose mubona biyita Apotres,Bishops,Pastors baba ari abakozi b'inda zabo gusa nkuko Bible ivuga muli Romans 16:18.Bible idusaba kubahunga. Ku byerekeye Abaslamu,Bible ivuga ko umuntu wese utizera ko YESU yadupfiriye,imana itamwemera.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 3:16.Niba Abaslamu bakomeje kwihambira kuli MUHAMADI utazwi muli Bible,ntabwo bazaba mu Bwami bw'imana dukurikije Bible.
Kanda hano umusubize

Fendjo - 20/06/2017 saa 03:24

Nibyokoko,lmana yavuzeko itegeko,riruta ayandi ari urukundo.ariko mumadini yacu,arikunda gusa yawe ntanakunda n,Abiyita. abayoboke bayo.ahubwo bikundira imiya gusa aho kwizera ibyahanuwe kd utizera,ntanezeza lmana.Abiyita abakozi b,lmana nimusigeho mwongere mukizwe bushya tubabatize mutazarimbuka,kuko mumze kuyobya benci, kd benci muribo barasinziriye mugitaka,muzabazwa byinci rero.stop!
Kanda hano umusubize

sibo - 18/06/2017 saa 17:43

Makoma Urakoze Uvuzukuri Ntarindi Dini Ritakoze Jenoside Uretse Abahamya Ninaryo Ritarwanira Ubuyobozibwo Kuriyisi Ntashyaka Bagira Ntarondo Kukontacyobarwanira
Kanda hano umusubize

kayisire Sebastien - 18/06/2017 saa 14:34

mwiriwe bavandimwe bakristu bene data iki gihe turimo kirakomeye cyane umwanzi yaraduhagurukiye kandi muribuka ko no muri bible biranditse ko yaje kwicha no kurimbura no kwiba no kutuyobya mujye ku gichaniro dusenge cyane uwiteka adutabare kuko ntibyoroshe kandi dusengere umushumba wachu mukuru Apôtre Paul Gitwaza kuko hari imbaraga za satani zirimo kumurwanya adakora umurimo w'IMANA abo bene data baba islamu ntacyo dupfa kuko buri wese afite ukwemera kwe nta mpanvu rero yo guterana amagambo cyangwa gutukana nimpa abaturage bagurisha ubutaka bwabo ufite amafaranga ye arabagurira ikibazo n'uko nunva bene data babaislamu bazana ibindi bitekerezo bibi byintambara twebwe abarokore iyo utari umurokore twunva nta kibazo turagusengera uwiteka wenyine akagukoraho ukayoboka ariko bene wacu bo iyo utari mwidini bagufata nkumwanzi sasa iyo uvuye mwidini ryabo biba noneho ibindibindi bareke tubane mu mahoro nubwunvikane nta kurebana ayingwe ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER uwiteka ari kumwe natwe muhumure nta nvura idahita kwizera kwacu kuhagarare nkumusozi wa siyoni ,mugire amahoro y'IMANA
Kanda hano umusubize

umuryango mugali - 18/06/2017 saa 13:09

uretse wamugani hatabayeho ababyihishe inyuma,, icyosicyateza kutunvikana peee haba gitwaza haba islamu bose bakodesha ubutaka nakarere barigupfa ubusa ufite amafaranga nagurire undi agurahandi ubutaka nubwa Leta
Kanda hano umusubize

kaisalli - 18/06/2017 saa 04:55

comprexe d'inferiolite ntibayiange n'imyemerere habeho ipiganwa utanze menshi ahatware pas d'autre.
Kanda hano umusubize

rukato - 18/06/2017 saa 10:16

Bwana Kaisalli, jyewe umusomyi w' Imirasire nkawe ndagirango ngusabe kwihanganira ko nkwibutsa uko bandika kiriya gifaransa.Rwose wabizambije cyane. Bandika : " Complexe d' infériorité ".
Kanda hano umusubize

muda - 19/06/2017 saa 10:56

kumumukosora nibyiza, ariko ubutumwa yari yatanze bwumvikanaga, kndi ururubuga ntabwo rwigisha indimi ahubwo rutambukirizwaho amakuru na comments gusa
Kanda hano umusubize

