Monaco cosmetics

Umunyarwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Umunyarwanda w’imyaka 27 Hervé Berville wavukiye mu Rwanda mu 1990 yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa aho agiye guhagararira ishyaka riri ku butegetsi ryitwa En Marche! Rya Emmanuel Macron

Mu matora y’abadepite yabaye ejo ku cyumweru tariki 18 Kamena 2017 mu gihugu cy’u Bufaransa Hervé Berville yatorewe guhagararira umujyi wa Dinan uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa ku majwi 64%.

JPEG - 59.1 kb
Herve Belville watorewe kuba depite mu Bufaransa

Uyu musore w’umunyarwanda ukiri muto atsinze aya matora yo guhagararira umujyi wa Dinan mu Nteko ishinga amategeto yari ahanganye bikomeye n’uwahoze ari umuyobozi w’uyu mujyi Didier Lechien, nawe washakaga uyu mwanya.

Hervé Berville wavukiye mu Rwanda mu 1990, yakuwe mu gihugu cye cy’amavuko mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ajya kurerwa n’umugabo n’umugore we b’Abafaransa bari batuye i Pluduno ari naho yakuriye. Yakuze ari umunyeshuri .

w’umuhanga, yiga ibijyanye n’ubumenyi mu bya Politiki aza gukomereza muri Kaminuza y’i London mu Bwongereza aho yaminurije ibijyanye n’ubukungu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jean - 20/06/2017 saa 08:13

Please, ndagira ngo nsabe Issac kujya yandika Imana agatangiza inyuguti nkuru, sinon yaba yitiranya Imana n'ibigirwamana.
Kanda hano umusubize

MANAMANA Joel - 20/06/2017 saa 13:48

Wowe witwa Jean,impamvu ubivuga nuko utazi ko hari abandi bantu bitwa imana muli Bible.Urugero,YESU yitwa imana muli Yohana 1:1,nyamara ntabwo ashobora byose;MUSA akitwa imana muli Kuva 7:1 na SATANI akirwa imana muli 2 Abakorinto :3,4. Kugirango dutandukanye imana ishobora byose n'abandi bitwa imana,tuvuga imana YEHOVA.Nkuko ubibona,hali igihe n'abandi bitwa imana kubera ko bakora ibintu bikomeye.Niyo mpamvu muli Zaburi 82:6,natwe abantu twitwa imana.Muli make,ushobora kuvuga imana Yehova,imana Yesu,etc...Ariko imana YEHOVA niyo yonyine izi byose kandi ishobora byose.Urugero,nubwo abantu biyita Abakristu bigisha ko YESU areshya n'imana,ntabwo aribyo kuko YESU yavuze ko imana Yehova imuruta (Yohana 14:28),yigisha kandi ko atazi ibintu byose (Matayo 24:36), Mbere yo gusakuza,mujye mubanza mwijye neza Bible.
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 10:41

NAWE UZASUBIRE GUSOMA MUGITABO GISOBANURA BIBLE NEZA. ESE WOWE UZI NGO IMANA YITWA YEHOVA? OYA ABASHAKASHATSI BAKOZE UBUSHAKASHATSI MUMYAKA 400BC BAGARAGAJEKO IZINA (()IMANA()) MUNDIMI ZIRENGA 3000000 ZIKORESHWA KWISI RITAJYA RIHINDUKA NANONE BONGEYE BAKORA UBUSHAKASHATSI KU IZINA YEHOVA NIYO ABAYAHUDI BITAGA JEUHAS MUKIYAHUDI BASESENGURA NEZA YAMAGAMBO BARAYATERANYA BABONA JEUHAS BISOBANUYE UMUGEZI KUBWIBYO UKO WARI UBIZI SIKO BIMEZE SI YEHOVA AHUBWO N'IMANA ISHOBORA BYOSE.
Kanda hano umusubize

Kay - 20/06/2017 saa 08:01

Hahah ngo Umunyarwanda???
Kanda hano umusubize

Yohani - 19/06/2017 saa 18:17

@Kamana Isaac. usomye ivyo wandika biboneka ko ukomoka muba temoins ba yehova ariko iryo sengero sinizera ko ryigisha ukuri nkuko mubibesha abayoboke banyu. Akarorero Uburusiya buherutse GUFUTA iciswe canke gikomoka kuri Watch Tower cg Jehovah's witness kubutaka bwabo babagiriza ko muri umugwi waba Terrorists. barabisesanguye neeeza kuburyo bitahuritse. kd uravye neza usanga ivyo mwigisha ataho vyanditse muri Bibilia. 1. ngo kurya umubiri wa Yesu cg kunywa amaraso ya Yesu mwisangira ryeranda ngo bitanga Passport yo kuba muri bamwe 144000 ivyo ntanahamwe biri mugitabo ca Bible 2. Mugwanya Indirimbo zama Choral y'Imana ariko mugakunda imiziki ya shetani. Kuri Television zanyu haciye ubutumwa bwumu Pasitori ava murindi sengero muca muzimya Tele cankeugahindura chain mukirabira za Film zubwicanyi cg Imiziki nonese ivyo nivyo vyiza kuruta indirimbo z'Imana cg Ijambory'Imana ????
Kanda hano umusubize

