Monaco cosmetics

Chris Brown akomeje kunyura mu ishyamba ry’umwijima

Umuhanzi mu njyana ya R&B,Pop ubarizwa muri Leta zUnze Ubumwe za Amerika,akomeje kwibasirwa n’uburibwe bw’urukundo nyuma yo gutegekwa kumara imyaka 5 adakandagira aho uwari umukunzi we Karrueche Tran ari.


Uyu muhanzi yategetswe ibi nyuma y’uko uyu wari umukunzi we ajyanye ikirego mu rukiko avuga ko uyu musore akomeje kumutera ubwoba none ngo akaba yari afite impungenge ko isaha ku isaha ashobora kugirirwa nabi.

Uyu ni umwanzuro wafashwe n’umucamanza nyuma y’ibimenyetso simusiga byatanzwe na Karrueche, uyu mukobwa yerekanye ubutumwa bumutera ubwoba Chris Brown yagiye amwandikira mu bihe bitandukanye.

Bumwe muri ubu butumwa bwagiraga butei"Sinzongera kukorohera, iyi mikino ndayirambiwe, ninongera kukubona mu ruhame nzatuma unyanga kurushaho, ntuzigere ugira na hamwe ugaragara mu ruhame, nta birori uzongera na bimwe kwitabira."

Mu buhamya bwa Karrueche yongeyeho ko Chris Brown yamusabye ko agomba kumusubiza amafaranga ndetse n’impano yamuhaye zirimo impeta ikozwe muri diyama(diamond) yamuhaye bagikundana bitaba ibyo ubuzima bwe akazabuhindura ukuzimu nyuma Karrueche we amausubiza ko ari ntabyo azakora bityo Chris Brown akarakara bikomeye.

Ku ruhande rw’uburanira Chris Brown, David Gimmel avuga ko iki kirego cyakabaye giteshwa agaciro kubera ko ibyo Karrueche avuga byabaye mu minsi ishize ariko ntagire inzego z’ubuyobozi abimenyesha.

JPEG - 52.9 kb
Chris Brown akiri kumwe na Karrueche Tran

Uyu muhanzi ariko ngo ntiyigeze akandagira mu rukiko kuko yasabye ko yaburanira kuri Telefoni ariko umucamanza arabyanga,birangira hafashwe icyemezo cy’uko hagomba gushira imyaka itanu adakandagiza ikirenge aho Karrueche Tran ari.

Uyu mukobwa wakundanye na Chris Brown igihe kigufi ni nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka yari yaratangiye kwishinganisha ndetse Chris Brown ategekwa kutamwegera nibura muri metero 100, ibi byatewe n’uko ngo Chris Brown yabwiye bamwe mu nshuti ze ko azarasa Karrueche.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dp - 19/06/2017 saa 07:32

Ibyabagore wabivuyemo Kweli! Ugashyira imbaraga zawe Muri music.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X