Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Paul Kagame yemejwe ku mugaragaro nk’umukandida wa FPR mu matora ya Perezida

Amajwi 1929 ku majwi 1930 niyo yemeje ko Perezida Kagame azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani 2017. Ibi byemejwe muri kongere y’umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017.

Iyi kongere niyo yabayemo amatora y’umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi maze Perezida Paul Kagame atorwa ku majwi 1929 kuri 1930 harimo imfabusa imwe.

JPEG - 25.7 kb
Perezida Kagame niwe watorewe kuzahagararira FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika

Muri iyi nama idasanzwe hagaragaye amwe mu mashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye hari nka ANC yo muri Afurika y’epfo, CCM yo muri Tanzaniya, CPC yo mu Bushinwa n’ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia.

Prof Shyaka Anastase uyobora urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere yamurikiye abitabiriye iki gikorwa ibyo RPF-Inkotanyi yagezeho mu myaka irindwi ishize n’ibyo yiteguye gukora muri manda itaha niramuka itsinze amatora ateganyijwe muri Kanama.

Iki gikorwa cyahise gikurikirwa n’amatota yo kwemeza umukandida uzahagararira RPF-Inkotanyi muri aya matora.

Gasamagera Welars wayoboye iki gikorwa cy’amatora, yagarutse kuri iki gikorwa cyo gushaka umukandida uzahagararira RPF-Inkotanyi, yavuze ko aya matora yagiye atangirira mu midugudu, azamuka mu tugari, mu mirenge, mu turere kugeza ku rwego rw’Intara.

Gasamagera yavuze ko muri aya matora y’ibanze, umukandida Paul Kagame ari we watowe mu ntara zose z’igihugu n’umugi wa Kigari.

Uyu muyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo yabanje kubaza niba hari undi wagira icyo abivugaho cyangwa agatanga undi mukandida ariko ntawabonetse.

Perezida Kagame wari umukandida rukumbi, ni we watowe n’abagize Inama Nkuru y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku majwi 1929 kuri 1930.

Abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bashimye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda bavuze ko akwiye gukomeza kuyobora u Rwanda kuko ibyo yarukoreye bidasanzwe.

Amashyaka abiri akorera mu Rwanda nka PL na PSD na yo yamaze kwemeza ko azahagararirwa na Paul Kagame muri aya matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba.

JPEG - 152.7 kb
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamuhundagajeho amajwi 1929

Imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yatumiwe muri iki gikorwa yashimiye abarwanashyaka ba RPF bashishoje bakemera guhagarirwa na Paul Kagame kuko abikwiye.

Mukabaranga Agnes uhagarariye ishyaka PDC yavuze ko iki kemezo na bo bari bagitegereje. Ati “ Mwaratwumvise kenshi ko mwadutindiye kuko twe twari twaramaze kumuhitamo kera.”

Ashimira imiyoborere ya RPF-Inkotanyi yaranzwe no kudaheza no guha ijambo abanyagihugu bose, akavuga ko ari yo mbarutso y’iterambere rimaze kugerwaho.
Yagarutse ku ntego za RPF zagaragajwe ko zizibandwaho mu gihe iri shyaka rizaba ryatsinze amatora kuko umukandida waryo yagaragaje ko ashoboye.

Ati “Hari ibyo RPF yatuzaniye ariko hari n’impano perezida Kagame yifitiye, turamukurikira nka PDC, hari igihe adutungura mu bitekerezo bidasanzwe.”

Avuga ko PDC izamamaza Perezida Kagame. Ati “Ni inararibonye ntabwo ari umwiga afite umwitangirizwa mu byo tumaze kugeraho, ni perezida wa FPR ariko natwe yaratuyoboye nk’Abanyarwanda, turifuza kumushyigira kandi tuzamwamaza nta kabuza intsinzi tuzayegukana.”

Alvera Mukabaramba uhagarariye ishyaka PPC, yashimye ubutwari bwaranze Perezida Paul Kagame waranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa muri iyi manda y’imyaka irindwi.

Uyu muyobozi wa PPC ashimira umuryango RPF-Inkotanyi wemeje kuzahagararirwa na Paul Kagame, gusa avuga ko ejo mu gitondo iri shyaka rye na ryo rizagaragaza aho rihagaze.

Nyuma yo gutorwa, Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko atariwe wahisemo kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru ahubwo ko yabisabwe n’abanyarwanda.

Bisa n’ibitatunguranye habe na gato kubona Paul Kagame yongera gutorerwa guhagararira RPF inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ataha,kuko aya matora kuva yatangira gukorwa guhera mu nzego z’ibanze Paul Kagame yatorwaga ku bwiganze bw’amajwi kandi ntawatinyukaga guhangana nawe.

Nyuma yo kongera gutorerwa guhagararira RPF inkotanyi, Perezida Paul KAGAME yongeye kugaragara ko ntaruhare na ruto yagize mu kuba agiye kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Hari benshi bemeza ko Perezida Paul Kagame ashobora kujya imbere cyane mu bahabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ataha.

Ingingo abavuga ibi baheraho ni uko Perezida Kagame ari we wabaye ipfundo ry’ubusabe bw’abanyarwanda hafi miliyoni 4 basabye ko itegeko nshinga rya repubulika rihinduka cyane cyane ingingo zirebana na manda z’umukuru w’igihugu.

Indi ngingo ihurirwaho n’abenshi bemeza ko umukandida wa RPF Inkotanyi ashobora gutsinda amatora, ni uko hari indi mitwe ya politike itari mike yo mu Rwanda yamaze gutora Perezida Kagame nk’umukandi wayo mu matora y’umukuru w’igihugu.

Indi mitwe ya politike ikaba yaramaze kwemeza ko izashyigikira umukandida uzatangwa na RPF Inkotanyi

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanyemera - 19/06/2017 saa 19:32

Icyo abantu batashoboye kumva kandi perezida yakivuze ni uko ngo Kagame we yamaze gutsinda amatora kandi ataraba...yagize ati mu myaka irindwi iri imbere tugomba gutekereza kuri transition...ni ukuvuga ko we yivugiyeko akomeza kuba perezida kugera muri iyo myaka irindwi...nonese mu kwa munani tuzaba dutora kubera iki ?
Kanda hano umusubize

masengesho samweur - 19/06/2017 saa 07:26

natwetuba hanzeyigihugucyacu tur kwishyakarya fpr
Kanda hano umusubize

Kanyemera - 19/06/2017 saa 19:33

Icyo abantu batashoboye kumva kandi perezida yakivuze ni uko ngo Kagame we yamaze gutsinda amatora kandi ataraba...yagize ati mu myaka irindwi iri imbere tugomba gutekereza kuri transition...ni ukuvuga ko we yivugiyeko akomeza kuba perezida kugera muri iyo myaka irindwi...nonese mu kwa munani tuzaba dutora kubera iki ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X