Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubukene buravuza ubuhuha mu bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Bamwe mu bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda bari gutaka ubukene bukabije butuma badashobora kwiyamamaza uko bikwiye. Nyuma y’aho Philippe Mpayimana atangarije ko akeneye inkunga yo kumufasha kwiyamamaza, Dr Frank Habineza nawe agatangaza ko ashaka inguzanyo, ubu noneho Mwenedata nawe aratangaza ko akeneye miliyoni 125 zo ku mufasha kwiyamamaza.

Mwenedata Gilbert wamaze yatangiye gushaka inkunga y’amafaranga azamufasha kugirango igikorwa cye cyo kwiyamamaza kigende neza, aho agaragaza ko amafaranga yifuza ari arenga miliyoni ijana na makumyabiri n’eshanu (125.000.000 Frw).

JPEG - 52.9 kb
Mwenedata Gilbert n’umufasha we. Iyi foto niyo iri gukoreshwa mu gusaba inkunga

Mwenedata Gilbert ari kwaka aya mafaranga yifashishije imbuga zo kuri internet zisanzwe zisabirwaho imfashanyo n’inkunga. Amadolari ya Amerika 150.000 angana n’amafaranga y’u Rwanda arenga 125.000.000 niyo uyu mugabo avuga ko yifuza guhabwa.

Mu butumwa yatanze asaba abantu kumuha inkunga, Mwenedata Gilbert yagize ati: "Nyuma yo kugeza kandidatire yacu muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora dutegereje ko yemerwa, tuzatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki 14 Nyakanga. Ntitwabasha kubyishoboza twenyine, dukeneye inkunga zizava mu nshuti zacu, mudufashe muduhe imfashanyo".

Ubwo yavuganaga na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri internet, Mwenedata yemeye ko ari gusaba inkunga kandi anashimangira ko abona nta kibazo kibirimo. Mwenedata avuga ko ari ibisanzwe kuba yasaba inkunga ndetse ko bikorwa ahantu hose hirya no hino ku isi, ahubwo ngo kuri we byaba bitangaje nta kwanga inkunga bibayeho.

Mpayimana Philippe wavuze ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga, Dr Frank Habineza watanze ibyangombwa asaba kwiyamamaza ahagarariye ishyaka rya Democratic Green Party ndetse n’uyu Mwenedata Gilbert, nibo bakandida kugeza ubu batangaje ko bakeneye guhabwa inkunga kugirango ibikorwa by’amatora bigende neza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Michel - 21/06/2017 saa 06:27

iyo umukene ayoboye umukene, amaherezo aba ayahe? Inama jye nagira bo bose bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ni uko bareba kure, bakareka gutakaza imbaraga zabo, n`amafaranga yabo, bakareka FPR igakomeza kiuyobora igihugu muri iy manda y`imyaka 7 (kujko n`ubundi ni ihame ndakuka bihaye kandi bafite ubushobozi kuko barabyiteguye kiuva kera), maze abo bandi basigaye bifuza kiuyobora bakabanza kwitegura bakazashyiramo akabo karenge nyuma ya 2014. Naho ubundi, muragokera ubusa. Imibare ni uguhera kuri 0 kiugeza kuri 9. Nibabona undi mubare mushya utari muri iyo icumi, mu mamiliyari atabarika, muzamenye ko hari ikizahinduka mu matora no mubuyobozi bw`ikirenga bw`iki gihugu!!! sindi indagu ndateganya nkavuga ukuri>
Kanda hano umusubize

jackson - 20/06/2017 saa 14:35

mugaragaze ibigwi nimigambi yanyu ibindi mubireke mubiharire imana umva mwabagabo mwe mwigaragaza komushaka inkunga yamafaranga mugaragarize umutima mwiza intekerezo nzima icyirekezo kizima nibinkora kumutima mbone gutanga kandi inkunga ikenewe nigikumwe kwifoto yawe ibyo bindi sibyo
Kanda hano umusubize