Ruto - 18/06/2017 saa 04:30

Ibi bintu bambaye kumutwe byageze mu Rwanda ryari? yewe inkotanyi zaradukwegeye kbs.
Kanda hano umusubize

Ntagozera Godfroid - 18/06/2017 saa 09:35

Bavandimwe benedata dusangiye ubunyarwanda. Bakristu baislamu ndabasuhuje. Munyemerere ngire icyo mbisabira. Musubize amaso inyuma mwibuke amateka y' igihugu cyacu ayo mazina mwitana n' ayo magambo musubizanya byose n' ingengabitekerezo y' amacakubiri ashingiye kumadini. Ndabasabye mugarukire aho ugura agure n' uburenganzira bwe; utaguze nawe yihangane. Icyo twanze n' ugusebanya. Ibirenze ibyo POLICE Izakora akazi kayo kandi ntihazagire uvuga ko arengana kandi twarahannye mukica amatwi.
Kanda hano umusubize

kkka - 19/06/2017 saa 03:55

ariko nkawe wanjiji we inkotanti zagukwegeye gute kuko zagutesheje umugambi mubi murazanga ariko zizabaho njye ndabona wowe wiyise RUTO USHOBORA kuba uri interahamwe yabuze uko igera kuntego yayo abagifite urwango ku nkotanyi n' abanyabyaha babuze uko bibikora so icyonakubwira biriya zirabihonsha ndazizeye urusheho kubabara ubundi iby' amadini bijemo inkotaNYI gute ko zagowe
Kanda hano umusubize

mugeni fabiola - 18/06/2017 saa 04:02

iyinkuru irimo iterabwoba uwataye iyinkuru nawe numu Islamu cg bamwishuye kugirango abandikire.Zion temple nuwomusigiti bimaranye imyaka myinshi uyumunsi nubwo batangiye kubangamirana cg nabasohotse muri Zion babyihishe inyuma murebe neza
Kanda hano umusubize

mujyanama - 18/06/2017 saa 03:47

Nge ndabona ikibazo cyakuririjwe kurusha uko kiri. Kuki ibyanditswe n'umusilamu umwe wanditse atukana byitirirwa idini yose. Ubu bigiye kwitwa intambara y'amadini. Itangazamakuru naryo rititonze rizajya rituyobya.
Kanda hano umusubize

kkka - 19/06/2017 saa 04:18

umunyamakuru avuga ibyo yabonye ntimukabitwareho umwikomo ubwirwe niki ko ari umwisiramu umwe wenda yanditse mwizina ryabose tubaziho ubutagondwa nabavandimwe bacu ariko imana basenga ibabwirako zinzangano nuko nogucira abandi imanza imana basenga rwose niyinzangano niyamategeko akakaye yogukandamiza kdi imana yaremye isi iduha umudendezo itubuza gukora icyaha itubwirako ukora icyaha azarimbuka kdi igabanya kubaho kwa mwenemuntu kubera kuyigomera abisiramu kwisi biyandikiye igitabo cya abategeko bacyita amahame ngo namategeko yimana imina ntitegeka kwicisha undi inkota kubabaza umubiri wundi kuko siwowe uba warrawumuhaye imana yababye abari mwisi gukundana nkuko nayo idukunda imana izihanira igihe nikigera mwebwe muyifasha guhana murabere ? mwigize abacamanza b' isi muyobya abiremwa byayo imina yitaguye kurimbura amadini agiye koreka isi yiremeye aveho burundu naho ibyo muvuga police yacu irahari nayo ninanirwa minijuste iramanuka yose kdi irareba ukuri kwabyo murakoze cyane
Kanda hano umusubize

Munyembabazi Diogene - 24/06/2017 saa 03:32

Njye iyi nkuru yaranyumije rwose itangazamakuru riragomba kujya ryitondera gutangaza inkuru nkizi zishobora kuryanisha abanyarwanda.. nko kuvuga ariya magambo ngo ahamagarira abasilamu kurwanya umukafili Gitwaza? Ese twese ko turi abanyarwanda izo mana dupfa hari uwo ziha inka cg ngo zimuhe MMituelle? hari uwo zicungira umutekano nka polisi yacu? nimureke twihe agaciro kandi twiyubahe kuba Gitwaza yagura ubutaka ni inyungu z,abanyarwanda kuba shehi yagura ubutaka nazo ninyungu zabanyarwanda rwose abantu ntibagapfe ubusa!
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 18/06/2017 saa 01:49

