Monaco cosmetics

Malawi: Rurageretse hagati y’impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi

Impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Malawi ziravugwaho gushyamirana n’impunzi z’abarundi. Uku gushyamirana kukaba kwaratumye bamwe bitaba Imana n’ubwo leta ibihakana ariko ikemera ko hari ubushyamirane hagati y’izi mpunzi.

Leta ya Malawi yamaganye ubushyamirane hagati y’impunzi z’Abanyarwanda n’iz’Abarundi, ziri mu nkambi ya Dzaleka iherereye hafi y’umurwa mukuru Lilongwe,bivugwa ko haba hari ababutakarijemo ubuzima.

Minisitiri w’Umutekano muri Malawi, Grace Chiuma, yatangaje ko nk’igihugu cyabakiriye babajwe n’amakuru y’umwuka mubi hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi kandi ukwiye guhita uhagarara.

Ati” Turi hano kugira ngo tubarinde kandi tubacungire umutekano, niba mutangiye kurwana mupfa ibibazo bibatandukanya mu bihugu byanyu ,ntabwo bidushimishije na gato.”

Mu kiganiro na AFP, Umuvugizi wa polisi, Richard Kaponda yahakanye amakuru yari yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Malawi, ko hari Abanyarwanda n’Abarundi bicanye kubera amakimbirane ashingiye ku moko, avuga ko ari ubwumvikane buke gusa kandi nta muntu wapfuye.

Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda, gushyigikira abateza umutekano muke muri iki gihugu, ibirego u Rwanda ruvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ryanze kugira icyo ritangaza ku kibazo kivugwa mu nkambi ya Dzaleka, rigaragaza ko muri Malawi habarizwa impunzi ibihumbi 29, kimwe cya kabiri akaba ari abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye na UNHCR mu 2009, ateganya ko Abanyarwanda bahungiye muri Malawi bashobora gusaba uburenganzira bwo kuhaba mu gihe runaka cyangwa se bagasaba ubwenegihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

M. J. Bucyanayandi - 20/06/2017 saa 07:56

Boza lokhalokha, ngize nti IBIHUHA bidafite aho bishingiye mpagaze hano mu nkambi i Dzaleka, NDETSE mpagaze na bagenzi bange b'abarundi twibaza igihuha nk'iki aho cyatekinikiwe!!!!! Tumeze neza ahubwo urota iyo ndoto bizamwomeho we n'abiwe. Hapa kambini Warundi na Wanyarwanda tunasaidiana sana na tunaelewana vya kutosha ila hao wanaotaka kuingiza sintofahamu ziwaendee wao wenyewe. Iyo leta y'ubumwe (y' ubune)mutubwira tuyizi kurusha uko muyizi yewe kuruta nayo ubwayo uko yiyizi. Findi-findi irutwa na so araroga;
Kanda hano umusubize

wavenzwe richard - 19/06/2017 saa 09:48

Mpuzi z'irwanda muri malawi,ntimurwe mumutego abo barundi bariyo bari kuri mission yo gutera akajagari kugire babacure kungufu barazi bobo ko murwanda atangorane bazoca babashira muzindi mujeri zenewabo imahama namwe urumva nukubatora mutekeye mumifuko mu kanyaru nibabacura.
Kanda hano umusubize

Yohani - 18/06/2017 saa 21:43

Ubu nandika mpagaze munkambi ya Dzaleka Refugee Camp hano Malawi. ivyo mwunva ni ikinyoma cambaye ubusa. Reka ndavyandike mururimi rwahano mubashe kwemera ko ariho ndi koko. Zonsezo ndi boza lokhalokha. Palibe nkhondo pakati pa mabulundi ndi malwandizi ayi.
Kanda hano umusubize

APOTR - 20/06/2017 saa 17:19

NDATHOKZA AYISE INE NDILIPO
Kanda hano umusubize

Ategeka - 18/06/2017 saa 16:04

Nukuri Abantubarimumubabarontibaribakwiye Kurobanurana,ngobarwane
Kanda hano umusubize

- 18/06/2017 saa 13:37

Abanyarwanda Niko Bameze Barotubwicanyi
Kanda hano umusubize

marc hakizimana - 19/06/2017 saa 10:44

umuntu ukontorora ururimi abasha gutegeka nokugenzura amubiriwe wose
Kanda hano umusubize

faustin rwatera - 18/06/2017 saa 13:35

imana ibafashe
Kanda hano umusubize

prof nikundana tripolite - 18/06/2017 saa 12:51

Ladies and gentlemen,i would like to inform all general public that there is no misunderstanding between burundias and rwandese here in malawi.But there are some induvidials who came from rwanda ,they are here in malawi to confuse refugees because them are not refugees and to create a bad situation at dzaleka camp.
Kanda hano umusubize

kanombe - 18/06/2017 saa 09:44

Ayahe moko se kandi? Ariko narumiwe
Kanda hano umusubize

- 19/06/2017 saa 02:55

Izompunzi zirigutez'akavuyo mugihugu cyabandise ahaa! abanyarwanda bariyo nibaze kureba reta yubumwe y'urwanda.
Kanda hano umusubize

- 19/06/2017 saa 02:56

Izompunzi zirigutez'akavuyo mugihugu cyabandise ahaa! abanyarwanda bariyo nibaze barebe reta yubumwe y'urwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X