Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RDC: Imirwano ikomeye ya Mai Mai na FARDC yahitanye 13


Gen Fall Sikabwe umuyobozi wa Sokola 1 agace k’Amajyepfo aratangaza ko mu gace ka Kabasha habaye imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Mai Mai yahitanye abantu 13 nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Iyi mirwano ikomeye hagati ya FARDC na Mai-Mai yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, itariki 17 kamena mu gace ka Kabasha, mu birometero 24 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni ho muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguyemo inyeshyamba 12 n’umusirikare umwe wa leta ndetse hafatwa imbunda 4 n’amasasu menshi nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare avuga.

Nk’uko byemezwa na komanda wa Sokola 1 Amajyepfo, Gen. Fall Sikabwe, ngo iyi mirwano yatangiye saa 6h00 za mugitondo, ubwo inyeshyamba za Mai-mai zateraga agace ka kabasha, ku muhanda uva Beni ujya Butembo, maze igisirikare cya leta kiratabara.

JPEG - 81.2 kb
Inyeshyamba za Mai Mai mu mashyamba ya Congo

Kubera iyo mirwano ngo urujya n’uruza muri iki gice rukaba rwari rwahagaze kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho Gen. Sikabwe avuga ko imirwano yakomereje nyuma ya saa sita mu ishyamba rya Kabasha nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Gen. Sikabwe yagize ati: “Kuri ubu inyeshyamba zatataniye mu ishyamba zigana mu majyepfo y’uburengerazuba bwa kabasha; aho turi kuzikurikirana ubungubu.” Yakomeje avuga ko umutekano wagarutse muri Kabasha kandi imodoka zishobora gukomeza imirimo yazo.

Amakuru arakomeza avuga ko uwari ushinzwe ubutasi mu bikorwa bya Sokola 1 igice cy’Amajyepfo, nawe ngo yiciwe kuwa Gatanu mu mirwano yabereye n’ubundi muri ibi bice, aho ngo guhera kuwa gatatu FARDC ihanganiye na Mai-Mai muri Zone ya Kabasha.

Sosiyete sivile y’aha hantu ikaba itangaza ko abaturage batuye muri iyi zone hafi ya bose bahunze imirwano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Peace and security for all over. - 20/06/2017 saa 10:17

Ubu Busitani Barabuziza Iki Ko Ari Rurema Wabutanaze
Kanda hano umusubize

ELISHAH - 21/06/2017 saa 01:29

Ndukibagigwe ko handitse ngo: muzunva ibihuha kandi ishanga riza ter'irindi shanga ibyo nda vuga yuko ar'ibimenyetso by'imperuka. c 'est à dire n 'ignore pas que dans les derniers jours vous aurez des signes qui sont des guerres et d 'autres affaires non sites
Kanda hano umusubize

- 19/06/2017 saa 10:00

IMANA.ITABARE
Kanda hano umusubize

Misharo - 18/06/2017 saa 17:39

Burigihe mu matora haba intambara muri Kongo cyangwa hagaterwa grenande mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Em - 18/06/2017 saa 15:48

Imana itabare abanyecongo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X