Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yatashye inyubako nshya y’icyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi

Perezida Kagame yatashye icyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yatashye ku mugaragaro inyubako izakoreramo ubuyobozi bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi.

Iyi nyubako iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako, yasobanuriwe ibice biyigize.

Ataha ku mugaragaro iyi nyubako, Perezida Kagame yari kumwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda barimo Shekh Moussa Fazil Harerimana wa PDI, Dr Vincent Biruta wa PSD, Mukabalisa Donatille wa PL n’abandi.

Iyi nyubako Perezida Kagame niwe waysihyizeho ibuye ry’ifatizo mu Ukuboza 2012 ubwo FPR Inkotanyi yizihizaga imyaka 25 imaze ishinzwe.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatwara amafaranga ari hagati ya miliyari 6 na miliyari 11 z’amanyarwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanombe - 18/06/2017 saa 09:50

Mujye munyurwa nibyo mufite
Kanda hano umusubize

GATORE - 18/06/2017 saa 06:47

byose bifite iherezo ntakitagira iherezo
Kanda hano umusubize

kanombe - 18/06/2017 saa 09:47

Uragirango bigende gute se?
Kanda hano umusubize

re - 19/06/2017 saa 10:57

ushatse kuvuga iki? fake gusa.
Kanda hano umusubize

Rutambo - 20/06/2017 saa 06:13

Ashatse kuvugako na MRND mugihe cyayo yakanyujijeho.
Kanda hano umusubize

suleiman - 17/06/2017 saa 18:37

Najye ndinyuma ya Paul Kagame,nzamutora pe!! ibikorwa birivugira nimpumyi zirabibona.
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 16:10

wowe turikumwe
Kanda hano umusubize

isaac - 17/06/2017 saa 15:38

Ubwiru-Runari-parmehutu-MRND-FPR- nibizakuriraho
Kanda hano umusubize

Mitwe - 18/06/2017 saa 04:33

@Isaac, ubivuze neza cyane ufite analyse nziza.
Kanda hano umusubize

TUZA Anthony - 17/06/2017 saa 11:58

This is fantastic.Mu Kinyarwanda cyiza bayita INGORO ya RPF.Kuba abayobozi ba PSD,PL na PDI nabo bagiye kuyitaha,byerekana ko ari bamwe na RPF.Niyo mpamvu banze gutanga umukandida ku mwanya wa President mu matora yegereje.Africa is unique.Ntabwo bisanzwe.Ariko jye mbona n'ubundi aya mashyaka ali UTWANA twa RPF.Ntabwo ari ngombwa ko habaho andi mashyaka.Keretse wenda Green Party kuko yo itemera RPF.Igihe cyose RPF izaha UMUGATI aba Chefs ba PDI,PSD na PL,bazicecekera birire.Ariko RPF yibeshye ntibahe UMUGATI,aba bose bahinduka abarakare,bakamera nka Dr Frank wa Green Party.All this is a political game yo kwereka abazungu ko dufite Democracy.Nta kindi.
Kanda hano umusubize

- 17/06/2017 saa 10:29

NDASHAKA,AMAKURUMASHYA,Y,UYUMUSI/17/6/2O17/MUBURUNDI/IGIHE/COM
Kanda hano umusubize

Rugira - 17/06/2017 saa 09:56

Ariko se iyo planning ni bwokoki iyo umuntu avuze ngo yari kuzatwara hagati ya miyari 6 na 11 ?Difference ya miliyari 5 zose ? I ukuvugako yari kuvamo inzu hafi 2 zimeze nkayo..
Kanda hano umusubize

Myato - 17/06/2017 saa 09:51

Ibibiranyibutsa ingoroza muvoma zabaga mumaperefegitura yose yu Rwanda sunzuko izonyubako byaje kuzigendera.
Kanda hano umusubize

Maturo - 17/06/2017 saa 09:49

Ibi bikorwa byose tubikesha ubwitange bwacu tunasinyako umukoresha adukata icyakane cyumushahara wacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X