Gahinda - 19/06/2017 saa 20:59

Kandi wasanga aba bandika ibi byose nabo ari. abakene!!ntawuvukana ubukire kandi ntawukena abishaka! ushobora gukira none. Ejo ugakena nabi cyane nkuko ushobora gukena ejo ugakira neza cyane, ntimugasebanye ntacyo bimaze!
Kanda hano umusubize

Robert - 19/06/2017 saa 19:41

Mu matora nta gitangaza kirimo kwaka inkunga dore ko mwigize abakire! Fpr ntihabwa amafaranga! Ubwo muraje mubatere hejuru! Courage rata!
Kanda hano umusubize

IRIBA RITANYOBWA - 20/06/2017 saa 11:03

IBYA FPR UBIZANYEMO UTE?
Kanda hano umusubize

Ngabo - 19/06/2017 saa 19:41

Yewe ariby'ubukene FPR yaza kumwanya wambere!!kuko nibo baka menshi kuva babaho kugeza ubu!so nge ndumva ibyo ari ibisanzwe.
Kanda hano umusubize

Robert - 19/06/2017 saa 19:40

Mu matora nta gitangaza kirimo kwaka inkunga dore ko mwigize abakire! Fpr ntihabwa amafaranga! Ubwo muraje mubatere hejuru! Courage rata!
Kanda hano umusubize

Panda Ngagi - 19/06/2017 saa 13:01

Ariko nakumiro mwabantu mwe! Ubu se koko, waje kuhatanira kuyobora igihugu ushaka kubanza guhabwa amafaranga kugirango wiyamamaze? Ubwo se ayawe uzashyiramo nagahe? ariko ubundi aba bashonji kuki NEC ibakira? Nimureke inyangamugayo ziyobore igihugu, naho mwebwe muza gushaka uko mwakira bwaki nimujye gushakisha umudugudu mujye musogongera ibigagye byabaturage. Naho igihugu suko abakiyobora batangira.
Kanda hano umusubize

uwayo - 19/06/2017 saa 12:03

ngirango inkunga Bose barazisaba ndibuka Sarkozy ko aregwa amafrw yakoresheje ko yayahawe na Kadafi,na RPF irimo iyasaba (ahubwo bigaragaje ko hari abatamenya n'amakuru abera iwabo)ntimuzi ko abacuruzi bashyigikiye Batanga 300.000.000 niba nibuka neza kandi no ku kazi turimo tuyakusanya nabo nibakusanye ariko ngirango bo ntibayabona kuko erega abanyarwanda nibura 75% bari mu muryango urumva ko abo basigaye ntayo bakuramo pe cyane ko byakugoora kubona umukire cg umukozi wa Leta utari mu muryango
Kanda hano umusubize

- 19/06/2017 saa 09:57

Aba KO ntacyo barigezaho bamarira iki abanyarwanda? ahaa Nihatane !!
Kanda hano umusubize

Ndayizeye jean paul - 19/06/2017 saa 08:55

KAGAME Paul 100/100
Kanda hano umusubize

sositene - 20/06/2017 saa 11:06

aho nihoho muzehe wacurata wowe uvuz,ukuri
Kanda hano umusubize

Ndayizeye jean paul - 19/06/2017 saa 08:54

Ntabakene bo kutuyobora turashaka KAGAME PAUL wacu niwe dukeneye ibihe byose
Kanda hano umusubize

Bagabo - 19/06/2017 saa 07:41

Abo bakene ntabo dukeneye turashaka billionaire Paul Kagame !
Kanda hano umusubize

