Monaco cosmetics

Bikomeje kuvugwa ko Beyonce yibarutse impanga akanga ko isura zabo zigaragazwa

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye byiganjemo ibyo muri Amerika bikomeje gutangaza ko Beyonce umugore wa Jay Z yamaze kwibaruka impanga nyuma yo kujyanwa mu bitaro i Los Angeles ku wa Kane w’icyumweru gishize.

JPEG - 85.7 kb
Jay Z na Beyonce bari kumwe n’imfura yabo

Us Weekly na People magazines bivuga ko bifite amakuru yizewe avuga ko Béyonce yamaze kwibaruka impanga. Ibi bakabikesha inshuti za hafi z’uyu muryango zabitangarijwe.

Kugeza ubu hagati ya Beyonce na Jay Z nta numwe uragira icyo avuga ngo yemeze ko bamaze kwibaruka gusa incuti zabo za hafi nizo zabihishuriye ibitangazamakuru byo muri Amerika .

Amakuru nk’aya yigeze gutangazwa kandi aba impamo ubwo taliki 7/1/2012 Beyonce yabyaraga imfura ye Blue Ivy amubyarira muri New York City, iyo nkuru itangazwa bwa mbere n’ikinyamakuru Us Weekly.

Uyu muhanzi wakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Lemonade’ mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 nibwo yashyize ifoto kuri Instagram agaragaza ko atwite arangije yandikaho amagambo agaragaza ko ‘ari umugisha ukomeye’.

JPEG - 97.2 kb
Beyonce ubwo yahishuraga ko atwite impanga

Tubibutse ko uyu muryango utajya ukunda gushyira hanze amasura y’abana babo iyo bakiri bato. Ibi kandi biri mu bifasha abana babo gushakishwa n’ibigo by’ubucuruzi kuba babyamamariza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIVUGIR EDIZZ - 20/06/2017 saa 17:09

NAJENDAMWEMEYKOAZIGUKINISHA UMWAN
Kanda hano umusubize

PONTIEN - 20/06/2017 saa 06:44

BYONCE NDAMWEMEYE Pe! kukuntu yigisha umwana gutamba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X