Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Igihu kimaze iminsi kibuditse muri PPC cyeyurutse


Hamanze habuditse igihu mu ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC) kivuga ko iri shyaka rishaka gutanga Karemera Jean Thierry nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Kuri iki cyumweru iki gihu cyeyurutse abarwanashyaka baryo bemeza ko bazashyigikira Perezida Kagame mu matora azaba muri Kanama 2017.

Karemera Jean Thierry yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’iri shyaka ndetse n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

JPEG - 127.5 kb
Karemera Jean Thierry wakekwaga ko ariwe uzahagararira ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika

Yaba Karemera yaba Mukabaramba Alvera Perezidante w’iri shyaka nta n’umwe wigeze agira icyo atangaza yaba mu kuba bakwiyamamaza ku giti cyabo cyangwa gushyikira umukandida uzatangwa na FPR Inkotanyi.

Kuwa gatandatu ubwo Mukabaramba yabazwaga niba iri shyaka rizatanga umukandida ku mwanya wa Perezida yavuze icyemezo bazafata bazakimenya kuri iki cyumweru.

Uyu mwanzuro wemerejwe mu Nteko Rusange ya PPC yateranye kuri iki Cyumweru, ukaba aho bemeje ko bazashyigikira Perezida Kagame umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi.

Umwanzuro nk’uyu utangajwe wiyunga mu w’andi mashyaka yari yaragaragaje ko azashyigikira Perezida Kagame, arimo PL, PSD na PDC.

JPEG - 48.3 kb
Mukabaramba Alvera umuyobozi mukuru w’ishyaka PPC

Mu matora aheruka mu 2010, Dr Mukabaramba yiyamamaje ashaka kuyobora igihugu ariko aratsindwa kuko Perezida Kagame yagize amajwi 93.08% mu gihe Dr Mukabaramba yari afite 0.40%.

Mu nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yemerejwemo Paul Kagame nk’umukandida, Perezida wa PPC, Dr Alvera Mukabaramba, yari yijeje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aribwo umwanzuro w’abarwanashyaka be umenyekana.

Yagize ati “Turabashimira Nyakubahwa Perezida kuba mwatorewe kuzajya mu matora muhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, turashimira kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babahundagajeho amajwi ijana ku ijana. Tukaba tubijeje mu by’ukuri ko natwe tuzavuga aho duhagaze ejo mu gitondo.”

Gusa mbere yo kuvuga atyo, ijambo rye ryaranzwe no gushima intambwe ikomeye u Rwanda rwabashije gutera kubera ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Abayoboke b’Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane, PPC, barabashimira byimazeyo kuba mwaratanze urubuga buri wese akisanzura, agatanga igitekerezo nta kwishisha, umuturage akihitiramo umuyobora mu nzira ya demokarasi idaheza, akagira uruhare mu bimukorerwa, amahoro n’umutekano biraganza byubakiye ku bumwe no gukorera hamwe, mu bufatanye na buri wese hagamijwe kugera ku iterambere buri wese yibonamo.”

Dr Mukabaramba yavuze ko ibyo igihugu kigezeho kubera Perezida Kagame bazahora babizirikana iteka, kuko ari umusingi ukomeye w’ibyiza bifuriza buri munyarwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X