Arikojye mbonayamadini,azadusubiza mukangaratete?Nawese Umuntu numunyarwand'arikumwe aritundi Umukafiri,undikitundi Umupagani muboniherezo ryibi aririhe?
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 01:24

Gitwaza yaje ahasanga abaisilamu, lero nareke kubashotora.
Kanda hano umusubize

Bworo - 18/06/2017 saa 05:54

Yaje avahe? Azasubireyo
Kanda hano umusubize

sanyu - 19/06/2017 saa 08:54

umuntu wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka
Kanda hano umusubize

Assumani - 17/06/2017 saa 21:15

Ariko Bavandimwe mbabaze rwose mumbwire kuki muzana amacakubiri ngo abasilamu ni intagondwa uko mubasilamu harimo abaheza nguni ninako nahandi bahari mbabwij'ukuri nigeze kujya gusaba ahantu akazi barakanyima kandi ntatsinzwe nakazi ahubwo nzira ukwemera kwanjye umuntu yandebye mumpanga gusa ngo uyu sinamuha akazi turebana mumaso kandi rwose ntibyanambujije kuzajya muvugisha duhuye mureke imyumvire mibi nk'ubu njyewe nibanira naba kristu cyaane rwose ariko harukubwira ngo njye sinabana nabakristu undi akakubwira ngo sinabana numusilamu abo bafite uburwayi ahubwo dushake umuti wabavura iy'inzara yaje nticagura ubusilamu cg ubukristu iy'indwara zibyorezo zateye nta dini ricagura intambara zateye isasu nticagura uwo ritwara kandi ntawahindura ukwemera kwumuntu gumana ukwemera wahisemo nanjye ngumane ukwemera nahisemo tubane mumahoro bitway'iki Imana ituyobore munzira y'ukuri y'amahoro iturinde ababi nabashaka kudutanya twese tuva amaraso turi bene adamu
Kanda hano umusubize

yyyyy? - 17/06/2017 saa 20:25

Muramenye ntimuza tuke ibyo basenga bigatuma batuka izina ryange bikambabaza.
Kanda hano umusubize

kkka - 19/06/2017 saa 05:57

wo we se urinde wababara iminaniyo ibibabzwa n' abayobya abantubayo bafite umugambi wokoreka isi bigisha inyigisho zibinyoma
Kanda hano umusubize

Gaspart - 17/06/2017 saa 17:24

Nimb a Bobaisiramubibazangonu Mukafiri Bonikibongobakoranebagureahohantubaribeshe Ishengeryaaporte gitwazarishirenimero Ya Conmpte Ndusireho Uburyonatweabanera Imana Numwanawayo Yesu Natwenduhanganwenabotuhaguretubemeze Imana yasizehoubutumwabwizatubushikirizwana Yesu Aranadusezeraniraikubahoamahoro Kubwimanaturizeradukurehoabobobayovyebemerakuyoborwanuwutabonaiyajaasabangobamusabirekuvyoyako Nabobakabandanyabamukurikira Gitwaza Aguratwubakeihemaryuhoraho
Kanda hano umusubize

kaka - 18/06/2017 saa 06:00

urababaje n iki kinyarwanda wandutse. wagombye gusubira mw ishuli. muri Adpr bigisha gusoma kubara no kwandka
Kanda hano umusubize

gatama - 18/06/2017 saa 10:06

Wowe banza ujye kwiga kwandika ikinyarwanda ubone gutanga ibitekerezo byawe hano Urakoze
Kanda hano umusubize

isaac - 17/06/2017 saa 15:32

Uwo muswayile utukana, baguze bakareka gusakuza. Ayo madini yanyu yose atumvikana ubundi ntiyaturutse hamwe muba jews nabaturanyi babo babarabu.
Kanda hano umusubize