ZIGIRA - 19/06/2017 saa 08:52

KAGAME se wabwiwe niki ko ali Billionaire?Ntabwo umushara we watuma aba Billionaire.Urashaka kumera nka babandi bavuga ko afite indege muli Turkey n'amato mu nyanja?Oya Kagame ni inyangamugayo.Ntacyo Transparency n'Umuvunyi bamubaza.
Kanda hano umusubize

bigabo - 19/06/2017 saa 06:53

Tayari mumaze kurya Igitego cya mbere kihuse, niba muje kwiyamamaza nta bushobozi mufite biragaragara ko munatsinze mwadusahurira igihugu, ubundi mwajyaga he!
Kanda hano umusubize

karonkano JP - 19/06/2017 saa 06:29

Noneho amatora ya President mu rwanda agiye kuba business niba ibishomeri byose kuko bifite 35 imyaka gusa ntakindi gisabwe....nicyo gituma mu bindi bihugu babanza kureba niba umuntu hari icyo atunze cg afite aho azakura amafaranga yo kwiyamamaza. Nonese reba uwaturutse muri France ngo aje kuba president ngo ariko ashaka akazi kugirango abone agafaranga kazamubeshaho 2. uwaye mu murenge wa...., cg uwavuye Uganda akoresha za strategy za ba star cg abakobwa bubu. None Kuba kandidat President nibateraba ubunyangamugayo tuzagira President umuze ute????nibatereba abari basanzwe bitunze bashaka gukirira mu matora gusa...nibaba president murumva batazashaka gutunga mu mezi 2,NEC ikwiye gufata ingamba ntiheze ariko no kuba kandida president bigire agaciro.
Kanda hano umusubize

Kanyemera - 19/06/2017 saa 19:44

Ubundi ariko itegeko rigenga amatora riba rigomba kuvuga ibyerekeye amafaranga yo kwiyamamaza...uko agomba kungana...aho aturuka...ndetse iyo umuntu yamaze kwemererwa kwiyamamaza agomba guhabwa inkunga na leta...bamuha ka avance kugirango atangire...andi bayamuha bakurikije amajwi yagize n umubare w abadepite yagize....hano iwacu rero ntabwo abiyamamaza bajya bahabwa amahirwe angana.Itegeko rikoze nabi
Kanda hano umusubize

mahwi - 21/06/2017 saa 08:41

Impamvu n'uko baba baziko ntawe bahanganye nawe. Mugihe hazaba habonetse andi mashyaka ahangana nabo ayo mashyaka niyo azashyiraho ayo mategeko. Uburero ntayo ni baringa, kandi baringa ikora nijoro ntikora habona. Mwicecekere
Kanda hano umusubize

RUKEBA Desire - 19/06/2017 saa 06:18

Benshi bajya mu mashyaka bagamije "gukira vuba".Kandi koko abenshi birabakiza.Aba ba Nyakubahwa,biganye na Mwarimu uhembwa urusenda.Niyo mpamvu tugomba kwitondera politics.Kuko akenshi habamo uburyarya,ubuhemu,ubwicanyi,etc...Ni nayo mpamvu YESU yasize asabye Abakristu Nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 15:18,19),ahubwo bagashaka UBWAMI bw'imana (Matayo 6:33).Ubwami bw'imana,ni ubutegetsi bw'imana,buzaza ku munsi w'imperuka,bukamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,noneho imana igaha YESU kuyobora isi yose,akayihindura Paradizo (Ibyahishuwe 11:15). Ibibazo byose bikavaho:Ubukene,ubusumbane,urupfu,ubusaza,indwara,akarengane,etc... YESU kandi yasabye abakristu nyakuri gukora UMURIMO wo kubwiriza nkuko we n'abigishwa be babikoraga (Yohana 14:12).Niyo mpamvu mubona abantu benshi mu mayira no mu ngo z'abantu,babwiriza.Guheranwa n'ibyisi gusa,bituma uba umwanzi w'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Abantu bashaka imana bashyizeho umwete kandi bakora umurimo w'imana,bazazuka ku Munsi w'imperuka,bahembwe ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Nawe wabikora uramutse ubyitayeho,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari ibyubahiro,ifaranga n'ubukire.Mu kanya gato,turabisiga twese,tukajya mu gitaka,tugahinduka ubusa.Dukore kugirango tubeho,ariko kandi dukore n'umurimo imana isaba umukristu wese.Ntacyo bimaze kwibera mu byisi gusa,nyamara uzapfa ntuzuke.
Kanda hano umusubize

kindi - 19/06/2017 saa 11:38

Abarimu muba murira burigihe? Abadafite akaz bavuge iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X