Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyaka PS Imberakuri ryaba riri mu mazi abira ?

Umuyobozi mukuru w’ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine aratangaza ko hari bamwe mu bayoboke baba bahohoterwa. Gusa ngo n’ubwo bahohoterwa hari bamwe mu bayobozi bahita bakemura ibi bibazo byo guhohoterwa.

Ibi Mukabunani yabibwiye itangazamakuru ubwo ryamubazaga uruhande rye rihagazemo mu rwego rwo gutanga umukandida uzarihagararira mu matora cyangwa se niba rishyigikiye Perezida Paul Kagame.

JPEG - 26.5 kb
Mukabunani Christine umukuru w’ishyaka PS Imberakuri

Mukabunani Christine uhagarariye Ishyaka PS Imberakuri, yatangiye anenga imyitwarire ya bawe mu bayobozi bamaze iminsi bahohotera abarwanashyaka b’iri shyaka. Gusa ashimira abandi bayobozi bahita bakemura ibi bibazo.

Yatanze urugero rw’umwe mu bayobozi uherutse kwitiranya ishyaka rye n’umutwe wa FDLR.

Avuga ko abayobozi nk’aba babahotera batari bakwiye kubikora kuko Leta y’u Rwanda idahwema guhugura abayobozi n’Abanyarwanda bose.

Mukabunani wakunze kumvikana anenga bimwe mu bitagenda neza mu gihugu, avuga ko ishyaka rye ryemeje kutazatanga uzarihagararira ariko ko gutora kwabo kuzashingira ku mukandida uzagaragaza ko ari mu murongo umwe n’uwa PS Imberakuri wo kugaragaza ibitagenda. Ati “Uwo muntu tuzamutora.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kazina - 22/06/2017 saa 12:57

Me Ntaganda niwuri mumazi abira.
Kanda hano umusubize

ETM, - 20/06/2017 saa 11:38

ariko mwese murapfa ubusa, kuko ari mukabunani ari na Me ntagsnda, ntanumwe absnyarwanda bashobora gutora, tujye tureka gukabya. Abashimagiza Me ntaganda nuko mutamuzi, muzabanze mubaze uko yarabayeho ibutare ahiga, muzabaze se aboyigishije kuri ETM, Kwa maboyi, nimurangiza muzajye muri RRA aho yakoze, nibwo muzamenyako ntandaga gaciro zokuyobora Cyangwa zo kuba yahangana HE Paul Kagame afite. amateka arivugira nibikorwa byumugabo nyamugabo birigaragaza. Uretse se ahubwo Gushaka kuba igikoresho cyabazungu Niki gishya mwashingiraho koko muvugako Ntaganda Bernard yahangana na Paul kagame koko? ko uretse nawe niyo wafata opposition yose ari iri mugihungu nomumahanga, bagakora coalition, nukuri nibatsinda Kagame. nibabe biturije rwose. abanyarwanda tuzi umuyobozi dushaka uwo ariwe bitewe nibikorwabye bigaragarira isiyose.
Kanda hano umusubize

BIZASHILA - 19/06/2017 saa 18:36

IHANGANE UBUNZE WUMVE IBYO WAKOZE BAGUSHUKISHA AMAFARANGA UGACAMO KABILI ISHYAKA UKARYAMBURA UMUNTU WUMUGABO WARUFITIYE UMUSHINGA MWIZA ABANYARWANDA ULIYA NTAGANDA YALI KUJYA MUKIBUGA CYAMATOLA AGAHANGANA NAKAGAME UBWOSE WOWE NINDE WAGUTORA WISHE ISHYAKA ABANYARWANDA BALI BAGIYE KUYOBOKA ALIBENSHI BITEWE NUMUGABO UTARARYANGA INDIMI MUKUVUGA IBITAGENDA ALINAHO KAGAME YALEBEYE ASANGA BAHIGANYWE MUMATORA YAMURUSHA KUVUGA DISIKULU NZIZA ABANYARWANDA BAKAMUYOBOKA NAHO WOWE ULACYARI MULIZANZILA EBYILI ZAWE NTUMENYA IKIBI NIKIZA UMWANYUMWE NGWABAYOBOZI BABI BALATOTEZA ABAYOBOKE BANGE UWUNDI MWANYUTI HALABAYOBOZI BEZA BABIRWANYA NONE IMYAKA UBUYE MURWANDA WALI WABONA UMUYOBOZI UYOBOLA GUHELA KUMUDUGUDU KUGELA MURIPEZIDANSI HALUWAKUBWIYEKO ATALI MULEFUPEL
Kanda hano umusubize

A - 19/06/2017 saa 17:48

Aba Bose Batinya Politique Kugira Ngo Imbehe Itubama
Kanda hano umusubize

uep - 19/06/2017 saa 06:50

ntaganda niyihangane uwomugore yamukozeho
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 19/06/2017 saa 04:13

none se ntatangiye kubona ko Me Ntaganda yarenganye agahohoterwa n'abo yavuze bakomeje guhohotera abayobozi ako kantu yongeyeho ngo arashima bamwe nzi ko kumutima ntabo ashima arabizi neza uri murindi shyaka ritari FPR,PSD,PL aba ari umwanzi wigihugu amashyaka menshi ni ku izina kabisa mubyemere
Kanda hano umusubize

Rutebuka - 18/06/2017 saa 20:40

Ariko rero biratangaje kubona umuyobozi w ishyaka rya opposition yitabira inama rusange y ishyaka riri ku butegetsi...ni mwisekere gusa
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 18/06/2017 saa 11:05

Mukabunani ni nyamujya iyo bajya.PS imberakuri prezida waryo ni Me Ntaganda
Kanda hano umusubize

Saidi - 18/06/2017 saa 11:03

Iri Shyaka uyu muhezanguni yaryibye nyiri Shyaka ariwe Me Ntaganda.Ntawamujya inyuma kuko n'umujura agomba gusubiza ishyaka nyiraryo ubundi tukinjira muri demokrasi
Kanda hano umusubize

Mbabaro - 18/06/2017 saa 09:40

Uyu niba atangiye kumva Impamvu Me Ntaganda yagiye muburoko akabimenya ikigihe nawe ateye kwibazwaho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X