Tuyisenge - 17/06/2017 saa 13:13

Nta kibazo gikomeye njye mbona hano. Islam ifite uburenganzira bwo kugurira abaturanyi b'umusigiti wabo bakagura ibikorwa byabo. Zion Temple nayo nibwirako ifite ubwo burenganzira. Simbona ikosa gitwaza afite. Ikibazo abaislamu bamwe bafite ni imyumvire y'ubutagondwa yo kumvako bagirira nabi umuntu wese udasenga nka bo. Niba bafite gahunda yo guterana ngo bige uko bagurira abaturanyi babo se, ibyo bakwiye kubikora batuka gitwaza. Imana ni iya twese ntawe ukwiye kuyiyitirira ngo asuzugure mugenzi we. Twubake ubunyarwanda tureke ubutwgondwa n'amacakubiri ashingiye ku idini. Murakoze.
Kanda hano umusubize

abdou - 19/06/2017 saa 10:34

murafya ubusa mwibagiwe amateka yivangura aho yatugejeje
Kanda hano umusubize

Tuyisenge - 17/06/2017 saa 13:11

Nta kibazo gikomeye njye mbona hano. Islam ifite uburenganzira bwo kugurira abaturanyi b'umusigiti wabo bakagura ibikorwa byabo. Zion Temple nayo nibwirako ifite ubwo burenganzira. Simbona ikosa gitwaza afite. Ikibazo abaislamu bamwe bafite ni imyumvire y'ubutagondwa yo kumvako bagirira nabi umuntu wese udasenga nka bo. Niba bafite gahunda yo guterana ngo bige uko bagurira abaturanyi babo se, ibyo bakwiye kubikora batuka gitwaza. Imana ni iya twese ntawe ukwiye kuyiyitirira ngo asuzugure mugenzi we. Twubake ubunyarwanda tureke ubutwgondwa n'amacakubiri ashingiye ku idini. Murakoze.
Kanda hano umusubize

MAKOMA Joel - 17/06/2017 saa 12:39

Ngaho da!!.GITWAZA na SHEIKH umwe arita undi umwanzi w'imana.Ni nde ufite UKURI??? Ibi rero bisenya bya bindi abantu benshi bavuga ngo "Uwashaka yajya mu idini abonye". Ngo "byose ni UGUSENGA".Iyi myumvire ntabwo ariyo.Mwibuke ko YESU ari ku isi,ntabwo yavugaga ngo amadini yose ni meza.Yavuze ko umuntu wese utamukurikira,imana itamwemera.Uwashakaga ko imana imwemera,yasangaga YESU,akamwigisha,akava mu idini yasengeraga mo.Urugero rwiza ni ba PAWULO wavuye mu idini y'Abafarizayo. N'ubu hari amadini menshi yiyita ko asenga imana.Ariko hafi ya yose,akorera SATANI kuko akenshi aba yishakira IFARANGA gusa.Niyo mpamvu Bible yita abayobozi b'amadini "Abungeri b'ibisambo" (Yesaya 56:11).Dore ibimenyetso bishingiye kuli Bible byagufasha kumenya IDINI y'ukuri: Jya ureba niba aho usengera bigisha ibintu bihuye na Bible,kuko abigisha ibinyuranye nayo,imana itabumva (Matayo 15:9).Urugero,nubwo amadini menshi cyane yigisha ko hali imana data,imana mwana n'imana mwuka wera,siko Bible yigisha.YESU ubwe yigishaga ko imana ari SE (his father) wenyine nkuko tubisoma muli Yohana 17:3. YESU yadusabye gusenga SE wenyine (Matayo 4:10).Mu gihe abiyita Abakristu basenga Maliya cyangwa YESU.Ikindi kizagufasha kumenya idini y'ukuri,nuko abayobozi bayo badahembwa cyangwa ngo basabe ICYACUMI kuko YESU yasize adusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu " (Matayo 10:8),ndetse na PAWULO abisubiramo (Ibyakozwe 20:33).Ikindi YESU yasize asabye Abakristu bose b'ukuri,ni kujya mu nzira nabo bagakora UMURIMO nawe yakoraga wo KUBWIRIZA ku buntu (Yohana 14:12).YESU kandi yatubujije KWIVANGA MU BYISI,cyane cyane Politics no mu ntambara z'isi,kuko imana itubiza kurwana.Nubwo abantu benshi batabizi,hari idini imwe gusa ku isi yujuje ibyo bintu byose.No mu RWANDA irahari.Uzayibwirwa nuko ariyo yonyine itakoze Genocide.Nta muntu wayo ufungiye mu Rwanda cyangwa Arusha.Gitwaza na Sheikh nta numwe imana yemera,kuko bakora ibyo yanga,bagamije inda zabo gusa (Romans 16:18).
Kanda hano umusubize