MANAMANA Joel - 20/06/2017 saa 13:32

Uraho YOHANI?Menya ko Russia ishukwa n'idini ryitwa Orthodox ngo itoteze Abahamya ba Yehova.Nawe uzi neza ko turi abantu bakunda amahoro kandi tukabyigisha abantu bose.Kubera ko imana ibuza Abakristu Nyakuri kurwana no kwica,nitwe twenyine mu Rwanda no mu Burundi tutakoze Genocide cyangwa ngo dufate intwaro turwane muli Guerres civiles (civil wars) zabaye mu Rwanda no Mu Burundi. Andi madini yose yakoze Genocide kandi afata intwaro ararwana,ndetse ba Padiri na Pasteurs banyu babaha umugisha.Nta muntu wacu numwe ufungiye muli Gereza ya Arusha cyangwa muli Gereza zo mu Rwanda kubera Genocide.YESU yavuze ko Abakristu Nyabo uzababwirwa n'imbuti nziza bera,de bons fruits.Bisome muli Matayo 7:16.Ibyo wita aba Terrosistes,nawe ubwawe uzi ibyo Abaslamu barimo gukora ku isi yose.Hari na rimwe wari wumva Umuhamya wa Yehova yabikoze?Jamais.
Kanda hano umusubize

Bushayija - 19/06/2017 saa 11:57

Yavukiye mu Rwanda ariko sumunyarwanda numufaransa
Kanda hano umusubize

tina - 20/06/2017 saa 04:20

igitekerezo cya bushayija ndagishyigikiye none se mwabwiwe niki ko ari umunyarwanda ko nta mazina ye yikinyarwanda mwatubwiye kdi ko mutatubwiye naho yavukiye mu rwanda mujye mucukumbura inkuru muyive imuzi muyitugezeho yuzuye neza hagati aho twishimiye insinzi ye kuko ni iberendera ryu;u Rwanda ryazamuwe mu bufaransa turabyishimiye cyane.Twifuriza n;abanyarwanda bose baba mu mahanga kugira ishyaka ryo guhesha igihugu ishema.
Kanda hano umusubize

turikukurimwe emmanueli - 24/06/2017 saa 05:17

turabyishimiyekoko abanyarwanda tumazegutera imbere kubona namahanga asigaye atwizera dukomereze aho''
Kanda hano umusubize

KAMANA Isaac - 19/06/2017 saa 08:18

Ni byiza disi.Ko mutatubwiye izina rye ry'ikinyarwanda?Ariko ndamwifuriza ko yakora n'ibyo imana isaba umuntu wese.Ntagume gusa mu bya politike kuko iyo tudashaka imana tukiriho,bituma tutazaba muli Paradizo.Tujye twemera ibyo Bible ivuga,dusome Bible kugirango tubimenye.Hari ibintu imana idusaba gukora.Icya mbere,idusaba kwiga Bible kugirango tumenye ibirimo.Twamara kubimenya tukabikora.Hakaba n'ibyo imana itubuza.Urugero,ese waba uzi ko muli 1 Yohana 2:15-17,imana itubuza guhera mu byisi gusa?Noneho ikavuga ko abantu bahera mu byisi gusa (money,politics,shuguri,etc...) batazabona ubuzima bw'iteka?Ibi tubandikira,nuko tubakunda,dushaka ko mukanguka,mugashaka imana.Ntacyo bimaze kwibera mu byis gusa,ejo ugapfa ntuzazuke.Ariko abantu bashaka imana bashyizeho umwete,bazazuka ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Biratubabaza cyane,kandi bibabaza n'imana,iyo bamwe banditse hano bavuga ko barambiwe inyandiko zacu.Bajye bamenya ko YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose gukora umurimo wo KUBWIRIZA.Bisome muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Ahubwo namwe mujye mudufasha,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari ifaranga.Turayata tugapfa,bakatujyana I Rusororo.Natwe tugira igihe cyo gukora indi mirimo kugirango tubeho.Ariko tugashaka n'umwanya wo kubwiriza,kuko ari ITEGEKO k'umukristo nyakuri wese.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

karasira - 19/06/2017 saa 12:03

Ni byiza kuba uyu mwenewacu atorerwa uyu mwanya mu gihugu gikomeye nk ubufaransa.Ariko twibuke ko leta y u Rwanda nrako itagize kugirango abana bose bari bahungishirijwe mu Bufaransa nyuma ya genocide bahite bagarurwa mu Rwanda.Abo bana babakuye mu mashuri no mu muryango ikize yabareraga mu Bufaransa.Bakigera ino babashyize mu mashuli yacu abandi babashyira La Colombiere...reba umwana uvuye France akajya agenda n amaguru akava ku Muhima akajya Kakiru kwiga...arya ibiryo atamenyereye...byageze ubwo ubuzima bubananira bamwe bareka kwiga...benshi babaye inzererezi...Bake cyane iyo miryango yashoboye kubahisha leta y u Rwanda ntiyabasha kubacyura...nibo bari kuvamo aba députés...nguko ngayo...
Kanda hano umusubize

Alain - 19/06/2017 saa 17:43

Vuga ubusa.com
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X