Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamagabe: abacitse ku icumu batishoboye babangamiwe n’imisoro y’ubutaka

Abacitse ku icumu batishoboye bo mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, babangamiwe no kwishyuzwa na Leta, imisoro y’ubukode bw’ibibanza byubatsemo amazu batuyemo.

Uyu musoro uteganywa n’itegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 43, aho rivuga ko nyiri ubutaka ufite inkondabutaka atanga umusoro ku mutungo utimukanwa uteganwa n’itegeko. Nyiri ubutaka ufite amasezerano y’ubukode burambye atanga amahoro y’ubukode ku butaka ateganwa n’iteka rya Perezida.

JPEG - 71.9 kb
Bayiringire Jean Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka

Nyamara bamwe mubo rireba, ntibafite ubushobozi bwo kuryubahiriza bitewe n’imibereho babayemo.

Mukeshimana Vestine, atuye mu mududgudu wa Gitwa, akagali ka Remera mu murenge wa Gasange, ni umupfakazi wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abarurirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, yagize ati “natangajwe no kumva bansoma mu bazishyura umusoro w’ikibanza”.

Akomeza avuga ko inzu atuyemo nayo ubwayo irimo kumusenyukiraho, akaba atari yabona ubufasha ngo isanwe, kubaho ubuzima bwa buri munsi ni uguca inshuro, akaba atumva aho azakura uyu musoro.

Mukakabega Vaste nawe ni umupfakazi wacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abarurirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Ngo ikibanza yubatsemo inzu yakiguze afashijwe n’incuti zamuteye inkunga, yubatsemo inzu ku nkunga y’amabati yahawe n’umurenge, kugeza ubu iyi nzu yarasenyutse, nta bufasha yari yahabwa ngo isanwe, nta kazi afite kamwinjiriza amafaranga, no kubona ibimutungana n’umuryango we biramugora, nawe ngo ntabona aho uyu musoro w’ikibanza yazawukura.

Ubuyobozi butangaza ko iki kibazo bukizi. Bwana Bayiringire Jean, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, atangaza ko ubusanzwe aba baturage bari bafite ibyangombwa by’ubutaka bwo guhingaho, bukaba budasoreshwa.

Gusa hamaze gukorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyamagabe, uduce twose tw’umurenge wa Gasaka twabaruwe mu Mujyi duhinduka ubutaka bwo guturaho.

Ku kibazo cy’abisanze muri aka gace kandi badafite ubushobozi bwo gusorera ibibanza, ngo iki kibazo barakizi, bakigejeje ku nzego zibakuriye zirimo Akarere n’ikigo cy’igihugu gifite ubutaka mu nshingano, ngo kugirango hakorwe ubuvugizi aba baturage basurwe, harebwe icyo bakorerwa. Gusa ngo nta kirakorwa kugeza ubu, bakaba ngo bazakomeza gukora ubuvugizi.

Ku kibazo cy’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye nabo basabwa kwishyura uyu musoro, Bwana Bayiringire atangaza ko ikibazo cyabo batakivangura n’icy’abandi batishoboye, ngo bakaba bazakomeza gukora ubuvugizi mu nzego zifite ubushobozi kugirango icyo kibazo kibonerwe umuti.

Madamu Mukamana Esperance ni umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere (Rwanda Natural Ressource Agency / Land) atangaza ko ubutaka buri mu byiciro, akaba ari nabyo bashingiraho basoresha ba nyirabwo.

Ubutaka bwo guhingaho, ubu ntibusoreshwa keretse uburenze hegitari 2, ubutaka bwo guturaho ndetse n’ubutaka bugenewe ubucuruzi nibwo busoreshwa.

Ku kirebana n’abatishoboye bafite ubutaka busoreshwa, Madamu Mukamana atangaza ko ayo ashobora kuba ari amakosa ya za Njyanama, aho hamwe na hamwe bagiye bafata uduce ubusanzwe twari tugenewe guhingwa bakaduhindura utwo guturaho batabanje kubigenzura neza.

Aha akaba ariho haturutse abatishoboye bisanga barimo kwishyuzwa umusoro, kuko ubusanzwe ngo ababarwa ko batishoboye baba badafite bene ubwo butaka mu mitungo yabo.

Bakaba barasabye abayobozi muri izo nzego z’ibanze ko bakongera bakabisubiramo bakabikosora.

Gusa Madamu Mukamana atangaza ko kugeza ubu nta tegeko rihari ryemerera abatishoboye kudasora, hitabwa gusa ku cyiciro ubutaka bubaruwemo, ingano yabwo n’icyo bwagenewe gukoreshwa.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

irafxa - 19/06/2017 saa 12:48

Arega,ibi byose byicwa no munzego z'ibanze,arikose umuntu urya aruko avuye guca inshuro,ubwo uwo musoro azawubona ate,no kugirango arye bimugora!NKUBU,IBIJYANYE N'IBYICIRO BY'UBUDEHE,LETA YAGAKWIYE KOHEREZA,ABAGENZUZI BIGENGA,BAKAREBAKO,KOKO INZEGO ZIBANZE ZIKORESHA UKURI,Kuko abayobozi bajyaho bakabeshya kugirango bibonere amanota,bagakora ibitariribyo.urugero,nko muri RURINDO,ujya kureba ugasanga bantu hafi yabose bari mukicirocya 3,ugasanga,umuntu abana nubumuga,ntacyo yakwimarira,ariko akaba mukiciro kimwe nufite imodoka 2,3!!WAKAMBUKA WAGERA MURI GICUMBI BAHANA IMBIBI,ugasanga umukire uri mukiciro cyo hejuru ari mucyakabir!!,mugihe mituel abo muri rurindo,bararwana no gutanga amafranga,ABO MURI GICUMBI BARAZA GUTEZA CACH LETA YARABISHYURIYE!!izinkunga ugasanga umuntu wo muri gicumbi ukize,baramuhatira gufata 800000f ngo afashwe!nyamara RURINDO NGO UBWO NIYO IKIZE KURUSHA GICUMBI!!byagera muri kinihiraho,ukagirango nagahimane k'abayobozi!!INZEGO ZO HEJURU ZAGAKWIYE KUMANUKA ZIKIREBERA.
Kanda hano umusubize

Umunyarwanda - 18/06/2017 saa 20:33

Harya abatishoboye ni abacikacumu gusa ? Ese ko no kubona ibyo kurya rimwe kumunsi bitatworoheye tuzakurahe iyo misoro ? Gusorera inzu dutuyemo tudashobora no kubona ayo longeraho urwondo iyo zishaje nibikibazo.
Kanda hano umusubize

Mbabaro - 18/06/2017 saa 09:38

Harya abandi bo ba nyakamwe babigenza gute?
Kanda hano umusubize

Umunyarwanda - 18/06/2017 saa 20:37

Burya erega kuba umukene si ukuba umucikacumu gusa...hari benshi dukennye ariko bikirengagizwa.Itegeko rishyiraho uyu musoro w amazu dutuyemo ryashyizweho n iteka rya perezida.Nyamara iyo bareka abadepite bakabanza kuryiga neza nkeka ko ritari kujyaho kuko nabo bari kubanza kwibaza niba koko bikwiye ko ba nyina na ba nyirakuru ku bakibafite ...bafite koko ubushobozi bwo gusorera amazu abo ba depute bavukiyemo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X