Theophile Nyirimana - 18/06/2017 saa 16:34

Muvandimwe Joel, Mbanje kugusuhuza kandi ngushimira igitekerezo cyawe kiza. None, nyemerera nuzajya ujya kwandika "Imana", ujye ukoresha inyuguti nkuru. Murakoze, Imana uguhe umugisha kandi kuko wumvise ubusabe bwanjye.
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 21/06/2017 saa 00:36

Genda mubabatize mw' izina rya Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu...
Kanda hano umusubize

paty - 17/06/2017 saa 09:58

muraruhirizwa nubusa gitwaza numukozi wimana ahubwo nimukizwe muve mu buyobe
Kanda hano umusubize

Misharo - 18/06/2017 saa 18:07

Numukozi wa business ye naleta imushyigikiye ibyo ndabyemera ibindi urabeshya.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 17/06/2017 saa 09:28

Abaturage babyungukiyemo.
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 01:13

Ntababangikana Imana baturana n'abayisenga. Islam n'idini ry'Imana rikangurira abantu gusenga Imana imwe rukumbi abantu bakaba umwe. Naho abasenga babyina bishimishije intima, urusaku ntagusenga kurimo ahubwo islam igure hose no kwa Gitwaza ahave.
Kanda hano umusubize

kkka - 19/06/2017 saa 05:03

nawe warayobye uwakubaza ? ANDI madini asenga imana zingahe? nabana bandi wendabo bibble barayisoma mwebwese ninde wabasha gusobanukirwa ni cyarabu murasomerwa kdi murabeshywa cyane ikindi ngo kuruhani ntiyemewe kuyikoramo translation ibyo byose nukugirango mutazajya mumenya ukuri so mureke mujye mubihera amafaranga ngo muraha imana hhhhh kuba umwe ijambo umukafiri niryakera riba mumvugo yabisiramu bigaragaragaza kwanga andi madini imana ibigisha gutesha agacyiro abandi iyomana iryo dini ryose nirya satani, ibilisi bigaragarira iyo uwurivuyemo ahigwa mpaka yishwa cg ntazagire amahoro kuko bamuteza byabidayimoni bakavugako ari imana imana ntanzika igira imana ntitegekesha igitugu yaduhaye ubwenge iduha no guhitamo ibyiza ariko satani kuko yamanukiye abantu usanga abantu twihitiramo ibiturimbura bitubuza umudendezo nugusabana nimana yacu nkurugero abana banyu baziko imana aringome imana izabica mbega baziko izatwika isi nonese ibyo koko murumva mutarangije urukundo rwimana ikunda tugarukire imana tureke kuba nkabafarisayo ba paulo ya vuze
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 01:56

kwisi yesuyapfiriyebose ariko abamwemera nibake abo nabakurikiza amategekoyimana naho ibindibyosenubusa nimuze mubatizwe TMY irakomeje mwibukeko yesu yinjiraga murusengero burisabato akajyagudenga
Kanda hano umusubize

Didi - 20/06/2017 saa 05:09

Bavandimwe ba kristo namwe ba isilamu niba abaturage baturiye aho musengera bashaka kugurisha kubera ko wenda mubasakuriza dore ko mwese ibyuma birangurura amajwi mubifite ndetse bamwe mubimanika hejuru mugasakuriza n'abatuye mu birometero bitabarika, ubutaka nubwo Leta kandi Leta ireberera abaturage bayo munyure mu nzira zemewe kugirango hato mudahenda abaturage maze uzaba yujuje ibisabwa agure utaguze nawe yumve ko impamvu yo kutagura ariwe yaturutseho ariko mureke ibintu byo gutukana no gusebanya. Ikindi nuko kwandika inkuru nibyiza pe niba iyo nkuru ari ukuri ariko njye numva nk'umunyarwanda uzi ibibazo igihugu cyacu cyanyuzemo, hari uburyo umutwe w'inkuru (titre) utuma habaho gushyushya imitwe y'abasomyi kandi mubyukuri yari inkuru isanzwe. Murakoze kandi tujye twihanganirana nicyo kinyabufura urwa Gasabo rudukeneyeho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X